Soma ibirimo

5 MUTARAMA 2016
NAMIBIYA

Urukiko rw’Ikirenga rwa Namibiya rwashimangiye uburenganzira bw’abarwayi n’umudendezo mu by’idini

Urukiko rw’Ikirenga rwa Namibiya rwashimangiye uburenganzira bw’abarwayi n’umudendezo mu by’idini

Urukiko rw’Ikirenga rwa Namibiya rwemeje ko umurwayi afite uburenganzira ku buzima bwe n’ubwo kwihitiramo uko akwiriye kuvurwa. Nanone rwavuze ko inyandiko umuntu akora mbere y’igihe imenyesha abaganga uko yifuza kuvurwa, igomba guhabwa agaciro.

Kubyara n’uburwayi butunguranye

Urwo rukiko rwafashe uwo mwanzuro mu rubanza rw’Umuhamya wa Yehova witwa Efigenia Semente. Igihe yari agiye kubyara umwana we wa gatatu, yamenyesheje umuganga we ko atemera guterwa amaraso bitewe n’imyizerere ye. Nanone yahaye uwo muganga mbere y’igihe inyandiko itanga uburenganzira busesuye bwo guhagararirwa mu by’ubuvuzi. Iyo nyandiko Efigenia yatanze yagaragazaga neza ko adashobora kwemera guterwa amaraso kandi ko ahaye umugabo we uburenganzira bwo kumuhagararira, akaba yamufatira umwanzuro mu gihe we yaba arembye cyane ku buryo adashobora kuvuga.

Ku itariki ya 8 Nzeri 2012 uwo muganga yamubyaje neza, abyara umwana w’umukobwa. Icyakora, akimara kubyara byabaye ngombwa ko abagwa. Umugabo we, ari na we wari umuhagarariye, yarabyemeye. Igihe yarimo abagwa, havutse ibibazo maze uwo muganga avuga ko byaba byiza atewe amaraso. Umugabo we yarabyanze kandi byari bihuje n’ibyanditse kuri ya nyandiko umugore we yari yaratanze mbere. Uwo muganga yamubaze atamuteye amaraso kandi bigenda neza. Icyakora, yavuye ku iseta asigaranye amaraso make cyane.

Uko Urukiko Rukuru rwabijemo

Ku itariki ya 13 Nzeri 2012, ubwo Efigenia yarimo yoroherwa, musaza we mukuru yasabye Urukiko Rukuru rwa Namibiya ko yahabwa uburenganzira bwo guhagararira mushiki we, bityo akaba ari we wajya afata imyanzuro y’uko yavurwa, aho kugira ngo iyo myanzuro ifatwe n’umugabo we. Nubwo Efigenia n’umugabo we batamenyeshejwe ko musaza we yatanze ikirego mu Rukiko Rukuru, urwo rukiko rwumvise ikirego cya musaza we abaregwa badahari maze rutegeka ko ari we uzajya amuhagararira. Musaza we yahise ategeka abaganga ko bamutera amaraso, ariko Efigenia yongera kubahakanira akomeje ko atakwemera kuyaterwa maze ntibayamutera.

Efigenia amaze kumenya ko urukiko rwemeje ko musaza we ari we uzajya amuhagararira, yahise ajuririra urwo Rukiko Rukuru kugira ngo rusese uwo mwanzuro. Yavuze ko musaza we yahawe ubwo burenganzira kandi we ubwe yari agifite ubushobozi bwo kwivuganira kandi ko kuba musaza we yaratanze uburenganzira bwo kumutera amaraso, byabangamiye imyizerere ye n’uburenganzira afite ku buzima bwe. Urwo rukiko rwanze ubujurire bwe kandi rwemeza ko musaza we ari we uzakomeza kujya amuhagararira.

Nubwo umuganga wavuraga Efigenia yavuze ko nadaterwa amaraso ari bupfe, bamuvuye batamuteye amaraso kandi aroroherwa, maze ku itariki ya 26 Nzeri 2012 ibitaro biramusezerera. Icyakora, Urukiko Rukuru rwari rwaremeje ko musaza we ari we wari kuzakomeza kujya amuhagararira igihe cyose. Kubera ko Efigenia yabonaga ko uwo mwanzuro ubangamiye uburenganzira bwe bwo kwihitiramo uko yavurwa n’uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu, yajuririye Urukiko rw’Ikirenga rwa Namibiya.

“Kubera ko iki kibazo gifitanye isano n’uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu, birashoboka ko kizakomeza kugaragara mu nkiko. Gifitanye isano n’uburenganzira umuntu afite ku buzima bwe, uburenganzira bwo kujya mu idini ashaka n’uburenganzira bwo kudakorerwa ivangura.”—Urukiko rw’Ikirenga rwa Namibiya.

Umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga

Ku itariki ya 24 Kamena 2015, Urukiko rw’Ikirenga rwa Namibiya rwashimangiye uburenganzira bwa Efigenia, rwambura musaza we uburenganzira bwo kumuhagararira. Urwo rukiko rwavuze ko Urukiko Rukuru “rwakoze ibintu bidakwiriye” igihe rutamenyeshaga Efigenia n’umugabo we ko barezwe kandi rukemeza ko musaza we ari we uzajya amuhagararira, nubwo we n’umugabo we batari muri urwo rubanza.

Urukiko rw’Ikirenga rwavuze ko Itegeko Nshinga rya Namibiya rirengera uburenganzira bw’abantu, hakubiyemo n’ubwo umurwayi afite bwo kwihitiramo uko avurwa. Urwo rukiko rwagize ruti “uburenganzira bwo kuvurwa uko umuntu ashaka ni bumwe mu burenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu bwo guhitamo ibikorerwa umubiri we. . . . Abaganga bagomba kubwira umurwayi ingaruka ziterwa n’uburyo runaka bwo kuvurwa n’ibyiza byabwo, ariko umurwayi ni we ugomba kwihitiramo uburyo yakoresha.”

“Umuntu afite uburenganzira busesuye bwo guhitamo ibikorerwa ku mubiri we.”—Urukiko rw’Ikirenga rwa Namibiya.

Nyuma y’aho, Urukiko rw’Ikirenga rwasuzumye niba Efigenia yari afite uburenganzira bwo kwanga guterwa amaraso, rusanga Urukiko Rukuru rutarahaye agaciro inyandiko itanga uburenganzira bwo guhagararirwa mu by’ubuvuzi yatanzwe na Efigenia. Urwo rukiko nanone rwaravuze ruti “inyandiko isobanutse itanzwe mbere y’igihe kandi ikaba yarashyizweho umukono n’umurwayi agifite ubushobozi bwo kwifatira umwanzuro, ibyo akabikora nta wubimuhatiye, ni ikimenyetso kigaragaza uko umurwayi yifuza kuvurwa.”

Nanone Urukiko rw’Ikirenga rwasuzumye niba uburenganzira ababyeyi bafite bwo kurera umwana wabo, bubabuza kumuhitiramo uko agomba kuvurwa. Urwo rukiko rumaze gusuzuma izindi manza mpuzamahanga, rwemeje ko “umuntu wese, yaba ari umubyeyi cyangwa atari we, afite uburenganzira busesuye bwo kwihitiramo ibishobora gukorerwa ku mubiri we n’ibidashobora kuwukorerwaho.”

Urukiko rw’Ikirenga rwa Namibiya rwashimangiye uburenganzira umuntu afite ku buzima bwe kandi rwemeza ko umurwayi afite uburenganzira bwo kuvuga mbere y’igihe uko yifuza kuvurwa. Ibyo bigaragaza uko umurwayi yifuza kuvurwa. Urukiko rw’Ikirenga rumaze gushimangira uburenganzira bwo kwihitiramo uko umuntu yavurwa n’umudendezo mu by’idini, rwubahirije uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubw’abaturage bose ba Namibiya.