Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUNARA W’UMURINZI No. 1 2021 | Kuki tugomba gusenga?

Ese ujya utekereza ko Imana itumva amasengesho yawe? Si wowe wenyine ujya wibaza icyo kibazo. Abantu benshi basenga basaba Imana ko yabakemurira ibibazo, ariko ntibikemuke. Ingingo zikurikira ziragufasha kubona ko Imana yumva amasengesho yawe, impamvu hari abasenga ntibasubize, n’icyo wakora ngo Imana isubize amasengesho yawe.

 

Icyo abantu bavuga ku birebana n’isengesho

Ese isengesho ni impano iva ku Mana cyangwa ni umuhango udafite akamaro?

Ese Imana yumva amasengesho yacu?

Bibiliya ivuga ko Imana itwumva iyo tuyisenga mu buryo yemera.

Kuki hari amasengesho Imana idasubiza?

Bibiliya itubwira amasengesho Imana isubiza n’ayo idasubiza.

Wakora iki ngo Imana yumve amasengesho yawe?

Ushobora gusenga igihe icyo ari cyo cyose n’aho waba uri hose. Waba uvuga mu ijwi ryumvikana cyangwa bucece. Yesu yatwigishije icyo twagombye gusenga dusaba.

Isengesho ryakugirira akahe kamaro?

Ese isengesho rigufasha guhangana n’ibibazo?

Ese Imana yumva amasengesho yawe?

Bibiliya ivuga ko iyo dusenga, Imana itwumva kandi ko iba ishaka kudufasha.