Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dushake ubutunzi bw’ukuri

Dushake ubutunzi bw’ukuri

“Mwishakire incuti mukoresheje ubutunzi bukiranirwa.”​—LUKA 16:9.

INDIRIMBO: 32, 154

1, 2. Kuki muri iyi si abakene bazahoraho?

GAHUNDA y’ubucuruzi yo muri iyi si, irangwa n’ubugome no kurya abantu imitsi. Abakiri bato bashaka akazi bakakabura. Abantu benshi bemera gushyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo bimukire mu bihugu bikize. Usanga ubukene buri hose, ndetse no mu bihugu byitwa ko bikize. Nanone, abakire bagenda barushaho gukira, abakene bakarushaho gukena. Hari abavuga ko ku isi, mu baturage ijana umukire umwe aba yikubiye ubukire buruta ubw’abandi 99 basigaye. Abantu bamwe bafite amafaranga azabatunga bo n’abuzukuruza n’ubuvivi bwabo, mu gihe abandi benshi baba mu bukene bw’akarande. Ibyo ni byo Yesu yavugaga igihe yagiraga ati “abakene muri kumwe na bo iteka ryose” (Mar 14:7). Kuki hari ubusumbane nk’ubwo?

2 Yesu yari azi ko gahunda y’ubucuruzi yo muri iki gihe itari kuzigera ihinduka kugeza Ubwami bw’Imana buje. Bibiliya igaragaza ko isi ya Satani igizwe n’“abacuruzi” b’abanyamururumba, gahunda ya politiki n’idini ry’ikinyoma (Ibyah 18:3). Abagaragu b’Imana bashoboye kwitandukanya burundu na politiki n’idini ry’ikinyoma. Ariko benshi muri bo ntibashobora kwitandukanya burundu na gahunda y’ubucuruzi igize isi ya Satani.

3. Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

3 Twe Abakristo, byaba byiza dusuzumye uko tubona gahunda y’ubucuruzi yo muri iyi si, tukibaza ibibazo bikurikira: nakoresha nte ubutunzi mfite kugira ngo ngaragaze ko mbera Imana indahemuka? Nagabanya nte igihe mara nshaka ifaranga? Ibiba ku bagaragu b’Imana bigaragaza bite ko bayiringira mu buryo bwuzuye?

UMUGANI W’IGISONGA KITAKIRANUKAGA

4, 5. (a) Igisonga kivugwa mu mugani wa Yesu cyahuye n’ikihe kibazo? (b) Ni iyihe nama Yesu yagiriye abigishwa be?

4 Soma muri Luka 16:1-9. Umugani wa Yesu w’igisonga kitakiranukaga udufasha gutekereza cyane. Abantu bareze icyo gisonga ko cyasesaguraga umutungo wa shebuja, maze afata umwanzuro wo kucyirukana. Ariko cyakoze ibintu birangwa n’“ubwenge,” ‘cyishakira incuti’ zari kuzagifasha kimaze kwirukanwa. * Yesu ntiyaciye uwo mugani ashaka gushishikariza abigishwa be gukora ibintu bitarangwa no gukiranuka kugira ngo barebe ko bucya kabiri. Yavuze ko “abana b’iyi si” ari bo bakora ibikorwa nk’ibyo. Icyakora yaciye uwo mugani ashaka kwigisha isomo ry’ingirakamaro.

5 Yesu yari azi ko nk’uko icyo gisonga cyahuye n’ikibazo kitoroshye, abenshi mu bigishwa be bari guhura n’ibibazo bitoroshye mu gihe bari kuba bashakira amaramuko muri gahunda y’ubucuruzi idakiranuka yo muri iyi si. Bityo yabagiriye inama ati ‘mwishakire incuti mukoresheje ubutunzi bukiranirwa, kugira ngo nibuyoyoka [Yehova na Yesu] bazabakire mu buturo bw’iteka.’ Ni irihe somo tuvana kuri iyo nama?

6. Tubwirwa n’iki ko gahunda y’ubucuruzi yo muri iyi si itari mu mugambi w’Imana?

6 Nubwo Yesu atasobanuye impamvu ubutunzi bwo muri iyi si “bukiranirwa,” Bibiliya igaragaza neza ko ubucuruzi butari mu mugambi w’Imana. Yehova yahaye Adamu na Eva ibintu byinshi bari gukenera muri Edeni (Intang 2:15, 16). Nyuma yaho, igihe Imana yahaga umwuka wera Abakristo, “nta n’umwe wavugaga ko ibyo atunze ari ibye, ahubwo basangiraga ibyo bari bafite byose” (Ibyak 4:32). Umuhanuzi Yesaya yari yarahanuye ko hari igihe abantu bose bazishimira ibyiza biri kuri iyi si (Yes 25:6-9; 65:21, 22). Ariko hagati aho, abigishwa ba Yesu bari gukenera “ubwenge” bwari kubafasha gushaka ibibatunga bakoresheje “ubutunzi bukiranirwa” bwo muri iyi si, ari na ko bagerageza gushimisha Imana.

UKO TWAKORESHA NEZA UBUTUNZI BUKIRANIRWA

7. Ni iyihe nama dusanga muri Luka 16:10-13?

7 Soma muri Luka 16:10-13. Igisonga kivugwa mu mugani wa Yesu cyishakiye incuti kigamije kugera ku nyungu zacyo bwite. Ariko Yesu we yagiriye abigishwa be inama yo kwishakira incuti mu ijuru, badafite intego zishingiye ku bwikunde. Yesu yashakaga ko dusobanukirwa ko uko dukoresha ubutunzi bukiranirwa bigaragaza niba koko turi indahemuka. Mu buhe buryo?

8, 9. Tanga ingero z’ukuntu abavandimwe bamwe bagaragaza ubudahemuka mu buryo bakoreshamo ubutunzi bukiranirwa.

8 Bumwe mu buryo bufatika twagaragazamo ko dukoresha ubutunzi mu budahemuka, ni ugutanga impano z’amafaranga yo gushyigikira umurimo wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose (Mat 24:14). Hari umukobwa ukiri muto wo mu Buhindi wari ufite agasanduku yabikagamo uduceri. Yigomwe kugura ibikinisho kugira ngo abone amafaranga yo gushyira muri ako gasanduku. Kamaze kuzura, yarayatanze kugira ngo azakoreshwe mu murimo wo kubwiriza. Nanone, hari umuvandimwe wo mu Buhindi uhinga imbuto z’imikindo wazijyanye ku biro by’ubuhinduzi by’ururimi rw’ikimalayalamu, azitangaho impano, kuko yatekerezaga ko ari byo birimo inyungu kuruta gutanga amafaranga. Ibyo bigaragaza ubwenge rwose. Abavandimwe bo mu Bugiriki na bo baha umuryango wa Beteli amavuta y’imyelayo, foromaje n’ibindi biribwa.

9 Umuvandimwe wo muri Siri Lanka, ubu uba mu kindi gihugu, yatanze inzu ye kugira ngo abavandimwe bajye bayikoresha mu gihe cy’amateraniro n’amakoraniro, kandi abavandimwe bari mu murimo w’igihe cyose bayibemo. Ni iby’ukuri ko uwo muvandimwe aba yigomwe amafaranga yari kubona, ariko bifasha cyane ababwiriza bafite amikoro make. Hari abavandimwe bo mu gihugu umurimo wabuzanyijwemo, batanga amazu yabo kugira ngo abe Amazu y’Ubwami, bityo abapayiniya n’abandi benshi badafite ubushobozi bakabona aho bateranira bitabagoye.

10. Ni iyihe migisha tubona iyo tugaragarije abandi ubuntu?

10 Izo ngero zigaragaza uko abagize ubwoko bw’Imana ‘bakiranuka mu byoroheje,’ mbese mu birebana n’uko bakoresha ubutunzi bwo muri iyi si, bufite agaciro gake ubugereranyije n’ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka (Luka 16:10). Izo ncuti za Yehova zumva zimeze zite nyuma yo kwigomwa ibyo byose? Basobanukiwe ko kugira ubuntu ari byo bizatuma babona ubutunzi ‘bw’ukuri’ (Luka 16:11). Hari mushiki wacu ukunda gutanga impano zo gushyigikira umurimo w’Ubwami, wavuze ko byamuhesheje imigisha agira ati “hari ikintu kidasanzwe cyambayeho bitewe n’uko nkunda kugira ubuntu. Nabonye ko uko ndushaho guha abandi ibyo baba bakeneye, ari na ko ndushaho kubagaragariza imico myiza. Ndushaho kubabarira abandi, kubihanganira no kwemera inama, ndetse no kutarakara mu gihe hari umpemukiye.” Abantu benshi biboneye ko kugira ubuntu bibahesha imigisha.—Zab 112:5; Imig 22:9.

11. (a) Ni mu buhe buryo iyo dutanze tutizigamye tuba tugaragaje “ubwenge”? (b) Impano zitangwa n’abagize ubwoko bw’Imana zikoreshwa zite? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

11 Iyo dukoresha ubutunzi bwacu duteza imbere inyungu z’Ubwami, tuba tugaragaje “ubwenge” no mu bundi buryo. Bituma dufasha abandi. Abantu bafite ubutunzi bwo muri iyi si ariko bakaba badashobora gukora umurimo w’igihe cyose cyangwa kwimukira mu kindi gihugu, bahumurizwa no kumenya ko impano batanga zishyigikira umurimo abandi bakora (Imig 19:17). Impano abantu batanga ku bushake zituma haboneka ibitabo by’imfashanyigisho, kandi zigashyigikira umurimo wo kubwiriza mu turere dukennye, ariko turimo abantu benshi bitabira ukuri. Mu bihugu nk’ibyo, urugero nko muri Kongo, Madagasikari n’u Rwanda, Bibiliya zarahendaga cyane, ku buryo hari aho wasangaga igiciro cyayo kingana n’umushahara w’icyumweru cyangwa ukwezi kose. Abavandimwe bahitagamo kugura Bibiliya cyangwa guhahira imiryango ibyokurya. Ariko ubu, kuba impano zitangwa n’abavandimwe benshi ‘zisaranganywa,’ byatumye umuryango wa Yehova ushobora gushyigikira umurimo wo guhindura Bibiliya, bityo abagize umuryango bose n’abandi bafite inyota yo kumenya ukuri, bagashobora kuyitunga. (Soma mu 2 Abakorinto 8:13-15.) Ibyo bituma utanga n’uhabwa bose bashobora kuba incuti za Yehova.

UKO TWAGABANYA IGIHE TUMARA DUSHAKA IFARANGA

12. Aburahamu yagaragaje ate ko yiringiraga Imana?

12 Ikindi kintu cyatuma tuba incuti za Yehova, ni ukugabanya igihe tumara dushaka ifaranga, tukongera icyo tumara dushaka ubutunzi ‘bw’ukuri.’ Umugabo wabayeho kera wari ufite ukwizera witwaga Aburahamu, yarumviye ava mu mugi wa Uri, ajya kuba mu mahema kugira ngo akomeze kuba incuti ya Yehova (Heb 11:8-10). Igihe cyose yabonaga ko Imana ari yo ishobora kumuha ubutunzi nyakuri, bigatuma atifuza gushaka ibintu byo muri iyi si, kuko byari kugaragaza ko atayiringira (Intang 14:22, 23). Yesu yashishikarije abantu kugira ukwizera nk’ukwa Aburahamu, igihe yabwiraga umusore wari umukire ati “niba ushaka kuba intungane, genda ugurishe ibyawe byose maze uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru. Hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye” (Mat 19:21). Uwo musore ntiyari afite ukwizera nk’ukwa Aburahamu, ariko hari abandi bagaragaje ko biringira Imana mu buryo bwuzuye.

13. (a) Ni iyihe nama Pawulo yagiriye Timoteyo? (b) Twakurikiza iyo nama dute?

13 Timoteyo na we yagaragaje ukwizera gukomeye. Pawulo amaze kumwita “umusirikare mwiza wa Kristo Yesu,” yaramubwiye ati “nta musirikare wivanga mu mirimo idafitanye isano n’umwuga we agamije kwironkera inyungu, ushobora kwemerwa n’uwamuhaye umurimo w’ubusirikare” (2 Tim 2:3, 4). Abigishwa ba Yesu bo muri iki gihe, harimo n’ababwiriza basaga miriyoni bari mu murimo w’igihe cyose, bashyira mu bikorwa inama ya Pawulo uko bashoboye kose. Ntibatwarwa n’amatangazo yo kwamamaza n’amoshya yo muri iyi si, ahubwo bazirikana ihame rivuga ko “uguza aba ari umugaragu w’umugurije” (Imig 22:7). Nta cyashimisha Satani nko kutubona twivuruguta mu bucuruzi bwo muri iyi si! Hari imyanzuro dushobora gufata, tukazamara imyaka myinshi tuboshye. Urugero, umuntu ashobora gufata ideni ryo kubaka inzu y’agatangaza, kwiga kaminuza, kugura imodoka ihenze cyangwa gukoresha ubukwe bw’akataraboneka. Tugaragaza ubwenge iyo tworoshya ubuzima kandi tukirinda amadeni no kugura ibintu tudafitiye ubushobozi. Ibyo bituma tugira umudendezo wo gukorera Imana aho kuba imbata za gahunda y’ubucuruzi yo muri iyi si.—1 Tim 6:10.

14. Ni iki tugomba kwiyemeza? Tanga ingero.

14 Tugomba kumenya ibyo dushyira mu mwanya wa mbere kugira ngo tworoshye ubuzima. Hari umugabo n’umugore bari bafite uruganda rwagendaga rutera imbere cyane. Icyakora, kubera ko bashakaga kongera gukora umurimo w’igihe cyose, bararugurishije, bagurisha ubwato bwabo n’ibindi bintu bari batunze. Hanyuma bitangiye kujya kubaka ku cyicaro gikuru cy’i Warwick. Umwe mu migisha babonye ni ugukorana n’umukobwa wabo hamwe n’umukwe wabo kuri Beteli, kandi bamaze ibyumweru runaka bakorana na bamwana, na bo bari baraje gufasha i Warwick. Hari mushiki wacu w’umupayiniya wo muri Amerika wabonye akazi muri banki, akajya akora iminsi mike mu cyumweru. Abakoresha be bishimiye uko yakoraga, bamuha akazi k’iminsi yose n’umushahara bawukuba gatatu. Icyakora, yarakanze kuko kari gutuma agabanya igihe yamaraga mu murimo wo kubwiriza. Izo ni zimwe mu ngero nyinshi zigaragaza ukuntu abagaragu ba Yehova bigomwa byinshi. Iyo dushyize inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere, tuba tugaragaje ko duha agaciro ubucuti dufitanye n’Imana hamwe n’ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka, tukabirutisha ibintu byose dushobora kugezwaho na gahunda y’ubucuruzi.

MU GIHE UBUTUNZI BUYOYOTSE

15. Ni ubuhe butunzi butera ibyishimo byinshi kuruta ubundi bwose?

15 Ubukire si ko byanze bikunze bugaragaza ko Imana yahaye umuntu umugisha. Yehova aha umugisha “abakire ku mirimo myiza.” (Soma muri 1 Timoteyo 6:17-19.) Urugero, igihe Lucia * yamenyaga ko muri Alubaniya hakenewe ababwiriza, mu mwaka wa 1993 yavuye mu Butaliyani yimukirayo. Ntiyari afite amafaranga yo kumutunga, ahubwo yari yiringiye Yehova gusa. Yize ururimi rw’ikinyalubaniya ararumenya, kandi yafashije abantu basaga 60 biyegurira Yehova. Nubwo abagize ubwoko bw’Imana benshi batabwiriza mu mafasi arumbuka bene ako kageni, ikintu cyose twakora kugira ngo dufashe abandi kumenya inzira igana ku buzima no kuyigumamo, kizahora gifite agaciro kugeza iteka ryose.—Mat 6:20.

16. (a) Bizagendekera bite gahunda y’ubucuruzi mu gihe kizaza? (b) Ibizaba mu gihe kiri imbere byagombye gutuma tubona ubutunzi dute?

16 Muri Luka 16:9, Yesu yavuze ko gahunda y’ubucuruzi yo muri iyi si izagira iherezo byanze bikunze. Yavuze ko ubwo butunzi bukiranirwa ‘buzayoyoka.’ Muri iyi minsi y’imperuka, banki zagiye zihomba n’ubukungu bugahungabana, ariko ibyo nta cyo bivuze ubigereranyije n’ihungabana ry’ubukungu rigiye kuba mu rwego rw’isi yose mu gihe kiri imbere. Isi ya Satani yose uko yakabaye, hakubiyemo gahunda ya politiki, amadini n’ubucuruzi, byose bizavaho. Umuhanuzi Ezekiyeli na Zefaniya bavuze ko zahabu n’ifeza, ari byo gahunda y’ubucuruzi yishingikirizagaho kuva na kera, bizata agaciro (Ezek 7:19; Zef 1:18). None se twakumva tumeze dute turamutse tugeze ku iherezo ry’ubuzima bwacu tugasanga ubutunzi bw’ukuri twarabuguranye “ubutunzi bukiranirwa”? Twakumva tumeze nk’umuntu waba waramaze ubuzima bwe bwose yirundanyiriza amafaranga, ariko akaza gusanga ari amiganano (Imig 18:11). Kubera ko ubwo butunzi bukiranirwa buzayoyoka, jya ubukoresha ‘wishakira incuti’ mu ijuru. Ibyo twakora byose duteza imbere inyungu z’Ubwami, bizaduhesha ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka.

17, 18. Bizagendekera bite incuti z’Imana?

17 Ubwami bw’Imana nibutangira gutegeka, ntituzongera gukodesha no gufata amadeni. Hazaba hari ibyokurya byinshi, kandi ntituzongera gukenera amafaranga yo kwivuza. Abagize umuryango wa Yehova bazaba bari ku isi bazishimira ibyiza byose biyiriho. Zahabu n’ifeza n’andi mabuye y’agaciro bizaba ari imitako aho kuba imari y’abacuruzi. Buri wese azabona imbaho nziza, amabuye n’ibikoresho byiza byo kwiyubakira inzu nziza. Incuti zizajya ziza kudufasha zitabitewe no gushaka ifaranga ahubwo zibyishimiye. Twese tuzasangira umutungo kamere w’isi yacu.

18 Icyo ni kimwe mu bigize umurage uhebuje w’abashaka incuti mu ijuru. Abasenga Yehova hano ku isi bazishima cyane ubwo bazumva Yesu ababwira ati “nimuze mwebwe abahawe umugisha na Data, muragwe ubwami bwabateguriwe kuva urufatiro rw’isi rwashyirwaho.”—Mat 25:34.

^ par. 4 Yesu ntiyagaragaje niba icyo kirego cyari gifite ishingiro. Ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo ‘kuregwa’ muri Luka 16:1 rishobora no kumvikanisha ko babeshyeraga icyo gisonga. Yesu ntiyibanze ku mpamvu yari gutuma gikurwa kuri iyo nshingano, ahubwo yibanze ku buryo cyabyitwayemo.

^ par. 15 Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya Lucia Moussanett yasohotse muri Nimukanguke! yo ku itariki ya 22 Kamena 2003, ku ipaji ya 18-22 (mu gifaransa).