Soma ibirimo

Nemeye uko Imana ibona amaraso

Nemeye uko Imana ibona amaraso

Nemeye uko Imana ibona amaraso

Umuganga avuga ibyamubayeho

ICYO gihe nari imbere y’itsinda ry’abaganga, mbabwira ibisubizo by’ibizamini twari twakoze igihe twasuzumaga umurambo. Umuntu wari wapfuye yari afite ikibyimba cyajemo kanseri. Naravuze nti “icyo twakwemeza ni uko uyu muntu yishwe n’uko insoro ze zitukura zari zapfuye n’impyiko ze zikaba zitakoraga neza bitewe n’uko yatewe amaraso menshi.”

Umwe muri abo baganga yarahagurutse avuga arakaye cyane ati “ubwo se ushaka kuvuga ko twamuteye amaraso adakwiriye?” Naramushubije nti “ibyo si byo nshatse kuvuga.” Nerekanye amafoto agaragaza uduce tw’impyiko y’uwo murwayi maze ndavuga nti “turabona ko insoro zitukura nyinshi zapfiriye mu mpyiko, bityo tukaba twakwemeza ko ari byo byatumye impyiko zinanirwa gukora.” * Twaratonganye birakomera maze turavuga hafi gusarara. Nubwo nari umuganga ukiri muto we akaba yari porofeseri, numvaga ko ngomba guhagarara ku byo navugaga.

Ibyo byambayeho ntaraba Umuhamya wa Yehova. Navutse mu mwaka wa 1943, mvukira mu mugi wa Sendai, mu majyaruguru y’u Buyapani. Niyemeje kwiga iby’ubuvuzi, kubera ko papa na we yari yarigeze kuba umuganga. Mu mwaka wa 1970, igihe nigaga mu mwaka wa kabiri mu ishuri ry’ubuvuzi, nashakanye n’umukobwa witwa Masuko.

Uko natangiye kwiga ibijyanye n’imiterere y’indwara

Kugira ngo tubone ibidutunga, Masuko ni we wakoraga naho njye nkiga. Kwiga iby’ubuvuzi byaranshimishaga cyane. Natangazwaga n’ukuntu umubiri w’umuntu uteye! Nubwo byari bimeze bityo ariko, sinari narigeze ntekereza ko hariho Umuremyi. Numvaga ko ubushakashatsi mu by’ubuvuzi bushobora gutuma menya intego y’ubuzima. Ni yo mpamvu maze kuba umuganga, nakomeje kwiga ibirebana n’imiterere y’indwara, uko zandura n’ibibazo ziduteza.

Gusuzuma imirambo y’abantu babaga bishwe na kanseri, byatumye ntangira gushidikanya, nkibaza niba gutera umurwayi amaraso hari icyo bimumarira. Abantu kanseri yamaze kurenga bashobora kuva cyane bigatuma barwara indwara yo kubura amaraso. Imiti ya kanseri ituma umurwayi arushaho kubura amaraso, ku buryo akenshi abaganga bamusaba kuyaterwa. Ariko naje kubona ko gutera amaraso umurwayi wa kanseri, bishobora gutuma iyo kanseri irushaho gukwira umubiri wose. Muri iki gihe birazwi ko gutera amaraso umurwayi wa kanseri bishobora gutuma ibibyimba bya kanseri yari afite bigaruka kandi bikaba byatuma umurwayi ahuhuka. *

Mu mwaka wa 1975, ni bwo ibyo navuze ntangira iyi nkuru byambayeho. Wa muporofeseri navuze yari umuhanga mu byerekeye amaraso kandi ni we wari uhagarariye rya tsinda ry’abaganga. Ni yo mpamvu yandakariye cyane, igihe navugaga ko uwo murwayi yishwe n’amaraso yatewe. Ariko nakomeje kubasobanurira, amaherezo aratuza.

Indwara n’urupfu bizavaho

Hagati aho, Umuhamya wa Yehova ugeze mu za bukuru yaje gusura umugore wanjye. Igihe uwo Muhamya yibwiraga umugore wanjye, yavuzemo ijambo “Yehova” hanyuma umugore wanjye amubaza uwo Yehova ari we. Uwo Muhamya yaramushubije ati “Yehova ni izina ry’Imana y’ukuri.” Masuko yari yarasomye Bibiliya kuva akiri umwana, ariko muri Bibiliya yasomaga izina ry’Imana bari bararishimbuje “UMWAMI.” Icyo gihe yamenye ko Imana ibaho koko kandi ko ifite izina!

Uwo mugore yahise atangira kwigisha Masuko Bibiliya. Igihe nari mvuye ku bitaro ari nka saa saba z’ijoro, umugore wanjye yambwiye afite ibyishimo ati “Bibiliya ivuga ko indwara n’urupfu bigeye kuvaho.” Naramubwiye nti “bizaba bishimishije cyane!” Yakomeje agira ati “kubera ko isi nshya yegereje, sinifuza ko wakomeza guta igihe cyawe.” Natekereje ko ansabye kureka akazi kanjye k’ubuganga, maze ndamurakarira kandi kuva ubwo dutangira kugirana ibibazo.

Icyakora ntiyacitse intege, ahubwo yakomeje kumbwira ibya Bibiliya. Yasenze Imana ngo imufashe kubona imirongo yo muri Bibiliya yamfasha, maze arayinyereka. Amagambo ari mu Mubwiriza 2:22, 23 ni yo yamfashije cyane. Aho hagira hati “none se, umuntu yunguka iki mu mirimo yose akorana umwete no mu byo umutima we uharanira kugeraho, akabikorana umwete kuri iyi si? . . . Nijoro umutima we nturyama. Ibyo na byo ni ubusa.” Ibyo ni byo nakoraga kuko nari naratwawe n’akazi kanjye k’ubuganga, ngakora ubutaruhuka amanywa n’ijoro ariko singire ibyishimo.

Umunsi umwe ari muri Nyakanga 1975, igihe umugore wanjye yari agiye ku Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova, nanjye niyemeje kujyayo. Yarambonye aratangara cyane kandi Abahamya bari aho banyakiriye neza. Kuva icyo gihe natangiye guterana amateraniro yose yo ku Cyumweru. Hashize nk’ukwezi, hari Umuhamya watangiye kunyigisha Bibiliya. Nyuma y’amezi atatu umugore wanjye asuwe n’Abahamya ba Yehova, yarabatijwe.

Uko nemeye ibyo Bibiliya ivuga ku maraso

Naje kumenya ko Bibiliya isaba Abakristo ‘kwirinda amaraso’ (Ibyakozwe 15:28, 29; Intangiriro 9:4). Kubera ko n’ubundi nashidikanyaga, nkibaza niba gutera umurwayi amaraso hari icyo bimumarira, kwemera ibyo Biibiliya ivuga ku maraso ntibyangoye. * Naratekereje nti “niba hariho Umuremyi kandi akaba ari we wadusabye kwirinda amaraso, ubwo ibyo Bibiliya ivuga ni ukuri.”

Nanone namenye ko icyaha cya Adamu ari cyo gituma turwara kandi tugapfa (Abaroma 5:12). Icyo gihe nakoraga ubushakashatsi ku ndwara ituma imiyoboro y’amaraso iziba. Uko abantu bagenda basaza, ni ko imiyoboro y’amaraso igenda ikomera kandi ikagenda ifungana, maze bakaba barwara indwara z’umutima, ubwonko n’impyiko. Nahise menya ko ibyo byose biterwa no kudatungana. Maze kubimenya, ishyaka nagiraga mu by’ubuganga ryaragabanutse. Yehova ni we wenyine ushobora gukuraho indwara n’urupfu.

Muri Werurwe 1976, icyo gihe nkaba nari maze amezi arindwi niga Bibiliya, naretse gukora ubushakashatsi nakoreraga mu bitaro bya kaminuza. Nari mfite ubwoba, ntekereza ko ntazongera gukora akazi k’ubuganga. Ariko nabonye akazi mu bindi bitaro. Nabatijwe muri Gicurasi mu mwaka wa 1976. Nahisemo kuba umupayiniya kuko numvaga ko ari byo byatuma nkoresha ubuzima bwanjye neza. Natangiye ubupayiniya muri Nyakanga 1977.

Uko navuganiye itegeko ry’Imana rirebana n’amaraso

Mu Gushyingo 1979, njye na Masuko twimukiye mu itorero riri mu ntara ya Chiba, ahari hakenewe ababwiriza benshi. Nabonye akazi nakoraga iminsi mike kwa muganga. Ku munsi wa mbere w’akazi hari abaganga banyegereye barambaza bati “ko uri Umuhamya wa Yehova, uzabigenza ute nihaza umurwayi ukeneye guterwa amaraso?”

Nababwiye mu kinyabupfura ko nzakurikiza ibyo Imana ivuga ku maraso. Nababwiye ko hari uburyo bwo kuvura umuntu hadakoreshejwe amaraso kandi ko nzajya nkora uko nshoboye ngafasha umurwayi. Tumaze kubijyaho impaka mu gihe cy’isaha yose, uwari uhagarariye abo baganga bashinzwe kubaga yaravuze ati “nta cyo; ndabyumvise. Ariko nihagira umurwayi uza yatakaje amaraso menshi, ni twe tuzamwitaho.” Uwo muganga yari asanzwe ari umuntu ugoye, ariko tumaze kubiganiraho, twatangiye kuba incuti kandi yubahaga imyizerere yanjye.

Ikigeragezo cyatewe no kwanga guterwa amaraso

Igihe twabwirizaga muri Chiba, ni bwo batangiye kubaka icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova mu Buyapani, ahitwa Ebina. Incuro imwe mu cyumweru, njye n’umugore wanjye twajyaga kuvura abavoronteri bubakaga ayo mazu, nanone yitwa Beteli. Hashize amezi make, twasabwe kujya gukora kuri Beteli ya Ebina iminsi yose. Muri Werurwe 1981, twatangiye kuba mu mazu y’agateganyo abavoronteri barenga 500 bari bacumbitsemo. Mu gitondo nakoraga isuku muri dushe no mu bwiherero, nyuma ya saa sita nkajya gusuzuma abarwayi.

Umwe mu barwayi navuye ni umumisiyonari witwa Ilma Iszlaub, waje mu Buyapani aturutse muri Ositaraliya mu mwaka wa 1949. Yari arwaye kanseri yo mu maraso kandi abaganga bari baramubwiye ko ashigaje amezi make yo kubaho. Ilma yanze guterwa amaraso maze yiyemeza kuba kuri Beteli kugeza igihe yari kuzapfira. Icyo gihe imiti yongera insoro zitukura, urugero nka eritoropoyetine, yari itaraboneka. Icyo gihe hemogorobine ye yabaga iri hasi, kuko yari hagati ya garama 3 na 4 (ubusanzwe umuntu muzima agira hagati ya 12 na 15). Ariko nakoze uko nshoboye ndamuvura. Ilma yakomeje kugira ukwizera gukomeye kugeza apfuye muri Mutarama 1988, hashize imyaka igera kuri irindwi.

Hari abavoronteri bo ku biro by’ishami byo mu Buyapani bakeneraga kubagwa. Birashimishije kuba hari abaganga bo mu bitaro byo hafi aho bemeraga kubavura badakoresheje amaraso. Akenshi banyemereraga kujya kureba uko babaga umurwayi ndetse hari n’igihe nabafashaga kubaga. Ndashimira abo baganga bubahaga imyizerere y’Abahamya ba Yehova ku birebana n’amaraso. Iyo nakoranaga na bo, akenshi nabonaga uburyo bwo kubabwiriza. Umwe muri abo baganga aherutse kubatizwa aba Umuhamya wa Yehova.

Igishimishije kurushaho ni uko imihati abaganga bashyizeho kugira ngo bavure Abahamya badakoresheje amaraso, yagize akamaro cyane mu bijyanye n’ubuvuzi. Kubaga umuntu hadakoreshejwe amaraso byagaragaje akamaro ko kwirinda kuyaterwa. Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo abarwayi babazwe hadakoreshejwe amaraso bakira vuba kandi ko bagira ibibazo bike.

Nkomeje kwigira byinshi ku Muganga uruta abandi

Ngerageza gukurikirana uko ubuvuzi bugenda butera imbere. Ariko nanone nkomeza kwiga ibyerekeye Yehova, ari we Muganga mukuru. Ntareba gusa ibiri inyuma, ahubwo areba umuntu wese uko yakabaye (1 Samweli 16:7). Kubera ko ndi umuganga, ngerageza kwita ku muntu wese uko yakabaye, aho kwita ku ndwara ye gusa. Ibyo bituma ndushaho kwita ku barwayi neza.

Nkomeje gukora kuri Beteli no gufasha abandi kwiga byinshi kuri Yehova, harimo no kubereka icyo Bibiliya ivuga ku maraso. Ibyo ni byo bituma ngira ibyishimo byinshi. Nsenga Yehova, ari we Muganga Mukuru, musaba ko yakuraho indwara n’urupfu vuba uko bishoboka.—Byavuzwe na Yasushi Aizawa.

[Ibisobanuro]

^ par. 4 Hari umuhanga wavuze ati “iyo umuntu atewe amaraso, iyo atwite cyangwa agahabwa urundi rugingo rusimbura urwangiritse, umubiri ushobora gutinda kubyakira. Ibyo bishobora gutuma agira ikibazo bitewe n’uko insoro zitukura zapfuye ntizisimburwe.” Icyo gihe n’ibizamini bikorwa mbere yo guterwa amaraso “ntibishobora kwemeza ko icyo kibazo kizabaho.” (Modern Blood Banking and Transfusion Practice.) Hari igitabo cyavuze ko insoro zitukura zishobora gupfa, n’iyo umuntu yaterwa uturaso duke tutajyanye n’umubiri we. Iyo impyiko zitagikora, umubiri w’umuntu ugenda wangirika kubera ko ziba zitagishobora gusukura amaraso.”—Dailey’s Notes on Blood.

^ par. 8 Hari ikinyamakuru cyasohotse mu 1988 cyavuze kiti “abarwayi ba kanseri badaterwa amaraso mu gihe cyo kubagwa, baba bafite amahirwe yo koroherwa kurusha abayaterwa.”—Journal of Clinical Oncology.

^ par. 16 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’icyo Bibililiya ivuga ku maraso, reba agatabo kavuga ngo Comment le sang peut-il vous sauver la vie?, kanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Amagambo yatsindagirijwe]

“Nababwiye ko hari uburyo bwo kuvura umuntu hadakoreshejwe amaraso kandi ko nzajya nkora uko nshoboye ngafasha umurwayi”

[Amagambo yatsindagirijwe]

“Kubaga umuntu hadakoreshejwe amaraso byagaragaje akamaro ko kwirinda kuyaterwa”

[Amafoto]

Hejuru: Igihe natangaga disikuru ishingiye kuri Bibiliya

Iburyo: Ndi kumwe n’umugore wanjye Masuko muri iki gihe