Egera Yehova

Imana idutumirira kuyegera. Iki gitabo kizakwereka uko wabigeraho.

Ijambo ry’ibanze

Ushobora kugirana ubucuti bukomeye na Yehova butazigera bushira.

IGICE CYA 1

“Iyi ni yo Mana yacu”

Kuki Mose yabajije Imana izina ryayo kandi yari asanzwe arizi?

IGICE CYA 2

Ese koko ushobora ‘kwegera Imana’?

Yehova Imana, Umuremyi w’ijuru n’isi adutumirira kumwegera kandi yaduhaye isezerano.

IGICE CYA 3

‘Yehova ni uwera, ni uwera, ni uwera’

Kuki Bibiliya igaragaza ko ubwiza no kwera bifitanye isano?

IGICE CYA 4

“Yehova . . . afite imbaraga nyinshi”

Ese imbaraga z’Imana zagombye gutuma tuyitinya? Ushubije yego cyangwa oya, byose byaba ari ukuri.

IGICE CYA 5

Imbaraga zo kurema z’‘uwaremye ijuru n’isi”

Kuva ku izuba rihambaye kugera ku kanyoni gato cyane, ibyaremwe bitwigisha byinshi ku Mana.

IGICE CYA 6

Imbaraga zo kurimbura zifitwe na ‘Yehova, intwari mu ntambara’

Ni gute “Imana y’amahoro” irwana intambara yera?

IGICE CYA 7

Imana ifite imbaraga zo kuturinda kandi ni yo ‘buhungiro bwacu’

Imana irinda abagaragu bayo mu buryo bubiri, ariko bumwe ni bwo bw’ingenzi cyane.

IGICE CYA 8

Yehova azagaragaza imbaraga zo gusubiza ibintu mu buryo ‘agira ibintu byose bishya’

Yehova yamaze gusubizaho gahunda yo kumusenga by’ukuri. Ni iki kindi kizakurikiraho?

IGICE CYA 9

‘Kristo ni imbaraga z’Imana’

Ibitangaza bya Yesu n’inyigisho ze bigaragaza iki kuri Yehova?

IGICE CYA 10

“Mujye mwigana Imana” mu bihereranye n’uko mukoresha ububasha bwanyu

Ushobora kuba ufite imbaraga nyinshi kuruta uko ubitekereza. Wazikoresha neza ute?

IGICE CYA 11

‘Ibikorwa bye byose bihuje n’ubutabera’

Kuki ubutabera bw’Imana ari umuco uhebuje?

IGICE CYA 12

“Ese Imana irarenganya?”

Niba Yehova yanga akarengane, kuki kuzuye mu isi?

IGICE CYA 13

“Amategeko ya Yehova aratunganye”

Ni gute gukurikiza amategeko byimakaza urukundo?

IGICE CYA 14

Yehova yatanze “incungu ya benshi”

Inyigisho yoroshye ariko yimbitse ishobora kugufasha kwegera Imana.

IGICE CYA 15

Yesu ‘azazana ubutabera mu isi’

Ni gute Yesu yaharaniye ubutabera? Ibyo abikora ate muri iki gihe? Ibyo azabikora ate mu gihe kizaza?

IGICE CYA 16

‘Kurikiza ubutabera’ ugendana n’Imana

Ubutabera bukubiyemo uko tubona icyiza n’ikibi ndetse n’uko dufata abandi.

IGICE CYA 17

‘Ubwenge bw’Imana ni bwinshi cyane’

Kuki ubwenge bw’Imana buruta ubumenyi, ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu n’ubushishozi bwayo?

IGICE CYA 18

Ubwenge buboneka mu “Ijambo ry’Imana”

Kuki Imana yakoresheje abantu kugira ngo bandike Bibiliya, kandi se kuki hari ibyashyizwemo ibindi ntibishyirwemo?

IGICE CYA 19

“Ubwenge bw’Imana buri mu ibanga ryera”

Ni irihe banga ryera Imana yagiye ihishura gahoro gahoro?

IGICE CYA 20

“Ifite ubwenge” nyamara ikicisha bugufi

Ni gute Umutegetsi w’ikirenga yakwicisha bugufi?

IGICE CYA 21

Yesu yagaragaje ‘ubwenge bw’Imana’

Inyigisho za Yesu zabaga zishishikaje cyane ku buryo hari igihe abasirikare bari bagiye kumufata, basubirayo batamufashe bitewe n’izo nyigisho.

IGICE CYA 22

Ese ugaragaza “ubwenge buva mu ijuru” mu mibereho yawe?

Bibiliya igaragaza ibintu bine byagufasha kurushaho kugira ubwenge buva ku Mana.

IGICE CYA 23

‘Ni yo yabanje kudukunda’

Amagambo ngo ‘Imana ni urukundo’ asobanura iki mu by’ukuri?

IGICE CYA 24

Nta kintu gishobora “kudutandukanya n’urukundo rw’imana”

Ikuremo ikinyoma cy’uko Imana itagukunda cyangwa ko utari uwa agaciro imbere yayo.

IGICE CYA 25

“Impuhwe z’Imana yacu zirangwa n’ubwuzu”

Imana ikubona ite, ugereranyije n’uko umugore afata umwana we w’uruhinja?

IGICE CYA 26

Imana ‘yiteguye kubabarira’

Niba Imana ifite ubwonko butunganye, ni gute ishobora kubabarira kandi ikibagirwa?

IGICE CYA 27

“Mbega ukuntu afite ineza nyinshi!”

Mu by’ukuri, ineza y’Imana ni iki?

IGICE CYA 28

‘Ni wowe wenyine w’indahemuka’

Kuki ubudahemuka bw’Imana buruta kuba ari iyizerwa?

IGICE CYA 29

“Kumenya urukundo rwa Kristo”

Ibintu bitatu byarangaga urukundo rwa Yesu bigaragaza mu buryo butunganye urukundo rwa Yehova.

IGICE CYA 30

“Mukomeze kugendera mu rukundo”

Mu gitabo cy’Abakorinto ba Mbere hagaragaza uburyo bunyuranye bwo kugaragariza abandi ko tubakunda.

IGICE CYA 31

“Egera Imana, na yo izakwegera”

Ni ikihe kibazo cy’ingenzi wakwibaza, kandi se igisubizo cyacyo ni ikihe?