Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inyigisho y’ikinyoma ya 5: Mariya ni nyina w’Imana

Inyigisho y’ikinyoma ya 5: Mariya ni nyina w’Imana

Aho yakomotse:

hari igitabo cyavuze kiti “gusenga nyina w’Imana byatangiye igihe abapagani bayobokaga Kiliziya ari benshi. Imyitwarire ya kidini [abo bapagani bari bahindukiriye Ubukristo] bari bafite, bari barayitojwe mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi n’[amadini] babagamo yasengaga ‘umubyeyi ukomeye’ n’‘umwari muziranenge.’”—The New Encyclopædia Britannica (1988), Umubumbe wa 16, ku ipaji ya 326 n’iya 327.

Icyo Bibiliya ibivugaho:

‘dore ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu. Azaba umuntu ukomeye kandi bazamwita Mwene Nyir’ijuru. Ndetse ugiye kuvuka azaba intungane kandi azitwa Umwana w’Imana.’—Luka 1:31-35, Bibiliya Ntagatifu.

Uwo murongo w’Ibyanditswe, ugaragaza neza ko Mariya yabyaye “Umwana w’Imana;” ntiyabyaye Imana. Kandi se koko, ni gute yashoboraga gutwita Imana idashobora no ‘[gukwirwa] mu ijuru’ (1 Abami 8:27)? Mariya ntiyigeze yihandagaza avuga ko ari Nyina w’Imana. Inyigisho y’Ubutatu ni yo yateje urujijo, igatuma abantu batamenya uwo Mariya ari we. Konsili yabereye muri Efeso mu mwaka wa 431 yatangaje ko Mariya ari Theotokos (ijambo ry’Ikigiriki risobanurwa ngo “Uwabyaye Imana”), cyangwa “Nyina w’Imana,” ni yo yatumye abantu batangira gusenga Mariya. Umugi wa Efeso wabereyemo iyo nama ya kiliziya, wari warabaye ihuriro ryo gusenga imanakazi y’uburumbuke yitwaga Arutemi.

Ku bw’ibyo, ibintu bitandukanye byajyanaga no gusenga ishusho ya Arutemi ngo “yamanutse ivuye mu ijuru,” urugero nk’imitambagiro, byinjijwe muri gahunda yo gusenga Mariya (Ibyakozwe 19:35). Undi mugenzo winjijwe mu nyigisho za gikristo, ni uwo gukoresha amashusho ya Mariya ndetse n’andi mashusho mu gusenga.

Gereranya iyi mirongo yo muri Bibiliya: Matayo 13:53-56; Mariko 3:31-35; Luka 11:27, 28

UKURI:

Mariya yabyaye Umwana w’Imana; ntiyabyaye Imana. Inyigisho y’ikinyoma y’Ubutatu yatumye abantu batangira gusenga Mariya bumva ko ari Nyina w’Imana