Soma ibirimo

Ese gukora “siporo ziteje akaga” birakwiriye?

Ese gukora “siporo ziteje akaga” birakwiriye?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Ese gukora “siporo ziteje akaga” birakwiriye?

HARI IKINYAMAKURU CYAVUZE NGO “ABANTU NTIBAKIREBA GUSA SIPORO ZITEJE AKAGA, AHUBWO BANAZIKORA BISHIMISHA. HARI ABASIMBUKA AHANTU HATEYE UBWOBA, ABAZAMUKA IMISOZI IHANAMYE, ABAMANUKA KU ISUMO BARI MU BWATO N’ABOGERA HAFI Y’IBIFI BISHOBORA KUBARYA.”​—THE WILLOW GLEN RESIDENT.

IBYO icyo kinyamakuru cyavuze bigaragaza ko siporo ziteje akaga zikomeje kwiyongera. Izo siporo ni nko kumanukira mu mutaka no gusimbuka ahantu harehare cyane. * Nanone harimo guserebeka ku misozi ihanamye iriho urubura, kuzamuka imisozi ihanamye no kuyimanuka ku igare cyangwa kuri moto, kugendera mu nkweto z’amapine cyangwa ku kabaho gafite amapine, gusimbuka mu bihanamanga no gusimbuka urukiramende rurerure cyane. Hari ikinyamakuru cyavuze ko abantu bakora siporo nk’izo kugira ngo bikuremo ubwoba kandi abandi babemere. Ibyo babikora bumva ko byatuma bagira ibyishimo.”—Time

Uko izo siporo zigenda zirushaho gukundwa ni ko abazikora bakoresha imbaraga nyinshi, bikaba byarushaho kubateza akaga. Nanone iyo siporo zisanzwe zikozwe mu buryo buteje akaga, abazikomerekeramo bariyongera. Mu mwaka wa 1997, muri Amerika impanuka zatewe no kugendera ku kabaho gafite amapine ziyongereyeho 33 ku ijana, izatewe no guserebeka ku rubura ziyongeraho 31 ku ijana, naho izatewe no kuzamuka imisozi ziyongeraho 20 ku ijana. Izindi siporo na zo zihitana abantu batagira ingano. Ikibabaje ni uko abakora izo siporo baba bazi neza ko ziteje akaga. Hari umugore ukora siporo yo guserebeka ku bihanamanga biriho urubura wavuze ati “nzi neza ko isaha n’isaha nshobora gupfa.” Hari umuhanga mu mikino yo guserebeka ku rubura wavuze ati “iyo udakomeretse uba wanengetse.”

None se ko tumaze kumenya ibibi by’izo siporo, ubwo Umukristo yagombye kuzikora? Bibiliya yadufasha ite gufata umwanzuro mwiza? Kugira ngo tubone igisubizo cy’icyo kibazo, reka dusuzume ukuntu Imana iha agaciro ubuzima.

Uko Imana ibona ubuzima

Bibiliya ivuga ko Yehova ari we “soko y’ubuzima” (Zaburi 36:9). Imana ni yo yaturemye kandi itwitaho ikaduha ibyo dukeneye byose ngo twishimire ubuzima (Zaburi 139:14; Ibyakozwe 14:16, 17; 17:24-28). Ubwo rero birakwiriye ko yitega ko twita kuri iyo mpano yaduhaye. Amategeko Imana yahaye Abisirayeli ba kera adufasha kubigeraho.

Amategeko ya Mose yasabaga ko umuntu agira icyo akora kugira ngo arinde ubuzima bw’abandi. Iyo umuntu atagiraga icyo akora maze hakagira umuntu upfa, yabarwagaho umwenda w’amaraso. Urugero, iyo umuntu yubakaga inzu ifite igisenge gishashe, yasabwaga gushyiraho urukuta rurinda abantu kugira ngo hatazagira umuntu uhanuka ku nzu ye. Iyo atabikoraga hakagira umuntu uhanuka ku nzu ye agapfa, iyo nzu yabaga iriho urubanza rw’amaraso (Gutegeka kwa Kabiri 22:8). Iyo ikimasa cyicaga umuntu nyiracyo nta ruhare abifitemo, ntiyagombaga kubibazwa. Ariko iyo cyabaga gisanzwe cyica, nyiracyo bakamugira inama yo kukirinda ntagire icyo akora, iyo cyagiraga uwo cyica nyiracyo yabarwagaho umwenda w’amaraso kandi yashoboraga kwicwa (Kuva 21:28, 29). Yehova yahaye Abisirayeli ayo mategeko kuko aha agaciro ubuzima kandi akaba yifuza ko tuburinda uko dushoboye kose.

Abagaragu ba Yehova b’indahemuka babaga bazi neza ko ayo mategeko anareba abashyira ubuzima bwabo mu kaga. Ibyo bigaragazwa n’inkuru yo muri Bibiliya ivuga ibya Dawidi. Hari igihe yagize inyota yifuza ‘gusoma ku tuzi two mu iriba ry’i Betelehemu.’ Icyo gihe Betelehemu yategekwaga n’Abafilisitiya. Abasirikare be batatu barabyumvise, biyemeza kujya gushaka ayo mazi muri ako gace k’Abafilisitiya, maze bavoma amazi mu iriba ry’i Betelehemu bayazanira Dawidi. Dawidi yabyakiriye ate? Aho kunywa ayo mazi yayamennye hasi. Yaravuze ati “Mana yanjye, ntibikabeho ko nkora ibintu nk’ibi! Ese nanywa amaraso y’aba bantu bahaze ubugingo bwabo? Bagiye kuvoma aya mazi bahaze ubugingo bwabo” (1 Ibyo ku Ngoma 11:17-19). Dawidi ntiyifuzaga ko abantu be batakaza ubuzima bwabo kubera inyungu ze bwite.

Yesu na we yigeze kubigenza atyo, igihe Satani yamusabaga gusimbuka ari hejuru y’urusengero kugira ngo arebe ko abamarayika bamusama ntagire icyo aba. Yesu yaramubwiye ati “ntukagerageze Yehova Imana yawe” (Matayo 4:5-7). Dawidi na Yesu bari bazi ko Imana yabonaga ko gushyira ubuzima mu kaga ku bushake ari bibi.

Izo ngero zishobora gutuma twibaza tuti “ni iki cyanyereka ko siporo iyi n’iyi iteje akaga? None se ko hari n’abakina imikino isanzwe ariko bakayikina mu buryo buteje akaga, ni iki cyadufasha kumenye imipaka tutagombye kurenga?”

Ese kwishyira mu kaga birakwiriye?

Tugomba gutekereza kuri siporo dukora tutibereye, kugira ngo dufate umwanzuro mwiza. Urugero, twagombye kwibaza tuti “iyi siporo iteza impanuka mu rugero rungana iki? Ese narayitoje bihagije? Ese mfite ibikoresho byandinda impanuka? Bizagenda bite se ninitura hasi cyangwa ibikoresho bindinda impanuka bikagira ikibazo? Ese nshobora gukomereka byoroheje cyangwa nshobora no gukomereka cyane ndetse bikaba byamviramo gupfa?”

Kwishyira mu kaga bitari ngombwa kubera siporo runaka, bishobora kwangiza ubucuti umuntu afitanye na Yehova kandi bikaba byatuma adahabwa inshingano zihariye mu itorero (1 Timoteyo 3:2, 8-10; 4:12; Tito 2:6-8). Koko rero, no mu gihe Umukristo arimo gukina, yagombye kwibuka ko Imana ibona ko ubuzima ari ubw’agaciro.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Umuntu ashobora gusimbuka avuye ku nyubako, kuri antene, ku biraro, ku bitare n’ahandi. Iyo siporo iteje akaga cyane, ku buryo ikigo gishinzwe za pariki muri Amerika cyavuze ko itemewe.