Ba incuti ya Yehova—Indirimbo zisanzwe

Izi ndirimbo zashyizwe hamwe zigera abana ku mutima.

Jya ukunda abantu bose

Kuki dukwiriye gukunda abantu b’amoko yose?

Jya wubaha abageze mu za bukuru

Wagaragaza ute ko wubaha abantu bageze mu za bukuru bamaze imyaka myinshi bakorera Yehova?

Fata mu mutwe ibitabo bya Bibiliya (Igice cya 1)

Menya uko ibitabo by’Ibyanditswe by’igiheburayo bikurikirana uhereye ku Ntangiriro ukageza muri Yesaya.

Fata mu mutwe ibitabo bya Bibiliya (Igice cya 2)

Menya uko ibitabo by’Ibyanditswe by’igiheburayo bikurikirana uhereye kuri Yeremiya ukageza muri Malaki.

Jya ushimira

Wakora iki ngo ugaragaze ko ushimira abagira ibyo bakora kugira ngo bakwiteho?

Fata mu mutwe ibitabo bya Bibiliya (Igice cya 3)

Menya uko ibitabo bigize Ibyanditswe by’ikigiriki bikurikirana, kuva kuri Matayo kugeza mu Byahishuwe.

Ubuzima bwa Yesu

Ni iki Yesu yakoze igihe yari ku isi, kandi se ni iki azakora vuba aha?

Nkunda inshuti za Yehova

Jya ukunda inshuti za Yehova zivugwa muri Bibiliya.

Jya usengera abandi

Kuki ugomba gusengera abandi?

Niteguye gukora byinshi mu murimo

Ni izihe ntego zo mu buryo bw’umwuka ufite?

Naremwe mu buryo butangaje

Ushobora kumva, ugaseka kandi ugakina bitewe n’uko waremwe mu buryo butangaje.

Yehova ni inshuti yange

Ba inshuti y’Imana!

Ba incuti ya Yehova: Indirimbo

Wakora iki kugira ngo ube inshuti ya Yehova?

Dukunda umugoroba w’iby’umwuka

Umugoroba w’iby’umwuka uzadufasha kuba inshuti za Yehova.

Umuryango wacu

Ririmba indirimbo igaragaza ko ukunda umuryango wawe.

Inshuti nyanshuti

Jya wishimira abandi kandi ugirane na bo ubucuti!

Ba indahemuka

Wakora iki ngo ukomeze kumvira Yehova?

Jya wihangana nka Nowa

Yehova yafashije Nowa kwihangana kandi na we ashobora kugufasha.

Esiteri yari intwari

Nawe ushobora kuba intwari nka Esiteri!

Tuge dukundana

Igihe cyose tujye twigana Yehova na Yesu maze tugaragarize abantu bose urukundo.

Ese uzi amazina y’intumwa cumi n’ebyiri?

Twibuke amazina y’intumwa 12 za Yesu. Ese wazivuga amazina zose?

Mariya yicishaga bugufi kandi akitanga

Yehova yakoresheje ate umugaragu we wizerwa witwa Mariya? Tega amatwi iyi ndirimbo maze umenye uko wakwigana imico myiza Mariya yari afite.

Rusi yari inshuti nziza

Ni gute waba inshuti nziza nka Rusi?

Dawidi yabereye urugero rwiza abakiri bato

Dawidi yakomeje kuba inshuti ya Yehova no kumwiringira kuva akiri muto.

Kibondo cyanjye

Abana ni impano zituruka kuri Yehova. Ujye ubaririmbira indirimbo ivuga ibya paradizo twese dutegereje.

Tuzishimira kukubona

Abakobwa babiri bitegura kwakira musaza wabo wenda kuvuka.

Yehova, mama na njye

Reba ukuntu Chung-Hee ashimira cyane mama we.

Nzigana Mose nicishe bugufi

Irebere ukuntu Mose yakuze yumvira Yehova ubuzima bwe bwose.

Tumenye imbuto z’umwuka

Nimureke dufate mu mutwe imbuto z’umwuka.

Ikoraniro riregereje

Ni igihe cy’amakoraniro. Ese urabyishimiye?

Nkunda gukora isuku

Ririmba ujyanirana n’amajwi y’iyi ndirimbo ivuga ibyo kugira isuku, maze umenye uburyo kugira isuku bishobora kugushimisha

Mpungira kuri Yehova

Yehova ashobora kugufasha ukumva umerewe neza nubwo wari ubabaye.