Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | KUKI ABANA BATAGIHANWA?

Uburyo bwiza bwo guhana abana

Uburyo bwiza bwo guhana abana

TUVUGISHIJE ukuri kurera ntibyoroshye. Icyakora iyo umwana adahanwe kandi yagombye guhanwa, kumurera birushaho kugorana. Kubera iki? Ni uko iyo abana badahanwe (1) bakomeza kwigira indakoreka bakarushya ababyeyi, kandi (2) ababyeyi bagatanga inama bahuzagurika, bigatera abana urujijo.

Ku rundi ruhande, igihano gishyize mu gaciro kandi gitanzwe mu rukundo, gituma umwana agira ubushobozi bwo gutekereza kandi akagira imico myiza. Nanone bituma yumva afite umutekano, kandi bigatuma aca akenge. Ariko se ni he washakira inama zagufasha guhana abana bawe?

Amahame ya Bibiliya afite akamaro

Abahamya ba Yehova, ari na bo banditsi b’iyi gazeti, bemera ko Bibiliya ‘ifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo no guhana’ (2 Timoteyo 3:16). Bibiliya si igitabo cyigisha ababyeyi uko barera abana babo gusa, ahubwo inakubiyemo amahame yafasha imiryango kubona ubuyobozi bukwiriye. Reka dusuzume amwe muri yo.

ICYO BIBILIYA IVUGA. “Ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w’umwana.”Imigani 22:15.

Nubwo abana bashobora kugira ubushishozi kandi bakarangwa n’ineza, bashobora no gukora iby’ubupfapfa. Ni yo mpamvu bagomba guhanwa (Imigani 13:24). Nuzirikana ibyo, bizagufasha gusohoza neza inshingano yawe ya kibyeyi.

ICYO BIBILIYA IVUGA. “Ntukareke guhana umwana.”Imigani 23:13.

Ntugatinye guha umwana igihano gishyize mu gaciro ngo wumve ko ari ukumuhutaza cyangwa ko yazakuzinukwa. Iyo igihano gitanzwe mu bugwaneza, gitoza umwana kwicisha bugufi akemera gukosorwa, kandi iyo amaze gukura bimugirira akamaro.Abaheburayo 12:11.

ICYO BIBILIYA IVUGA. ‘Ibyo umuntu abiba ni na byo azasarura.’Abagalatiya 6:7.

Ubusanzwe, ababyeyi baba bifuza kurinda abana babo, kandi rwose birakwiriye. Ariko nanone ni ngombwa gushyira mu gaciro. Iyo “urinze” umwana wawe kugerwaho n’ingaruka z’amakosa ye, uba umuhemukiye. Nanone iyo umwarimu cyangwa undi muntu amukuregeye ko yakoze ikosa runaka ukamurengera, uba umugiriye nabi. Jya ubona abo bantu nk’aho mufatanyije kurera. Nubigenza utyo, uzaba utoza umwana wawe kumvira abamuyobora nawe urimo.Abakolosayi 3:20.

ICYO BIBILIYA IVUGA. “Umwana udahanwa azakoza nyina isoni.”Imigani 29:15.

Jya urangwa n’urukundo, ntukivuguruze kandi ujye ushyira mu gaciro

Nubwo ababyeyi batagombye gukagatiza, nanone ntibagombye kurera bajeyi. Hari igitabo cyavuze kiti “iyo umwana arezwe bajeyi ntapfa kumva ko abantu bakuru bari mu rugo bamufiteho ububasha” (The Price of Privilege). Iyo utagaragarije umwana wawe ko ari wowe ufite ububasha, yumva ko ari we ubufite. Byanze bikunze bizatuma afata imyanzuro mibi izabagiraho ingaruka ziteye agahinda mwembi.Imigani 17:25; 29:21.

ICYO BIBILIYA IVUGA. ‘Umugabo azomatana n’umugore we, bombi babe umubiri umwe.’Matayo 19:5.

Bibiliya igaragaza ko umugabo n’umugore bagomba kubana mbere y’uko babyara abana kandi bagakomeza kubana na nyuma y’uko abana bavuye mu rugo (Matayo 19:5, 6). Ni yo mpamvu kuba umugabo cyangwa umugore ari byo bibanza, inshingano za kibyeyi zigakurikiraho. Iyo ushyize imbere umwana ukamurutisha uwo mwashakanye, umwana ashobora “kwitekerezaho ibirenze ibyo agomba gutekereza” (Abaroma 12:3). Iyo abashakanye “bibanda ku bana” byangiza imibanire yabo.

Inama zigenewe ababyeyi

Kugira ngo usohoze inshingano zawe za kibyeyi, wagombye gukurikiza amahame akurikira, mu gihe uhana umwana.

Jya urangwa n’urukundo. “Ntimukarakaze abana banyu kugira ngo batazinukwa.”Abakolosayi 3:21.

Ntukivuguruze. Yego yanyu ijye iba Yego, na Oya yanyu ibe Oya.”Matayo 5:37.

Jya ushyira mu gaciro. “Nzagukosora mu rugero rukwiriye.”Yeremiya 30:11. *

^ par. 21 Niba wifuza ibindi bisobanuro, jya kuri jw.org/rw. Reba ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA > ABASHAKANYE & ABABYEYI, urahasanga ingingo zikurikira: “Uko wahana abana bawe,” “Mu gihe umwana akunda kwirakaza” “Jya ucengeza amahame mbwirizamuco mu bana bawe,” “Uko watoza umwana wawe kumvira.”