Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKINTU CYA 5

Kwemera ko abantu bakuru babayobora

Kwemera ko abantu bakuru babayobora

NI BA NDE BAKWIRIYE KUYOBORA ABANA?

Abana baba bakeneye ko abantu bakuru babayobora kandi bakabagira inama. Babyeyi ni mwe mwahawe iyo nshingano. Icyakora, hari n’igihe abandi bantu bakuru bashobora gufasha abana banyu kandi bakabagira inama.

KUKI ABANA BABA BAKENEYE KO ABANTU BAKURU BABAYOBORA?

Mu bihugu byinshi usanga abakiri bato batamarana igihe gihagije n’abantu bakuru. Tekereza kuri ibi:

  • Abana bamara amasaha menshi ku ishuri, kandi abanyeshuri ni bo baba ari benshi kuruta abarimu cyangwa abandi bantu bakuru.

  • Hari abana bagera mu rugo bagasanga nta wundi muntu uhari, kuko ababyeyi baba bagiye ku kazi.

  • Hari ubushakashatsi bwakorewe muri Amerika bwagaragaje ko abana bari hagati y’imyaka 8 na 12, buri munsi bamara nibura amasaha atandatu ku bikoresho bya eregitoroniki. *

Hari igitabo cyagize kiti: ‘Abakiri bato bakunze kugisha inama urungano rwabo, aho kugisha inama ababyeyi babo, abarimu n’abandi bantu bakuze.’—Hold On to Your Kids.

UKO WAHA ABANA BAWE UBUYOBOZI

Kumarana igihe n’abana bawe.

IHAME RYA BIBILIYA: “Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo; ndetse n’igihe azaba amaze gusaza, ntazateshuka ngo ayivemo.”​—Imigani 22:6.

Ubusanzwe abana baba bifuza ko ababyeyi babagira inama. N’ubundi kandi, abashakashatsi bavuga ko n’iyo abana bamaze kuba ingimbi cyangwa abangavu, baba bumva ko ababyeyi babo ari bo babagira inama aho kuba bagenzi babo. Dogiteri Laurence Steinberg yaranditse ati: “Inama z’ababyeyi ni zo zikomeza kuyobora imitekerereze n’imyifatire y’abana b’ingimbi n’abangavu, ndetse no mu gihe bamaze gukura. Abakiri bato bashishikazwa no kumva uko ababyeyi babo babona ibintu no kubatega amatwi, nubwo atari ko buri gihe babyemera.”​—You and Your Adolescent.

Ubwo rero, muge mugira abana banyu inama kuko baba bazikeneye. Muge mumarana igihe na bo kandi mubabwire uko mubona ibintu, ibyo muha agaciro n’ibyababayeho mu buzima.

Mubabere urugero rwiza.

IHAME RYA BIBILIYA: “Ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge.”​—Imigani 13:20.

Niba hari umuntu mukuru wizeye wabera urugero rwiza umwana wawe, ushobora kubahuza kugira ngo baganire. Ibyo ntibishatse kuvuga ko azaba agiye mu kimbo cyawe, ariko ashobora kugufasha kurera abana bawe. Bibiliya ivuga ko Timoteyo yari inshuti y’intumwa Pawulo, kandi bombi ubwo bucuti bwabagiriye akamaro.—Abafilipi 2:20, 22.

Muri iki gihe, abagize imiryango ntibagikunze kuba mu nzu imwe cyangwa mu gace kamwe. Hari igihe ba sekuru, ba nyirarume, ba nyirasenge n’abandi bene wabo w’umuntu usanga bibera mu mahanga. Niba ari uko bimeze, jya ushaka uko wafasha abana bawe kumenyana n’abantu bakuru bafite imico myiza wifuza ko bagira.

^ par. 9 Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko ukoze mwayeni, abakiri bato bamara amasaha hafi ikenda bareba tereviziyo, bumva umuzika cyangwa bakina imikino yo kuri mudasobwa. Muri ayo masaha, ntiharimo ayo bamara kuri interineti igihe bari ku ishuri, cyangwa ayo bamara bakora imikoro.