UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Werurwe 2015

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 4 Gicurasi kugeza ku ya 31 Gicurasi 2015.

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Twabonye umurimo watumye turushaho kugira ibyishimo

David na Gwen Cartwright bahoze babyinana, ariko ubu bakoresha ibirenge byabo mu buryo bwiza kurushaho.

“Wabonye bikwiriye ko ubigenza utyo”

Kuki mu myaka ya vuba aha, ibitabo byacu byagiye bisobanura zimwe mu nkuru za Bibiliya mu buryo bwumvikana neza kandi bworoshye?

Ese ‘uzakomeza kuba maso’?

Soma ibi bisobanuro bishya byatanzwe ku birebana n’umugani wa Yesu w’abakobwa icumi, byibanda ku butumwa bworoshye kandi bwihutirwa bukubiye muri uwo mugani.

Ibibazo by’abasomyi

Kera ibitabo byacu byakundaga gusobanura ko ibivugwa muri zimwe mu nkuru za Bibiliya byose biba bifite icyo bigereranya, ariko ubu si ko bikimeze. Byatewe n’iki?

Icyo umugani w’italanto utwigisha

Iki gice kirimo ibisobanuro bishya by’umugani w’italanto.

Dushyigikire mu budahemuka abavandimwe ba Kristo

Ni mu buhe buryo abo Kristo azita intama bashyigikira abavandimwe be?

Gushakana n’“uri mu Mwami gusa”—Ese biracyashyize mu gaciro?

Abiyemeje gukurikiza inama itangwa n’Imana bashimisha umutima wayo, kandi bikabahesha imigisha mwinshi yo mu buryo bw’umwuka.