UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Ugushyingo 2014

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 29 Ukuboza 2014 kugeza ku ya 1 Gashyantare 2015.

Umuzuko wa Yesu utumariye iki?

Hari impamvu enye zemeza ko Yesu yazutse. Kwemera ko ari muzima bidufitiye akahe kamaro?

Impamvu tugomba kuba abantu bera

Ese hari igihe wasomye igitabo cy’Abalewi kikagutera urujijo cyangwa kikakurambira? Ibintu by’agaciro kenshi biri mu gitabo cy’Abalewi bishobora gutuma ukorera Yehova uri umuntu wera.

Tugomba kuba abantu bera mu myifatire yacu yose

Kwirinda gutandukira, guha Yehova ibyiza kurusha ibindi no kwigaburira ibyokurya bikomeye byo mu buryo bw’umwuka, bifitanye iyihe sano?

“Ubwoko bufite Yehova ho Imana yabwo”

Ese Imana yemera abayisenga bose badafite uburyarya, uko idini barimo ryaba riri kose?

“Ubu muri ubwoko bw’Imana”

Ni mu buhe buryo twaba bamwe mu bagize “ubwoko bw’Imana” kandi se twakora iki kugira ngo dukomeze kuba bamwe muri bo?

Ibibazo by’abasomyi

Abasaza n’abakozi b’itorero bashyirwaho bate muri buri torero? Abahamya babiri bavugwa mu Byahishuwe igice cya 11 ni ba nde?

UBUBIKO BWACU

Ukuri kwa Bibiliya kugera mu Buyapani

Amagare yitiriwe Yehu yari akozwe mu buryo bwihariye yagize uruhare mu guteza imbere umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami mu Buyapani.