UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Mutarama 2013
Muri iyi gazeti turasuzuma ingero z’abantu bo muri Bibiliya bagize ukwizera n’ubutwari.
Bitanze babikunze muri Noruveje
Ni mu buhe buryo ikibazo gitunguranye cyatumye abagize umuryango bimukira ahari hakenewe ababwiriza benshi?
Gira ubutwari Yehova ari kumwe nawe!
Ushobora kungukirwa n’urugero rwa Yosuwa, Yehoyada, Daniyeli n’abandi bagaragaje ukwizera n’ubutwari.
Ntukemere ko hagira ikigutandukanya na Yehova
Suzuma uko wagira amahitamo meza ku birebana n’akazi, imyidagaduro n’imishyikirano ugirana n’abagize umuryango.
Komeza kwegera Yehova
Ni mu buhe buryo twakwegera Imana dushyira ibikoresho bya elegitoroniki, ubuzima n’amafaranga mu mwanya wabyo, kandi tukirinda ubwirasi?
Gukorera Imana nta cyo wicuza
Intumwa Pawulo yakoze amakosa akomeye kandi agira amahitamo meza. Ni iki urugero rwe rutwigisha?
Abasaza b’Abakristo ni ‘abakozi bakorana natwe kugira ngo tugire ibyishimo’
Abasaza bafasha bate abavandimwe na bashiki bacu kugira ngo bakorere Imana bishimye?
Gahunda yateguwe neza yageze ku bintu bishimishije
Isomere inkuru ivuga ukuntu umwana w’umukobwa w’imyaka icumi wo muri Shili, yashyizeho imihati kugira ngo atumirire abantu bose bo ku ishuri rye bavugaga ikimapudunguni kujya mu munsi mukuru wihariye.