Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova “asohoze imigambi yawe yose”

Yehova “asohoze imigambi yawe yose”

“Ujye wishimira Yehova cyane, na we azaguha ibyo umutima wawe wifuza.”​—ZAB 37:4.

INDIRIMBO: 89, 140

1. Ni iki umuntu ukiri muto aba agomba guteganya? Kuki bitagombye kumuhangayikisha cyane? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

ABAKIRI BATO bose bemera ko mbere y’uko umuntu afata urugendo abanza guteganya aho yifuza kujya. Ubuzima na bwo ni nk’urugendo, kandi ngo akabando k’iminsi ugaca hakibona. Birumvikana ko guteganya ibyo wifuza kugeraho bishobora kutoroha. Umukobwa witwa Heather yaravuze ati “kugena icyo uzakora mu buzima ni ibintu biteye ubwoba.” Ariko ibyo ntibikaguhangayikishe. Yehova abwira abagaragu be ati “ntukebaguze kuko ndi Imana yawe. Nzagukomeza, kandi nzagufasha by’ukuri.”—Yes 41:10.

2. Ni iki kikwemeza ko Yehova akwifuriza kubaho wishimye?

2 Yehova akugira inama yo kugaragaza ubwenge mu gihe ugena icyo uzakora (Umubw 12:1; Mat 6:20). Yifuza ko wagira ibyishimo. Ikibigaragaza ni uko yaremye ibintu bishimishije ureba, wumva n’ibindi bikuryohera. Nanone atwitaho kandi akatwereka uburyo bwiza bwo kubaho. Yehova abwira abanga kwemera inama ze ati ‘muhitamo gukora ibyo ntishimira. Dore abagaragu banjye bazishima, ariko mwe muzakorwa n’isoni. Dore abagaragu banjye bazarangurura ijwi ry’ibyishimo bitewe n’imimerere myiza yo mu mutima’ (Yes 65:12-14). Iyo abagaragu ba Yehova bafashe imyanzuro myiza bimuhesha ikuzo.—Imig 27:11.

INTEGO ZIZATUMA WISHIMA

3. Ni iki Yehova akwifuriza?

3 Ni izihe ntego Yehova yifuza ko wishyiriraho? Abantu bagira ibyishimo ari uko bamenye Yehova kandi bakamukorera mu budahemuka (Zab 128:1; Mat 5:3). Abantu batandukanye cyane n’inyamaswa, kuko zo nta kindi zikora uretse kurya, kunywa no kororoka. Imana yifuza ko ugira intego zizatuma wishima. Ni “Imana y’urukundo,” “Imana igira ibyishimo” kandi yaremye abantu “mu ishusho yayo” (2 Kor 13:11; 1 Tim 1:11; Intang 1:27). Niwigana Imana uzagira ibyishimo. Bibiliya ivuga ko “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa” (Ibyak 20:35). Ese ntiwiboneye ko ibyo ari ukuri? Mu buzima, umuntu agira ibyishimo iyo akunda gutanga. Ni yo mpamvu Yehova yifuza ko wishyiriraho intego zigaragaza ko ukunda Imana na bagenzi bawe.—Soma muri Matayo 22:36-39.

4, 5. Ni iki cyashimishaga Yesu?

4 Yesu Kristo yasigiye abakiri bato urugero ruhebuje. Akiri muto, agomba kuba yarakinaga n’abandi bana, akishimana na bo. Ijambo ry’Imana rivuga ko ‘hariho igihe cyo guseka n’igihe cyo kubyina’ (Umubw 3:4). Yesu yigaga Ibyanditswe bigatuma agirana ubucuti na Yehova. Igihe yari afite imyaka 12, abigisha bo mu rusengero batangajwe n’ukuntu “yari asobanukiwe ibintu hamwe n’ibisubizo” yatangaga.—Luka 2:42, 46, 47.

5 Yesu amaze gukura, yashimishwaga no gukora ibyo Imana ishaka. Urugero, Imana yashakaga ko ‘atangariza abakene ubutumwa bwiza,’ kandi agatangariza “impumyi ko zihumuwe” (Luka 4:18). Muri Zaburi ya 40:8 havuga uko yiyumvaga hagira hati “Mana yanjye, nishimira gukora ibyo ushaka.” Yishimiraga kwigisha abantu ibyerekeye Se wo mu ijuru. (Soma muri Luka 10:21.) Yesu amaze gusobanurira umugore w’Umusamariyakazi abasenga by’ukuri abo ari bo, yabwiye abigishwa be ati “ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka no kurangiza umurimo we” (Yoh 4:31-34). Yesu yari yishimye kubera ko yakundaga Imana na bagenzi be. Numwigana, nawe uzagira ibyishimo.

6. Kuki ari byiza ko uganira n’Abakristo b’inararibonye ukababwira intego zawe?

6 Hari Abakristo benshi babaye abapayiniya bakiri bato, kandi byatumye bagira ibyishimo. Ushobora kuganira na bo ukababwira intego zawe. Bibiliya igira iti “iyo hatabayeho kujya inama imigambi iburizwamo, ariko aho abajyanama benshi bari irasohozwa” (Imig 15:22). Abo bantu bakuze mu buryo bw’umwuka bazakubwira ko umurimo w’igihe cyose ukwigisha ibintu biba bizakugirira akamaro ubuzima bwawe bwose. Igihe Yesu yari ku isi yakomeje kwiga nubwo Se yari yaramwigishije ibintu byinshi akiri mu ijuru. Urugero, yamenye ko kugeza ubutumwa bwiza ku bantu no gukomeza kuba indahemuka mu bigeragezo bitera ibyishimo. (Soma muri Yesaya 50:4; Heb 5:8; 12:2.) Reka dusuzume bimwe mu bintu bigize umurimo w’igihe cyose bishobora gutuma wishima cyane.

UMURIMO UHESHA IBYISHIMO

7. Kuki abakiri bato benshi bishimira umurimo wo guhindura abantu abigishwa?

7 Yesu yaravuze ati “nimugende muhindure abigishwa mu bantu” kandi mubigishe (Mat 28:19, 20). Niba uteganya gukora umurimo wo guhindura abantu abigishwa, uzaba uhisemo umurimo mwiza, uhesha Imana ikuzo. Kimwe n’indi mirimo yose, kugira ubuhanga muri uwo murimo bizagusaba igihe. Hari umuvandimwe witwa Timothy wabaye umupayiniya akiri ingimbi, wavuze ati “nkunda gukorera Yehova umurimo w’igihe cyose kubera ko bituma mwereka ko mukunda. Mu mizo ya mbere nari narabuze umuntu nigisha Bibiliya, ariko naje kwimukira mu yindi fasi, mu kwezi kumwe ntangira kwigisha abantu benshi. Umwe muri bo yatangiye kuza ku Nzu y’Ubwami. Maze kwiga Ishuri rya Bibiliya ry’Abavandimwe b’Abaseribateri * ryamaze amezi abiri, noherejwe mu yindi fasi, ntangira kwigisha abantu bane. Nkunda kwigisha abantu Bibiliya, kubera ko nibonera ukuntu umwuka wera utuma bagira ihinduka.”—1 Tes 2:19.

8. Abakristo bakiri bato bifatanyije bate mu murimo wo guhindura abantu abigishwa?

8 Hari Abakristo bakiri bato bize urundi rurimi. Urugero, Jacob wo muri Amerika ya Ruguru yaranditse ati “igihe nari mfite imyaka irindwi, niganaga n’abanyeshuri benshi bakomoka muri Viyetinamu. Nize ururimi rwabo kubera ko nifuzaga kubamenyesha ibyerekeye Yehova. Ahanini nafataga Umunara w’Umurinzi w’icyongereza nkawugereranya n’uw’ikiviyetinamu. Nanone nashatse incuti mu itorero ry’ikiviyetinamu ryari hafi aho. Maze kugira imyaka 18 natangiye umurimo w’ubupayiniya. Nyuma yaho nize Ishuri rya Bibiliya ry’Abavandimwe b’Abaseribateri. Ryaramfashije cyane kuko ubu nkorera umurimo w’ubupayiniya mu itsinda ry’ikiviyetinamu, akaba ari jye musaza jyenyine. Abantu benshi bo muri Viyetinamu batangazwa n’ukuntu mvuga ururimi rwabo. Bakunda kuntumira, nanjye nkabigisha Bibiliya. Hari abagize amajyambere barabatizwa.”—Gereranya n’Ibyakozwe 2:7, 8.

9. Ni mu buhe buryo umurimo wo guhindura abantu abigishwa ukwigisha byinshi?

9 Umurimo wo guhindura abantu abigishwa ushobora kukwigisha ibintu byinshi. Urugero, ugutoza kuba umukozi mwiza, gushyikirana neza n’abandi, kwigirira icyizere no kugira amakenga (Imig 21:5; 2 Tim 2:24). Icyakora igituma uwo umurimo ushimisha cyane, ni uko utuma umenya gusobanura ibyo wizera ukoresheje Ibyanditswe, kandi ugakorana neza na Yehova.—1 Kor 3:9.

10. Wabonera ute ibyishimo mu murimo wo guhindura abantu abigishwa kandi ukorera mu ifasi igoye?

10 Ushobora kwishimira umurimo, niyo abantu baba batitabira ubutumwa bwiza. Abagize itorero bose bagira uruhare mu gufasha abafite imitima itaryarya. Nubwo umuvandimwe umwe cyangwa mushiki wacu ari we wabona umuntu wemera guhinduka umwigishwa, abagize itorero bose bagira uruhare mu murimo wo gushakisha abakwiriye, kandi bose bishimira ko habonetse umwigishwa mushya. Urugero, uwitwa Brandon yamaze imyaka icyenda akorera umurimo w’ubupayiniya mu ifasi yari irimo abantu batitabiraga ubutumwa bwiza. Yaravuze ati “nkunda kubwiriza ubutumwa bwiza kubera ko ari byo Yehova adusaba. Natangiye umurimo w’ubupayiniya nkirangiza ishuri. Nishimira gutera inkunga abavandimwe bakiri bato bo mu itorero ryacu no kubona ukuntu bagira amajyambere. Maze kwiga Ishuri rya Bibiliya ry’Abavandimwe b’Abaseribateri, noherejwe mu yindi fasi. Jye sinigeze mbona umuntu nigisha ngo agere ubwo abatizwa, ariko abandi barababonye. Nishimira ko nishyiriyeho intego yo kwagura umurimo.”—Umubw 11:6.

ICYO INTEGO ZAWE ZISHOBORA KUKUGEZAHO

11. Ni mu buhe buryo bundi abakiri bato benshi bakorera Yehova?

11 Hari uburyo bwinshi ushobora gukoreramo Yehova. Urugero, abakiri bato benshi bakora mu bwubatsi. Hakenewe Amazu y’Ubwami menshi. Kuyubaka ni umurimo wera uhesha Imana ikuzo kandi utuma ugira ibyishimo. Nk’uko bigenda no mu yindi mirimo yera, ukorana n’abavandimwe bacu kandi bituma wishima cyane. Uhigira byinshi: witoza kwirinda akaga, gukorana umwete no gukorana neza n’abakuyobora.

Abantu bakora umurimo w’igihe cyose babona imigisha myinshi (Reba paragarafu ya 11-13)

12. Ni mu buhe buryo umurimo w’ubupayiniya utuma umuntu agera ku zindi nshingano?

12 Umuvandimwe witwa Kevin yaravuze ati “kuva nkiri muto nifuzaga kuzakorera Yehova umurimo w’igihe cyose. Maze kugira imyaka 19 nabaye umupayiniya. Kugira ngo mbone ikintunga nakoranaga n’umuvandimwe w’umwubatsi. Nize gukora ibisenge, amadirishya n’inzugi. Nyuma yaho namaze imyaka ibiri nkora mu itsinda rishinzwe gutabara abahuye n’ibiza, tugasana Amazu y’Ubwami n’amazu y’abavandimwe. Igihe numvaga ko muri Afurika y’Epfo hakenewe abubatsi, nasabye kujyayo baranyemerera. Nyuma y’ibyumweru bike tuba turangije Inzu y’Ubwami tukimukira ku yindi. Abo tubana mu itsinda ry’ubwubatsi mbabona nk’umuryango wanjye. Twigira Bibiliya hamwe kandi tugakorana. Nanone buri cyumweru nishimira kubwirizanya n’abavandimwe b’aho tuba twagiye gukorera. Intego nishyiriyeho nkiri muto zatumye ngira ibyishimo ntatekerezaga.”

13. Kuki umurimo wo kuri Beteli ushimisha abakiri bato?

13 Bamwe mu bashoboye kugera ku ntego yabo yo gukora umurimo w’igihe cyose ubu bakora kuri Beteli. Gukora kuri Beteli birashimisha kuko icyo ukora cyose uba ugikorera Yehova. Abagize umuryango wa Beteli bagira uruhare mu gutegura amafunguro yo mu buryo bw’umwuka. Umuvandimwe ukora kuri Beteli witwa Dustin yaravuze ati “niyemeje kuzakora umurimo w’igihe cyose igihe nari mfite imyaka icyenda, kandi nkimara kurangiza ishuri nahise mba umupayiniya. Nyuma y’umwaka n’igice nasabwe kuza gukora kuri Beteli, mpigira gukoresha imashini zicapa no gukora porogaramu za mudasobwa. Kuri Beteli tuba mu ba mbere bamenya uko umurimo utera imbere ku isi hose. Nishimira ko ibyo dukora bituma abantu barushaho kuba incuti za Yehova.”

NI IZIHE NTEGO UFITE?

14. Wakwitegura ute kuzakora umurimo w’igihe cyose?

14 Wakwitegura ute kuzakora umurimo w’igihe cyose? Imico ya gikristo izatuma ukorera Yehova mu buryo bwuzuye. Ku bw’ibyo rero, ujye wiyigisha Ijambo ry’Imana ushyizeho umwete, utekereze ku byo wize kandi wature ukwizera kwawe mu materaniro. Mu gihe ukiri ku ishuri, ushobora kongera ubuhanga mu murimo wo kubwiriza. Jya witoza kwita ku bantu ubabaza icyo batekereza ubigiranye amakenga, kandi utege amatwi uko bagusubiza. Nanone ushobora gufatanya n’abandi gusukura Inzu y’Ubwami cyangwa kuyitaho. Yehova yishimira gukoresha abantu bicisha bugufi kandi bafite ubushake. (Soma muri Zaburi ya 110:3; Ibyak 6:1-3.) Intumwa Pawulo yashishikarije Timoteyo gukora umurimo w’ubumisiyonari kubera ko “yashimwaga n’abavandimwe.”—Ibyak 16:1-5.

15. Wakora iki ngo ubone akazi?

15 Abenshi mu bakora umurimo w’igihe cyose baba bakeneye akazi kabatunga (Ibyak 18:2, 3). Ushobora kwiga ibintu bimara igihe gito, bikagufasha kubona akazi kadasaba gukora iminsi yose. Jya ugisha inama umugenzuzi w’akarere n’abapayiniya bo mu karere k’iwanyu, ubabaze akazi katabangamira umupayiniya. Kandi nk’uko Bibiliya ibivuga, ujye ‘uragiza Yehova imirimo yawe, ni bwo imigambi yawe izahama.’—Imig 16:3; 20:18.

16. Ni mu buhe buryo gukora umurimo w’igihe cyose ukiri muto bigutegurira kuzasohoza neza izindi nshingano?

16 Ushobora kwiringira ko Yehova akwifuriza kuzabaho wishimye. (Soma muri 1 Timoteyo 6:18, 19.) Umurimo w’igihe cyose utuma umenyana n’abandi bawukora kandi ugatuma ukura mu buryo bw’umwuka. Abantu benshi babonye ko gukora umurimo w’igihe cyose bakiri bato byatumye bagira urugo rwiza. Usanga abantu bakoze umurimo w’ubupayiniya mbere yo gushaka barakomeje kuwukora na nyuma yo gushaka.—Rom 16:3, 4.

17, 18. Ni mu buhe buryo kwishyiriraho intego bisaba gutekereza?

17 Kwishyiriraho intego bisaba kwicara ugatekereza. Muri Zaburi ya 20:4 havuga ko Yehova ‘azaguha ibyo umutima wawe wifuza, kandi agasohoza imigambi yawe yose.’ Ubwo rero ujye utekereza icyo wifuza kuzakora. Reba ibyo Yehova akora muri iki gihe, utekereze icyo wakora mu murimo we, kandi wishyirireho intego yo gukora ibimushimisha.

18 Gukorera Yehova umurimo w’igihe cyose bizatuma unyurwa, kuko bituma umuhesha ikuzo. Ngaho rero, ‘jya wishimira Yehova cyane, na we azaguha ibyo umutima wawe wifuza.’​—Zab 37:4.

^ par. 7 Ryasimbuwe n’Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami.