UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Werurwe 2014

Muri iyi gazeti, turi bubone uko twakomeza kugira umwuka wo kwigomwa, ari na ko dukomeza kurangwa n’icyizere. Ni mu buhe buryo twakwita ku bo duhuje ukwizera na bene wacu bageze mu za bukuru?

Uko twagera ku mutima bene wacu batizera

Ni irihe somo twavana ku buryo Yesu yafashe bene wabo? Ni mu buhe buryo twabwiriza bene wacu tudahuje idini cyangwa batagira idini?

Uko wakomeza kugira umwuka wo kwigomwa

Duhanganye n’umwanzi ushobora kugenda buhoro buhoro atuvanamo umwuka wo kwigomwa. Iki gice kiri butwereke uwo mwanzi uwo ari we n’ukuntu twakoresha Bibiliya kugira ngo tumurwanye.

Uko twakomeza kurangwa n’icyizere

Kuki hari abantu benshi baba bafite ibitekerezo bidakwiriye? Iki gice kigaragaza ukuntu Bibiliya yadufasha kugira ngo twigirire icyizere.

Gahunda y’iby’umwuka mu muryango—Ese mushobora gutuma irushaho gushimisha?

Suzuma ibikorwa muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango mu bihugu bitandukanye kugira ngo umenye icyo wakora.

Mujye mwubaha abageze mu za bukuru bo muri mwe

Menya uko Imana ibona abageze mu za bukuru. Ni iki abana bagomba gukorera ababyeyi babo bageze mu za bukuru? Abagize itorero bakubaha bate abageze mu za bukuru bo muri bo?

Kwita ku bageze mu za bukuru

Ababyeyi bageze mu za bukuru n’abana babo bashobora kuganira ku birebana n’uko bakwitegura “iminsi y’amakuba” n’imyanzuro bafata mbere y’igihe. Bahangana bate na bimwe mu bibazo bahura na byo?

Amagambo yawe—Ese aba ‘Yego hanyuma akongera akaba Oya’?

Abakristo b’ukuri bagombye gukora ibyo bavuze kandi ntibavuge ngo ‘Yego hanyuma ngo yongere ibe Oya.’ Bite se mu gihe dushaka guhindura gahunda twari dufite? Vana isomo ku ntumwa Pawulo.