Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

NIMUKANGUKE! No. 2 2018 | Ibintu 12 byagufasha kugira umuryango mwiza

Ibintu 12 byagufasha kugira umuryango mwiza

Abantu batanga impamvu nyinshi zituma imiryango isenyuka. Ariko se ni iki cyatuma abashakanye bagira umuryango mwiza?

  • Hagati y’umwaka wa 1990 n’uwa 2015, umubare w’abatanaga muri Amerika bafite imyaka iri hejuru ya 50 wikubye kabiri, naho abafite imyaka iri hejuru ya 65 wikuba gatatu.

  • Ababyeyi barashobewe: Abahanga bamwe bavuga ko ababyeyi bagomba guhora bashimagiza abana babo, naho abandi bakavuga ko bakwiriye kubakangara.

  • Abakiri bato barinda baba bakuru bataramenya kwirwanaho.

Nubwo ari uko bimeze, . . .

  • Abashakanye bashobora kugira ibyishimo kandi bakabana akaramata.

  • Ababyeyi bashobora kumenya uko bahana abana babo batabahutaje.

  • Abakiri bato bashobora kumenya kwirwanaho bikazabafasha bamaze gukura.

Ibyo byagerwaho bite? Iyi gazeti ya Nimukanguke! ivuga ibintu 12 byatuma umuryango ugira ibyishimo.

 

1: Kubana akaramata

Ibintu bitatu byafasha abashakanye kubana akaramata.

2: Gukorera hamwe

Ese ubona uwo mwashakanye nk’umuntu mubana mu nzu imwe, buri wese akora ibyo ashaka?

3: Kubahana

Menya ibintu abashakanye bakora kugira ngo buri wese yumve ko mugenzi we amwubaha.

4: Kubabarira

Ni iki cyagufasha kwirengagiza amakosa y’uwo mwashakanye?

5: Kuganira n’abana

Ibintu bitatu byafasha abashakanye kuganira n’abana babo.

6: Guhana abana

Ese guhana umwana bituma atigirira ikizere?

7: Amahame mbwirizamuco

Ni ayahe mahame wakwigisha abana bawe?

8: Gutanga urugero rwiza

Iyo ibyo uvuga bihuje n’ibyo ukora bifasha abana bawe.

9: Ibikuranga

Ni iki cyafasha abakiri bato gukomera ku byo bizera?

10: Kuba uwizerwa

Iyo ababyeyi bawe bakugirira ikizere biba bigaragaza ko umaze gukura.

11: Kugira umwete

Gukorana umwete bishobora gufasha abakiri bato kubaho neza.

12: Kugira intego

Iyo ugeze ku ntego wiyemeje bituma urushaho kwigirira ikizere, bigatuma wunguka inshuti, kandi bikagushimisha. Dore icyo wakora kugira ngo ugere ku ntego zawe.

Ibindi byafasha umuryango

Inama zo muri Bibiliya zishobora kugufasha kugira umuryango mwiza.