Itoze gusoma no kwigisha

Aka gatabo kagamije kugufasha kongera ubuhanga bwo gusoma no kuvugira mu ruhame ndetse no kwigisha.

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Twigisha abandi ubutumwa bw’ingenzi cyane kuruta ubundi bwose.

INGINGO YA 1

Intangiriro nziza

Intangiriro nziza ituma umuntu agera ku ntego eshatu.

INGINGO YA 2

Imvugo yo mu biganiro bisanzwe

Imvugo yo mu biganiro bisanzwe ituma abaguteze amatwi bumva bisanzuye kandi bakakira neza ubutumwa ubagezaho.

INGINGO YA 3

Gukoresha neza ibibazo

Jya ubaza ibibazo ubigiranye amakenga kugira ngo utume abaguteze amatwi bashishikazwa n’ibyo ubabwira kandi utsindagirize ingingo z’ingenzi.

INGINGO YA 4

Kubakira neza imirongo y’Ibyanditswe

Reba ukuntu wategura ubwenge bw’abaguteze amatwi mbere yo kubasomera umurongo w’Ibyanditswe.

INGINGO YA 5

Gusoma neza

Gusoma neza ni iby’ingenzi cyane kuko bituma ufasha abandi kumenya Yehova.

INGINGO YA 6

Gusobanura neza imirongo y’Ibyanditswe

Jya usobanurira neza abateze amatwi aho umurongo w’Ibyanditswe wasomye, uhuriye n’ibyo wigisha.

INGINGO YA 7

Inyigisho z’ukuri kandi zemeza

Inyigisho z’ukuri kandi zemeza zifasha abaguteze amatwi gusobanukirwa icyo ubigisha.

INGINGO YA 8

Ingero zigisha

Jya wumvikanisha ibyo wigisha ukoresha ingero zoroshye, zishishikaje kandi zigisha ibintu by’ingenzi.

INGINGO YA 9

Gukoresha imfashanyigisho

Jya ukoresha imfashanyigisho kugira ngo umuntu akomeze kwibuka ibyo yize.

INGINGO YA 10

Guhinduranya ijwi

Hinduranya ubunini bw’ijwi, ijwi ubwaryo n’umuvuduko waryo, kugira ngo abaguteze amatwi biyumvishe ibyiyumvo biri mu byo wigisha kandi bagire icyo bakora.

INGINGO YA 11

Guhimbarwa

Guhimbarwa bigaragaza ibyiyumvo ufite kandi bituma abaguteze amatwi batarambirwa.

INGINGO YA 12

Ibyishimo no kwita ku bandi

Iyo uvuganye ibyiyumvo uba wereka abaguteze amatwi ko ubitaho.

INGINGO YA 13

Kugaragaza akamaro k’inyigisho

Fasha abaguteze amatwi gusobanukirwa akamaro k’ibyo wigisha, kandi ubereke uko babishyira mu bikorwa.

INGINGO YA 14

Kugaragaza neza ingingo z’ingenzi

Fasha abaguteze amatwi gukurikira disikuru yawe, unagaragaze neza aho buri ngingo y’ingenzi ihuriye n’intego ya disikuru n’umutwe wayo.

INGINGO YA 15

Kuvugana ikizere

Kuvugana ikizere. Garagaza ko wemera ko ibyo uvuga bifite akamaro.

INGINGO YA 16

Inyigisho yubaka kandi itanga ikizere

Jya utera abandi inkunga aho kubanenga. Bereke inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana zibahumuriza.

INGINGO YA 17

Disikuru yumvikana

Fasha abaguteze amatwi gusobanukirwa ubutumwa ubagezaho. Sobanura neza ingingo z’ingenzi.

INGINGO YA 18

Disikuru ifite icyo yigisha abandi

Tanga disikuru mu buryo bushishikaje, ku buryo abateze amatwi bumva ko bize ibintu by’ingirakamaro.

INGINGO YA 19

Kwihatira kugera abantu ku mutima

Fasha abaguteze amatwi gukunda Imana n’Ijambo ryayo.

INGINGO YA 20

Umusozo mwiza

Umusozo mwiza ushishikariza abaguteze amatwi kwemera ibyo wigishije no kubikurikiza.

Menya amajyambere yawe

Uko wihatira gusoma no kwigisha neza jya umenya aho ugeze ugira amajyambere.

Ibindi wamenya

VIDEWO Z'URUHEREREKANE

Itoze Gusoma no Kwigisha—Videwo

Itoze gusoma no kwigishiriza mu ruhame.