Soma ibirimo

Ibumoso: Mushiki wacu Tatyana Galkevich; Iburyo: Mushiki wacu Valentina Vladimirova

24 MUTARAMA 2022 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 16 GASHYANTARE 2024
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—BASHIKI BACU BAHAMIJWE ICYAHA | Yehova yafashije bashiki bacu babiri bakunda kurwaragurika babasha kwihanganira amezi atandatu bamaze bafunzwe by’agateganyo

AMAKURU MASHYA—BASHIKI BACU BAHAMIJWE ICYAHA | Yehova yafashije bashiki bacu babiri bakunda kurwaragurika babasha kwihanganira amezi atandatu bamaze bafunzwe by’agateganyo

Ku itariki ya 14 Gashyantare 2024, urukiko rw’akarere ka Promyshlenniy ruherereye mu gace ka Smolensk rwahamije icyaha mushiki wacu Tatyana Galkevich na Valentina Vladimirova. Buri wese yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri. Ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 14 Gicurasi 2019

    Abayobozi batangiye gukora iperereza kuri Tatyana na Valentina. Abapolisi basatse amazu abo bashiki bacu babamo, babafunga by’agateganyo kandi bamara igihe kirenga iminsi ibiri bahatwa ibibazo. Nubwo bombi bakunda kurwaragurika, urukiko rwemeje ko bafungwa by’agateganyo

  2. Ku itariki ya 22 Ugushyingo 2019

    Hashije amezi atandatu, Tatyana na Valentina bararekuwe ariko bafungishwa ijisho

  3. Ku itariki ya 31 Ukuboza 2019

    Valentina yararembye maze ajyanwa mu bitaro

  4. Ku itariki ya 6 Kanama 2020

    Hashize amezi agera nko ku munani, Tatyana baretse kumufungisha ijisho ariko abuzwa kuva mu mujyi atuyemo. Valentina we yakomeje gufungishwa ijisho, kandi yari yemerewe kuvugana gusa na bene wabo ba bugufi n’umwavoka

  5. Ku itariki ya 2 Ukwakira 2020

    Abayobozi basohoye inyandiko y’amapaji 400, yarimo ibirego baregaga Tatyana na Valentina. Baregaga abo bashiki bacu gutegura mu ibanga “ibikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa”

  6. Ku itariki ya 14 Ukwakira 2020

    Mu iburanisha ry’ibanze, umucamanza yategetse ko icyo kirego gisubizwa mu biro by’umushinjacyaha kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse kubera ko ibimenyetso bari bashatse, urukiko rutashoboraga kubikoresha. Nubwo Valentina atashoboraga guhagarara mu gihe cy’iburanisha bitewe n’uburwayi, urukiko rwategetse ko akomeza gufungishwa ijisho

  7. Ku itariki ya 25 Gashyantare 2021

    Urukiko rw’ubujurire rwatesheje agaciro umwanzuro w’uko ikirego gisubizwa mu biro by’ubushinjacyaha, maze rwemeza ko urubanza rukomeza

Ibyo twabavugaho

Dusenga dusaba ko Yehova yakomeza kubera ‘imbaraga n’ingabo ikingira’ Valentina, Tatyana n’abandi bavandimwe na bashiki bacu batotezwa mu Burusiya no muri Crimée.—Zaburi 28:7.