23 WERURWE 2022 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 11 UKWAKIRA 2024
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—UBUJURIRE BWAHINDUYE IBIHANO BYARI BYATANZWE | Yehova akomeje gufasha abavandimwe na bashiki bacu batandatu b’indahemuka
Ku itariki ya 10 Ukwakira 2024, Urukiko rw’Agace ka Khabarovsk rwatangaje umwanzuro ku bujurire bwa mushiki wacu Maya Karpushkina, Svetlana Sedova, umuvandimwe Stanislav Kim, Nikolay Polevodov, Vitaliy Zhuk n’umugore we Tatyana. Maya, Svetlana na Tatyana bakuriweho umwaka umwe ku gifungo gisubitse bari bakatiwe. Umuvandimwe Stanislav yakatiwe imyaka irindwi n’amezi abiri y’igifungo gisubitse, Vitaliy akatirwa imyaka irindwi n’amezi ane naho Nikolay akatirwa imyaka irindwi n’amezi atandatu, aho kujyanwa muri gereza nk’uko umwanzuro wa mbere w’urukiko wari wabivuze. Bukeye bwaho abo bavandimwe n’abo bashiki bacu bahise bavanwa muri gereza.
Ku itariki ya 20 Kamena 2024, Urukiko rw’Akarere ka Industrialniy ruherereye mu gace ka Khabarovsk rwahamije icyaha mushiki wacu Maya Karpushkina, umuvandimwe Stanislav Kim, Nikolay Polevodov, mushiki wacu Svetlana Sedova, umuvandimwe Vitaliy Zhuk n’umugore we Tatyana. Maya yakatiwe igifungu gisubitse cy’imyaka ine. Svetlana na Tatyana buri wese akatirwa igifungo gisubitse cy’imyaka itanu. Abo bashiki bacu ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza. Stanislav, Vitaliy na Nikolay bakatiwe igifungo cy’imyaka umunani n’amezi abiri, imyaka umunani n’amezi ane, imyaka umunani n’amezi atandatu. Ibi ni byo bihano bikomeye by’igifungo bibayeho kuva ibikorwa by’umuryango wacu byahagarikwa mu Burusiya mu mwaka wa 2017. Abo bavandimwe bahise bajyanwa muri gereza bakiva mu rukiko.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 10 Ugushyingo 2018
Abayobozi baburijemo ubusabane bwari bwahuje abantu bagera kuri 55 bahuriye aho banywera ikawa. Abantu bose bari bahari, harimo n’abana babahase ibibazo, babateresha igikumwe kandi barabafotora
Ku itariki ya 12 Ugushyingo 2018
Stanislav, Nikolay na Vitaliy bafunzwe by’agateganyo. Maya, Svetlana na Tatyana babwiwe ko batemerewe kugira aho bajya
Ku itariki ya 14 Mutarama 2019
Nikolay na Vitaliy bararekuwe maze bafungishwa ijisho
Ku itariki ya 29 Mutarama 2019
Stanislav yararekuwe maze afungishwa ijisho
Ku itariki ya 18 Nyakanga 2019
Ibyo baregwa byoherejwe mu Rukiko rw’Akarere ka Industrialniy ruherereye mu gace ka Khabarovsk
Ku itariki ya 2 Kanama 2019
Nikolay yararekuwe maze afungishwa ijisho
Ku itariki ya 9 Nzeri 2019
Iyindi dosiye y’ibyo Stanislav na Nikolay baregwa yoherejwe mu Rukiko rw’Akarere ka Zheleznodorozhniy muri Khabarovsk
Ku itariki ya 5 Ugushyingo 2019
Nikolay yararekuwe ariko ategekwa kuzaza kwitaba urukiko igihe ruzamuhamagara
Ku itariki ya 18 Mutarama 2020
Stanislav na Vitaliy bari bafungishijwe ijisho bararekuwe
Ku itariki ya 4 Gashyantare 2020
Stanislav na Nikolay bahamijwe icyaha mu rundi rubanza. Buri wese yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri n’igice kandi akajya yitaba ku Rukiko rw’Akarere ka Zheleznodorozhniy mu gace ka Khabarovsk
Ku itariki ya 3 Kanama 2020
Ibirego byari mu Rukiko rw’Akarere ka Industrialniy byasubijwe mu biro by’ubushinjacyaha. Ibyo byatumye umushinjacyaha ajuririra uwo mwanzuro
Ku itariki ya 29 Nzeri 2020
Urukiko rw’Intara ya Khabarovsk rwasuzumye ubujurire bw’umushinjacyaha. Stanislav na Nikolay bemerewe kuvugana n’umucamanza. Bamubwiye ko leta y’u Burusiya kimwe n’ibindi bihugu yasinye ku masezerano mpuzamahanga yo kubahiriza uburenganzira umuturage afite bwo gusenga mu bwisanzure no kujya mu idini ashaka kandi ko butazayarengaho
Ku itariki ya 12 Ukwakira 2020
Urukiko rw’Intara ya Khabarovsk rwashimangiye umwanzuro wari wafashwe n’Urukiko rw’Akarere ka Industrialniy maze rusubiza icyo kirego mu bushinjacyaha
Ku itariki ya 15 Ukuboza 2021
Ikirego cyashubijwe mu Rukiko rw’Akarere ka Industrialniy
Icyo twabavugaho
Twizera ko Yehova azakomeza gufasha abo bavandimwe na bashiki bacu ndetse n’abandi benshi bagize “igicu kinini cy’Abahamya” muri iki gihe.—Abaheburayo 12:1.