Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ese ubuzima ni ubu gusa?

Ese ujya wumva ubuzima ari bugufi cyane?

Ese waba warigeze kwibaza niba ubuzima ari ubu gusa, aho umuntu akina, agakora akazi, agashaka, akabyara ubundi agasaza (Yobu 14:1, 2)? Bibiliya igaragaza ko n’abantu bari abanyabwenge cyane bibajije icyo kibazo.Soma mu Mubwiriza 2:11.

Ese ubuzima bufite intego? Mbere yo gusubiza icyo kibazo, tugomba kubanza kumenya uko ubuzima bwabayeho. Abantu bamaze gusesengura uko ubwonko bwacu n’ibindi bice bigize umubiri wacu bihambaye, bageze ku mwanzuro w’uko Umuremyi w’umuhanga ari we waturemye (Soma muri Zaburi 139:14). Ubwo rero hari impamvu yatumye aturema. Nitumenya iyo mpamvu bizatuma twishimira ubuzima.

Kuki Imana yaremye abantu?

Imana yahaye umugisha umugabo n’umugore ba mbere maze ibaha inshingano ishishikaje. Yari ifite umugambi w’uko bari kuzura isi, bakayihindura paradizo kandi bakayibaho iteka.Soma mu Ntangiriro 1:28, 31.

Igihe bigomekaga ku butegetsi bw’Imana, bari barogoye umugambi wayo. Ariko ntiyigeze idutererana cyangwa ngo ihindure uwo mugambi. Bibiliya itwizeza ko Imana yagize icyo ikora kugira ngo irokore abayizera, kandi ko umugambi wayo wo guhindura isi paradizo uzasohora. Ni yo mpamvu Imana ishaka ko ubona ubuzima nk’uko ibubona (Soma muri Zaburi 37:29.) Bibiliya izagufasha kumenya icyo wakora kugira ngo uzabone ibyo Imana yasezeranyije.