Ibibazo bitanu ukwiriye kwibaza ku nkomoko y’ubuzima
Suzuma ibimenyetso byatanzwe, maze urebe niba ushobora kwemera irema cyangwa ubwihindurize.
Umunyeshuri yabuze icyo ahitamo
Abanyeshuri bigishijwe ko ibintu byaremwe baba bagomba guhitamo icyo bagomba kwemera.
IKIBAZO CYA 1
Ubuzima bwabayeho bute?
Igisubizo k’iki kibazo gishobora gutuma uhindura uko wabonaga ibintu byose muri rusange.
IKIBAZO CYA 2
Ese hari ikinyabuzima wavuga ko cyoroheje?
Niba inyigisho y’ubwihindurize ari ukuri, yagombye gutanga ibisobanuro byumvikana neza bigaragaza ukuntu ingirabuzimafatizo ya mbere “yoroheje” yabayeho mu buryo bw’impanuka.
IKIBAZO CYA 3
Amabwiriza yaturutse he?
Abahanga mu binyabuzima bamaze imyaka myinshi biga jene z’umuntu n’amakuru ari muri morekire ihambaye ya ADN.
IKIBAZO CYA 4
Ese ubuzima bwose bwakomotse ku mukurambere umwe?
Charles Darwin na bagenzi be batekereza ko ubwoko butandukanye bw’ibinyabuzima bwakomotse ku kinyabuzima kimwe. Ese koko ni ko byagenze?
IKIBAZO CYA 5
Ese bihuje n’ubwenge kwemera ibyo Bibiliya yigisha?
Inshuro nyinshi, abantu basubiramo ibyo Bibiliya ivuga mu buryo butuma ifatwa nk’aho idahuje n’ubwenge, idahuje na siyansi kandi ko ivuga ibinyoma. Ese birashoboka ko ibyo byaba byaratumye abantu bayifata uko itari?
Ibitabo byakoreshejwe
Uyu mutwe ukubiyemo ibitabo byifashishijwe mu gutegura aka gatabo.