Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IHUMURE KU BANTU BAHANGAYITSE

Imihangayiko ikabije ni iki?

Imihangayiko ikabije ni iki?

Imihangayiko ikabije, ni ibyiyumvo umuntu agira mu gihe ahuye n’ikibazo kimusaba imbaraga nyinshi. Icyo gihe ubwonko bwohereza imisemburo myinshi mu mubiri. Ibyo bishobora gutuma umutima utera cyane, akagira umuvuduko w’amaraso, agahumeka cyane kandi imitsi ikarega. Muri icyo gihe aba abahangayitse atazi icyo yakora, umubiri wo uba watangiye kwitegura guhangana n’icyo kibazo. Iyo icyo kibazo cyari kimuhangayikishije kirangiye, umubiri urongera ugatuza ubuzima bugakomeza.

GUHANGAYIKA SI KO BURI GIHE BIBA ARI BIBI

Guhangayika ni ibintu bisanzwe, bigaragaza ko umubiri wacu witeguye guhangana n’imimerere iteye ubwoba cyangwa iteje akaga. Ibyo bihera mu bwonko. Hari igihe guhangayika bishobora gutuma uhita ugira icyo ukora kugira ngo ukemure ikibazo. Nanone, guhangayika bishobora gutuma ugera ku ntego wiyemeje cyangwa ukarushaho gukora ibintu neza, urugero nk’ibizamini byo ku ishuri, ikizamini cy’akazi cyangwa gutsinda irushanwa.

Icyakora guhangayika bikabije byo bishobora kuguteza akaga. Iyo uhora uhangayitse cyane bishobora gutuma urwara, ukagira ibyiyumvo bihindagurika, ugakunda kwibagirwa kandi ugahora ufite ubwoba. Nanone imyitwarire yawe, urugero nk’ukuntu ufata abandi, bishobora guhinduka. Guhora uhangayitse bikabije bishobora gutuma wishora mu biyobyabwenge, cyangwa bigatuma ukora ibindi bikorwa bibi. Nanone bishobora gutuma urwara indwara yo kwiheba, ugahorana umunaniro ukabije cyangwa ukaba waniyahura.

Imihangayiko ishobora gutera indwara nyinshi, nubwo twese tutarwara kimwe. Nanone ishobora kugira ingaruka ku bice by’umubiri hafi ya byose.