NIMUKANGUKE! Gashyantare 2014 | Uko wakoresha igihe cyawe neza

Igihe cyatakaye ntikigaruka. Iyi gazeti iravuga ibintu bine byafashije abantu benshi gukoresha igihe cyabo mu bintu by’ingenzi mu buzima.

Hirya no hino ku isi

Ingingo zikubiyemo: forode y’amahembe y’inzovu muri Maleziya, gutakariza icyizere kiliziya mu Butaliyani, ibyorezo by’indwara muri Afurika no gukina urusimbi muri Ositaraliya.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Ubupfumu

Abantu benshi bagerageza kuvugana n’abapfuye. Ariko se Bibiliya ibibona ite?

INGINGO Y'IBANZE

Uko wakoresha igihe cyawe neza

Kugira ngo ukoreshe igihe cyawe neza, suzuma imibereho yawe mu buryo bubiri. Ubwo buryo ni ubuhe?

IKIGANIRO

Umuhanga mu ikoranabuhanga ryifashisha ibinyabuzima asobanura imyizerere ye

Ibyo Dogiteri Hans Kristian Kotlar yize ku birebana n’ubushobozi umubiri ufite bwo kwirinda indwara byatumye yibaza inkomoko y’ubuzima. Ni mu buhe buryo kwiga Bibiliya byatumye abona ibisubizo by’ibibazo yibazaga?

ABANTU BA KERA

Constantin

Menya uko politiki ya Constantin n’imyitwarire ye mu by’idini byagize ingaruka ku madini menshi yo muri iki gihe.

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO

Mu gihe umwana wawe w’umwangavu ahangayitse

Ihinduka riba mu mibiri y’abakobwa benshi rishobora gutuma bumva bahangayitse. Ababyeyi babafasha bate guhangana n’imihangayiko?

ESE BYARAREMWE?

Itara ry’agasimba bita akanyenyeri

Ni mu buhe buryo ako gasimba kafashije abahanga kongera urumuri rw’amatara akoreshwa mu bikoresho bimwe na bimwe byo mu rwego rwa elegitoroniki?

Ibindi wasomera kuri interineti

Ese mpangayikishwa n’isura yanjye?

Niba uhangayikishwa n’isura yawe, wakora iki ngo ntibiguteshe umutwe?

Incuti nyakuri ni iyihe?

Biroroshye kubona incuti zikuryarya, ariko se wakora iki ngo ubone incuti nyakuri?

Kohererezanya ubutumwa buvuga iby’ibitsina kuri telefoni

Ese hari ukoherereza ubutumwa bw’iby’ibitsina? Ingaruka zabyo ni izihe? Ese ni ukwiganiria gusa bitagize icyo bitwaye?

Uko wagira ubuzima bwiza

Ese kurya neza no kubona umwanya wo gukora siporo birakugora? Muri iyi videwo urabona uko wabigenza kugira ngo ugire ubuzima bwiza.

Mose akurira muri Egiputa

Kuki nyina wa Mose yamushyize mu ruzi rwa Nili? Menya byinshi kuri Mose, umuryango we n’umukobwa wa Farawo.