3 GASHYANTARE 2022 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 20 NYAKANGA 2023
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAFUNGUWE | Gusoma Bibiliya buri munsi no kuyitekerezaho byafashije umuvandimwe Aleksey Ukhov kwiringira Yehova
Ku itariki ya 18 Nyakanga 2023, Urukiko rw’Intara ya Khabarovsk rwahinduye umwanzuro wa mbere w’urukiko wari wafatiwe umuvandimwe Aleksey Ukhov, rwemeza ko ahabwa igifungo gisubitse cy’imyaka itandatu aho kujyanwa muri gereza, kandi yahise afungurwa nyuma gato y’uwo mwanzuro.
Ku itariki ya 24 Werurwe 2023, urukiko rw’umugi wa Sovetsko-Gavansky ruri mu gace ka Khabarovsk, rwahamije icyaha umuvandimwe Aleksey Ukhov, kandi rumukatira igifungo cy’imyaka itandatu. Yahise ajyanwa muri gereza.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 22 Ukwakira 2020
Abaporisi bo mu rwego rushinzwe ubutasi basatse urugo rwa Ukhov. Bafatiriye ibikoresho bye bya eregitoronike, furashi disiki, simukadi, amakarita ya banki, inyandiko z’ibanga n’ibitabo bicapye. Abashinzwe iperereza babaye bamufunze by’agateganyo
Ku itariki ya 23 Ukwakira 2020
Urukiko rwategetse ko aba afunzwe by’agateganyo
Ku itariki ya 9 Nyakanga 2021
Yararekuwe kandi ategekwa kutava mu gace ka Komsomolsk-on-Amur aho yari afungiwe
Ku itariki ya 6 Nzeri 2021
Ni bwo urubanza rwatangiye
Icyo twamuvugaho
Tuzi neza ko Yehova azagororera umuvandimwe Aleksey kubera ko “yakomeje kwishyira mu maboko y’uca imanza zikiranuka”—1 Petero 2:23.