Twongere tube incuti
Vanaho:
1. Mfite intimba ku mutima
Ku bw’ikosa yankoreye
Kwibagirwa byarangoye
Ntibikwiye ko nagumana iyi nzika
(INYIKIRIZO)
Ndabona iki ari cyo gihe
Cyo kwivanamo iyi nzika
Mpisemo kubyibagirwa
Birakwiye ko twiyunga
2. Urukundo rwa Yehova
Rutwikira ibyaha byinshi
Ndumva ngomba kumwigana
Nkababarira mbikuye ku mutima
(INYIKIRIZO)
Ndabona iki ari cyo gihe
Cyo kwivanamo iyi nzika
Mpisemo kubyibagirwa
Birakwiye ko twiyunga
(IKIRARO)
Ndaje ngusange
Ndetse mfate n’iya mbere
Iki ni cyo gihe
Cyo kwiyunga, cyo kwiyunga
3. Iyo ntanze imbabazi
Numva umutima uruhutse
Kandi na Yah yifuza ko
Ubucuti bwacu bwahoraho iteka
(INYIKIRIZO)
Ndabona iki ari cyo gihe
Cyo kwivanamo iyi nzika
Mpisemo kubyibagirwa
Birakwiye ko twiyunga
Birakwiye ko twiyunga