UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Ugushyingo 2015

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 28 Ukuboza 2015 kugeza ku ya 31 Mutarama 2016.

Toza umwana wawe gukorera Yehova

Imico itatu Yesu yagaragaje igihe yigishaga ishobora kugufasha kurushaho kwigisha abana bawe neza.

Toza umwana wawe ugeze mu gihe cy’amabyiruka gukorera Yehova

Wafasha ute umwana wawe ugeze mu gihe cy’amabyiruka gukura mu buryo bw’umwuka?

Ibibazo by’abasomyi

Ni iki kigaragaza ko umugi wa kera wa Yeriko wagoswe igihe gito mbere yo gufatwa?

Jya ugaragaza ko wishimira umuco wa Yehova wo kugira ubuntu

Bibiliya igaragaza impamvu nziza zishobora gutuma umuntu atanga igihe cye, imbaraga ze n’ubutunzi bwe, ikanagaragaza impamvu zidakwiriye zatuma abikora.

Yehova ni Imana irangwa n’urukundo

Yehova yagaragaje ate ko akunda abantu?

Ese “ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda”?

Ushobora gukurikiza itegeko rya Yesu mu ishyingiranwa ryawe, mu itorero no mu murimo wo kubwiriza.

Ubwami bw’Imana bumaze imyaka ijana butegeka

Ni ibihe bintu bitatu twahawe kugira ngo dushobore kubwiriza iby’Ubwami bw’Imana?

UBUBIKO BWACU

“Nta kintu na kimwe cyagombye kubabera inzitizi”

Abakoraga umurimo w’igihe cyose mu Bufaransa mu myaka ya 1930 basize umurage wo kugira ishyaka no kwihangana.