Soma ibirimo

Jya wigisha abana bawe

Nubwo yanze kumvira, nyuma yaho yisubiyeho

Nubwo yanze kumvira, nyuma yaho yisubiyeho

ESE waba warigeze kwigomeka, ukanga kumvira? * Ushobora kuba wararebaga ikiganiro cyo kuri televiziyo, kandi papa wawe cyangwa mama batabishaka. Birashoboka ko nyuma yaho wabitekerejeho, ukicuza kuba waranze kumvira. Hari umuntu wigeze kwanga kumvira ariko nyuma yisubiraho. Uwo muntu ni Namani. Reka turebe ukuntu yafashijwe, bigatuma atongera gusuzugura.

Reka duse n’abareba ibintu byabayeho, ubu hakaba hashize imyaka irenga 3.000. Icyo gihe Namani yari umukuru w’ingabo z’Abashuri, kandi yari akomeye. Yari amenyereye gutegeka abasirikare be icyo bagomba gukora, kandi bagahita bamwumvira. Ariko Namani yaje gufatwa n’indwara ikaze y’uruhu bita ibibembe. Iyo ndwara yatumaga asa nabi cyane, kandi birashoboka ko yanamubabazaga.

Umugore wa Namani yari afite umuja w’akana k’Akisirayelikazi. Umunsi umwe, uwo mwana w’umukobwa yabwiye nyirabuja iby’umugabo wo muri Isirayeli witwaga Elisa. Yamubwiye ko uwo mugabo yashoboraga gukiza Namani. Igihe Namani yumvaga iyo nkuru, yahise ashaka uko yajya kureba Elisa. Yitwaje impano nyinshi maze ajya muri Isirayeli, ari kumwe n’abasirikare be. Yabanje guca ku mwami wa Isirayeli kugira ngo amumenyeshe impamvu yaje.

Elisa amaze kumva ko Namani yaje, yoherereje umwami ubutumwa asaba Namani kumusanga aho yari ari. Namani ageze kwa Elisa, Elisa yohereje intumwa yo kubwira Namani kujya kwiyuhagira incuro ndwi mu Ruzi rwa Yorodani. Elisa yavuze ko ibyo ari byo byari gukiza Namani. Utekereza ko Namani yakiriye ate ubwo butumwa?

Yararakaye maze arinangira, ntiyumvira umuhanuzi w’Imana. Yabwiye abasirikare be ati ‘iwacu hari imigezi myiza cyane yo kogeramo iruta iyi.’ Namani yahise afata urugendo ngo yitahire. Ese waba uzi icyo abasirikare be bamusabye?— Baramubwiye bati ‘ese iyo uyu muhanuzi agusaba ikintu gikomeye ntiwari kugikora? None se kuki utamwumvira mu gihe agusabye gukora ikintu nk’iki cyoroheje?’

Namani yarumviye maze akora ibyo abasirikare be bamusabye. Yibiye incuro esheshatu mu mazi ari na ko yuburuka. Namani amaze kuburuka mu mazi ku ncuro ya karindwi yaratangaye cyane. Indwara y’uruhu yari afite yahise ikira, maze yongera kuba muzima. Ako kanya yahise asubira kwa Elisa agiye kumushimira, hakaba hari urugendo rw’ibirometero bigera kuri 48. Nubwo Namani yashakaga guha Elisa impano zihenze, Elisa yanze kuzakira.

Hari ikintu Namani yasabye Elisa. Ese waba uzi icyo ari cyo?— Yaramubwiye ati ‘mpa igitaka cyakwikorerwa n’inyumbu ebyiri nkijyane mu rugo.” Waba uzi icyo yagishakiraga?— Yavuze ko yifuzaga kujya atambira Imana ibitambo, akabitambira ku butaka bwaturutse mu gihugu ubwoko bw’Imana bwa Isirayeli bwabagamo. Namani yahise amusezeranya ko nta yindi Mana yari kuzongera gusenga uretse Yehova. Ntiyari agisuzugura, ahubwo yari yiteguye kumvira Imana y’ukuri.

Ni irihe somo uvanye kuri Namani?— Niba ujya wigomeka nka we, ushobora guhinduka. Niwemera inama ugirwa, ntuzongera kwigomeka ukundi.

Soma iyi mirongo muri Bibiliya yawe

^ par. 3 Niba urimo usomera abana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba kuba utuje, ukabareka bagasubiza icyo kibazo.