Soma ibirimo

11 GASHYANTARE 2021
LIBERIYA

Ibyanditswe by’Ikigiriki bya gikristo byasohotse mu Gikisi

Ibyanditswe by’Ikigiriki bya gikristo byasohotse mu Gikisi

Ku itariki ya 7 Gashyantare 2021, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rw’Igikisi. Abahinduzi bahinduye iyo Bibiliya mu gihe cy’umwaka n’igice.

Umuvandimwe Joseph Mensah, uri mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Liberiya, yatangaje ko iyo Bibiliya yasohotse muri disikuru yafashwe amajwi.

Bibiliya zicapye zavuye ku biro by’ishami byo mu Burayi bwo Hagati zoherezwa muri Gineya, Liberiya no muri Siyera Lewone. Zahawe ababwiriza bagera ku 1.200 bavuga Igikisi. Zatanzwe ari na ko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Iyo Bibiliya yahinduwe n’ikipi y’abahinduzi batatu. Umwe muri bo yaravuze ati: “Abavandimwe bavuga ururimi rw’Igikisi bazishimira gusoma iyi Bibiliya kubera ko yumvikana neza. Izatuma abantu bavuga Igikisi bamenya ukuri.”

Undi muhinduzi yaravuze ati: “Iyi Bibiliya ni impano yihariye yaturutse kuri Yehova, kandi yayimpaye kubera ko ankunda, agakunda n’abandi bose bavuga Igikisi.”

Twiringiye ko iyi Bibiliya izafasha abavandimwe kumva Ijambo ry’Imana no kurikurikiza.—Yakobo 1:22.