Soma ibirimo

17 KAMENA 2015
NEPALI

Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi bakusanyije imfashanyo zo gufasha abibasiwe n’umutingito muri Nepali

Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi bakusanyije imfashanyo zo gufasha abibasiwe n’umutingito muri Nepali

KATHMANDU muri Nepali—Abahamya ba Yehova muri Bangaladeshi, mu Budage, mu Buhindi, mu Busuwisi, mu Buyapani no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishyize hamwe ngo bafashe abibasiwe n’umutingito wabaye muri Nepali ku itariki ya 25 Mata 2015. Uwo mutingito wahitanye abantu babarirwa mu bihumbi, harimo Umuhamya umwe n’abana be babiri. Ku itariki ya 12 Gicurasi 2015, Nepali yongeye kwibasirwa n’undi mutingito. Icyakora, Abahamya bavuze ko nta Muhamya wapfuye cyangwa ngo akomereke bikabije kandi ko nta n’ibintu byangiritse cyane.

Abahamya ba Yehova baha bagenzi babo bahuje ukwizera n’abandi bibasiwe n’ayo makuba ibyokurya kabiri ku munsi.

Umutingito wa mbere ukimara kuba, bukeye bwaho abahagarariye ibiro by’Abahamya ba Yehova muri Nepali basuye buri torero riri mu kibaya cya Kathmandu kugira ngo barebe ibyo abibasiwe n’umutingito bakeneye. Ako gace ni ko kibasiwe cyane n’uwo mutingito. Uwo mutingito washenye amazu 38 y’Abahamya wangiza andi 126. Abakuwe mu byabo n’uwo mutingito bacumbikiwe mu mazu y’Abakristo bagenzi babo, mu mazu yo gusengeramo twita Amazu y’Ubwami no mu mahema bateye hanze. Nanone ibiro by’Abahamya ba Yehova muri Nepali byatanze imfashanyo z’ibyokurya. Nyuma yaho hiyongereyeho imfashanyo ziturutse muri Bangaladeshi, mu Buhindi no mu yindi migi yo muri Nepali, ari yo Birgunj, Damauli, Mahendranagar na Pokhara. Komite Ishinzwe Ubutabazi irimo iragenzura imirimo izakorwa n’Abahamya bitangiye gukora imirimo yo kubaka aho abantu bazaba bacumbitse. Abo Bahamya ni abo mu Buhindi, mu Buyapani no muri Nepali.

Abaturutse ku biro by’Abahamya ba Yehova byo muri Nepali babika imfashanyo zavuye mu mugi wa Birgunj muri Nepali.

Reuben Thapaliya, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Nepali yaravuze ati “ntiduhangayikishijwe n’ibyo abibasiwe n’umutingito bakeneye gusa ahubwo tunahangayikishijwe n’imimerere yo mu buryo bw’umwuka barimo. Twatanze imfashanyo z’ibyokurya, aho kurara n’amazi kandi twanashyizeho gahunda yo kubafasha mu buryo bw’umwuka. Kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 5 Gicurasi 2015, Gary Breaux woherejwe n’icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova yasuye akarere kibasiwe n’umutingito, asura amatorero n’imiryango itandukanye. Ku itariki ya 4 Gicurasi 2015, Breaux yatanze disikuru ishingiye kuri Bibiliya kandi abo mu yandi matorero bayikurikiranye kuri videwo. Nanone ku itariki ya 5 Gicurasi 2015, Kenji Chichii, woherejwe n’ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova mu Buyapani, yasuye Nepali. Nanone yasuye imiryango yo muri ako karere kandi atanga disikuru ishingiye kuri Bibiliya.

Gary Breaux (iburyo) woherejwe n’icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova, areba inzu yangiritse.

Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo mu Budage byahurije hamwe ikipe igizwe n’Abahamya b’abaganga harimo utera ikinya, ubaga, umuforomo n’umufasha w’abaganga. Baje bitwaje ibikoresho bigendanwa bikoreshwa mu kubaga no kwita ku ndembe hamwe n’imiti yatanzwe n’Abahamya bo muri Bangaladeshi, mu Buhindi no mu Buyapani. Iyo kipe y’abavuye i Burayi yakoranye na Komite Ishinzwe Ubutabazi yo muri Nepali bavurira abarwayi ku Mazu y’Ubwami y’ahabereye umutingito.

Ikipe y’ubutabazi ikorera ku Nzu y’Ubwami iri i Kathmandu, aho hakaba ari na ho abibasiwe n’umutingito bacumbitse bakanahahererwa ibyokurya.

J. R. Brown, umuvugizi mpuzamahanga wo ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova yaravuze ati “dukomeje gufasha abibasiwe n’umutingito kuko tuzi ko abibasiwe n’amakuba nk’ayo bataba bakeneye imfashanyo gusa. Twijeje bagenzi bacu duhuje ukwizera bo muri Nepali n’abandi barokotse uwo mutingito ko tuzakomeza kubitaho mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri. Dukomeza kubazirikana no kubashyira mu masengesho yacu.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

U Budage: Wolfram Slupina, tel. +49 6483 41 3110

U Buyapani: Ichiki Matsunaga, tel. +81 46 233 0005

Nepali: Reuben Thapaliya, tel. +977 9813469616