UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Mutarama 2014

Iyi gazeti yemeza ko Yehova yakomeje kuba Umwami. Inatuma turushaho kwishimira Ubwami bwa Mesiya n’ibyo bwagiye bukora.

Bitanze babikunze muri Afurika y’i Burengerazuba

Ni iki cyatumye bamwe bava i Burayi bakimukira muri Afurika y’i Burengerazuba, kandi se bageze ku ki?

Yoboka Yehova, Umwami w’iteka

Kumenya ukuntu Yehova ari Data n’uko yagiye ategeka bituma twifuza kumwegera.

Hashize imyaka 100 Ubwami butegeka—Ni iki bwagezeho?

Twakungukirwa dute n’ubutegetsi bw’Ubwami? Sobanukirwa uko Ubwami bwa Mesiya bwatunganyije abayoboke babwo, bukabigisha kandi bukanonosora imikorere yabo.

Uko wafata imyanzuro myiza mu gihe cy’ubusore

Abakiri bato benshi bibonera ibintu bishimishije mu gihe bafasha abandi. Wakora iki kugira ngo urusheho kwifatanya mu murimo wa Yehova?

Gukorera Yehova iminsi y’amakuba itaraza

Ni ibihe bintu byihariye Abakristo bakuze bakora kugira ngo bagure umurimo?

“Ubwami bwawe nibuze”—Ariko se buzaza ryari?

Kuki dushobora kwiringira ko Umwami wasutsweho umwuka n’Imana agiye kugira ibindi akora, kugira ngo ibyo Imana ishaka bikorwe ku isi mu buryo bwuzuye?

Icyo nahisemo nkiri muto

Umuhungu ukiri muto wo mu mugi wa Columbus, muri leta ya Ohio, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yiyemeje kwiga igikamboji. Kubera iki? Ni mu buhe buryo uwo mwanzuro yafashe wagennye iby’igihe cye cyari kuzaza?