Imyuka y’Abapfuye—Mbese Ishobora Kugufasha Cyangwa Kukugirira Nabi? Mbese Koko Ibaho?

Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha ku birebana n’abapfuye? Ese ishobora kugufasha cyangwa kukugirira nabi?

Iriburiro

Abantu babarirwa muri za miriyoni bizera ko abapfuye bajya mu isi y’imyuka, aho baba bashobora gukurikiranira hafi imibereho y’abantu no kuyigiramo uruhare. Ese ibyo bizera ni ukuri?

Imyuka Ntiyabayeho ku Isi Ngo Inahapfire

Amagambo Imana yabwiye umuntu wa mbere ari we Adamu, atuma tumenya uko bigendekera abapfuye.

Amamiriyoni y’Ibiremwa by’Umwuka

Mu nzozi umuhanuzi Daniyeli yeretswe n’Imana, yabonye ibiremwa by’umwuka bibarirwa muri za miriyoni.

Ukwigomeka mu Buturo bw’Imyuka

Hari abamarayika bahindutse babi, bigira ingaruka mbi cyane ku bantu.

Abadayimoni Ni Abicanyi!

Inkuru zo muri Bibiliya n’ibiba muri iki gihe bigaragaza ko bakora ibikorwa by’ubugome kandi biteje akaga.

Abadayimoni Babeshya Bavuga ko Abapfuye Bakomeza Kubaho

Abadayimoni bayoboje abantu benshi cyane, ariko Bibiliya ishyira ahabona ibinyoma byabo.

Abadayimoni Bashyigikira Ukwigomeka ku Mana

Kugira ngo babigereho, buririra ku byiyumvo by’abantu mu buryo bw’amayeri.

Korera Yehova, Aho Gukorera Satani

Ni iki kizagaragaza ko wafashe umwanzuro mwiza?

Igihe Kizaza Cyuzuye Ibyishimo by’Igitangaza

Satani n’abadayimoni ntibazakomeza guhemukira abantu. Nibamara kuvaho, Yehova azaha abantu bose imigisha.

Paradizo ku Isi

Ubuzima buzaba bumeze bute Yehova namara kuvanaho ibintu byose bibi Satani yateje?