UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Kanama 2013

Iyi gazeti igaragaza uko twakomeza kuba abantu bera kandi b’ingirakamaro mu murimo w’Imana, uko twakwirinda kubona ko Imana ari yo iduteza ibibazo n’icyo twakora kugira ngo tudacika intege.

Mwarejejwe

Suzuma ibintu bine bishobora gutuma dukomeza kuba abantu bera kandi b’ingirakamaro mu murimo w’Imana.

Ibibazo by’abasomyi

Ese byaba bikwiriye ko ababyeyi b’Abakristo bicarana mu materaniro n’umwana wabo waciwe?

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Yehova ‘anyikorerera imitwaro buri munsi’

Ni iki cyafashije mushiki wacu ukomoka muri Namibiya kumara imyaka isaga 20 akora umurimo w’ubupayiniya yishimye, nubwo arwaye indwara ikomeye?

Ntukigere ‘urakarira Yehova’

Hari bamwe barakariye Imana mu mitima yabo. Bumva ko ari yo ibateza ibibazo. Twakwirinda dute uwo mutego?

Babyeyi, nimwigishe abana banyu uhereye mu bwana bwabo

Ni ryari ababyeyi bagombye gutangira kwigisha umwana wabo? Izo nyigisho zigomba kuba zikubiyemo iki?

Tujye tuzirikanana kandi duterane inkunga

Twafashanya dute kugira ngo dukomeze gukorera Imana turi abizerwa no mu gihe dufite ibibazo?

Ukwiriye kuba umuntu umeze ute?

Satani ntiyifuza ko twemerwa n’Imana. Twakora iki kugira ngo dukomeze kugirana ubucuti na Yehova?

Elisa yabonye amagare y’umuriro—Ese nawe urayabona?

Elisa yizeraga Yehova cyane kandi akamwiringira byimazeyo. Ni iki urugero rwe rutwigisha?

UBUBIKO BWACU

Umwami yarishimye cyane!

Iyumvire ukuntu umwami wa Suwazilandi yishimiye kumenya inyigisho z’ukuri ko muri Bibiliya.