NIMUKANGUKE! No. 1 2018 | Uko wabona ibyishimo
NI HE TWAVANA INAMA ZATUMA TUGIRA IBYISHIMO?
Bibiliya igira iti: “Hahirwa abakomeza kuba indakemwa mu nzira zabo.”—Zaburi 119:1.
Ingingo zirindwi zikurikira zirakwereka amahame y’ingenzi yafashije abantu benshi kugira ibyishimo.
Menya ibanga ryo kugira ibyishimo
Ese wumva wishimye? Niba wishimye se, ni iki kigushimisha?
Kunyurwa no kugira ubuntu
Abantu bakunda kuvuga ko ibyishimo no kugira icyo ugeraho bipimirwa ku byo umuntu atunze. Ese amafaranga n’ubutunzi bituma umuntu agira ibyishimo nyakuri?
Kugira amagara mazima no kwihangana
Ese uburwayi bushobora kubuza umuntu ibyishimo?
Urukundo
Gukunda abandi no gukundwa bituma umuntu agira ibyishimo.
Kubabarira
Umuntu uhorana uburakari n’inzika atagira ibyishimo n’amagara mazima.
Kugira intego mu buzima
Kubona ibisubizo by’ibibazo bikomeye twibaza ku buzima bituma tugira ibyishimo.
Ibyiringiro
Abantu benshi ntibagira ibyishimo iyo batizeye uko bazamera mu gihe kizaza cyangwa uko abo bakunda bazamera.
Menya byinshi
Hari ibintu byinshi bituma umuntu yishima cyangwa ntiyishime. Menya ikintu kitagura amafaranga, gishobora kugufasha kubona ibyishimo.