Soma ibirimo

5 UGUSHYINGO 2021
VENEZUWELA

Ni ubwa mbere hasohoka ibitabo byo muri Bibiliya mu rurimi rw’amarenga yo muri Venezuwela

Ni ubwa mbere hasohoka ibitabo byo muri Bibiliya mu rurimi rw’amarenga yo muri Venezuwela

Ku itariki ya 30 Ukwakira 2021, igitabo cya Matayo na Yohana byasohotse mu rurimi rw’amarenga rwo muri Venezuwela. Abavandimwe na bashiki bacu barenga 2 200 bakurikiranye kuri videwo gahunda yihariye yari yarafashwe amajwi n’amashusho mbere y’igihe. Umuvandimwe Miguel Guillén, umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami yo muri Venezuwela ni we watangaje ko ibyo bitabo byasohotse. Guhera mu mwaka wa 2006 hari harahinduwe imirongo yo muri Bibiliya igera hafi ku 7 000 mu rurimi rw’amarenga rwo muri Venezuwela. Icyakora, ni bwo bwa mbere hari hasohotse ibitabo byuzuye byo muri Bibiliya muri urwo rurimi.

Ifoto yerekana mu biro by’ubuhinduzi byitaruye

Abahinduye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bahereye ku gitabo cya Matayo na Yohana, kubera ko abanditsi b’ibyo bitabo banditse inkuru zivuga ubuzima bwa Yesu zizwi cyane. Guhindura ibyo bitabo biroroshye kuruta ibindi byo muri Bibiliya, kubera ko byanditse mu buryo bwo kubara inkuru.

Mu mwaka wa 2003, havutse itorero rya mbere rikoresha ururimi rw’amarenga mu mugi wa Cabimas uherereye mu burengerazuba bwa Venezuwela. Ubu muri venezuwela hari ababwiriza 1 204 bari mu matorero 53 akoresha ururimi rw’amarenga yo muri Venezuwela. Abantu benshi bo muri Venezuwela bafite ubumuga bwo kutumva bifuza cyane kwiga Bibiliya ariko ikibazo bahura na cyo ni ugusobanukirwa ururimi rw’amarenga yo mu Esipanye kubera ko atandukanye n’ururimi rwabo.

Umugenzuzi usura amatorero yaravuze ati: “Hari umugabo ufite ubumuga bwo kutumva wavuze ko yari afite Bibiliya yo mu Cyesipanyoli ariko iyo yayisomaga nta kintu na kimwe yasobanukirwaga. Yasengaga Imana ngo imufashe. . . . Umunsi umwe bamusobanuriye ko ashobora kwiga Bibiliya mu rurimi rw’amarenga yo muri Venezuwela. Yahise abyemera atazuyaje.”

Ikipe y’abahinduzi batandatu yamaze amezi arenga icumi bahindura ibyo bitabo. Abavandimwe barindwi bafite ubumuga bwo kutumva baturutse mu duce dutandukanye tw’igihugu, bafashije iyo kipe kureba niba ibyo yakoze byumvikana. Ibyo byatumye abahinduzi badakoresha amarenga akoreshwa mu gace kamwe gusa.

Abahinduzi bakoreye mu duce dutandukanye bakoresheje ikoranabuhanga rya Videwo bitewe n’icyorezo cya COVID-19. Rimwe na rimwe konegisiyo ya interineti ntiyabaga imeze neza, byatumaga gukorana neza bibagora. Hari umuhinduzi wavuze ati: “Ntibyari byoroshye ariko Yehova yaradufashije dutsinda inzitizi zose.”

Dusenga dusaba ko abavandimwe na bashiki bacu bo muri Venezuwela bakomeza kungukirwa mu buryo bwuzuye n’‘ifeza yatunganyijwe’ y’Ijambo rya Yehova mu rurimi rwabo.—Zaburi 12:6.