Esiteri 2:1-23

  • Bashakisha umwamikazi mushya (1-14)

  • Esiteri aba umwamikazi (15-20)

  • Moridekayi ashyira ahagaragara umugambi mubi (21-23)

2  Hanyuma Umwami Ahasuwerusi+ amaze gushira uburakari, yibuka ibyo Vashiti yakoze+ byose n’ibyemezo yafatiwe.+  Nuko abakozi b’ibwami baravuga bati: “Nibashakire umwami abakobwa bakiri bato, beza kandi b’amasugi.  Mu ntara zose+ umwami ashyireho abantu bashake abakobwa beza, bakiri bato b’amasugi babazane ibwami,* i Shushani* mu nzu y’abagore. Babahe Hegayi+ umukozi* w’ibwami urinda abagore maze bajye babasiga amavuta atandukanye kugira ngo barusheho kuba beza.  Umukobwa umwami azishimira kurusha abandi ni we uzaba umwamikazi, asimbure Vashiti.”+ Umwami yemera iyo nama, nuko abigenza atyo.  Hari umugabo w’Umuyahudi wabaga ibwami i Shushani+ witwaga Moridekayi+ umuhungu wa Yayiri, umuhungu wa Shimeyi, umuhungu wa Kishi wo mu muryango wa Benyamini.+  Yari yarajyanywe ku ngufu mu gihugu kitari icye aturutse i Yerusalemu hamwe n’abandi bari kumwe na Yekoniya*+ umwami w’u Buyuda, uwo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yajyanye ku ngufu mu gihugu kitari icye.  Moridekayi ni we wareze Hadasa* ari we Esiteri, wari mushiki we kwa se wabo,+ kuko atagiraga ababyeyi. Uwo mukobwa yari ateye neza kandi ari mwiza. Ababyeyi be bamaze gupfa, Moridekayi ni we wamureze.  Nuko abantu bamaze kumva ibyo umwami yavuze n’itegeko yatanze, abakobwa benshi bakiri bato bajyanwa ibwami i Shushani, bahabwa Hegayi+ ngo abiteho. Icyo gihe Esiteri na we ajyanwa mu nzu y’umwami yayoborwaga na Hegayi, wari ushinzwe kurinda abagore.  Nuko Hegayi abonye uwo mukobwa aramwishimira kandi yumva aramwikundiye. Ahita ategeka ko batangira kumusiga kugira ngo arusheho kuba mwiza,+ bakamuha ibyokurya byihariye kandi amutoranyiriza abakobwa barindwi bo mu nzu y’umwami bo kujya bamukorera. Hanyuma we n’abo bakozi abimurira ahantu heza haruta ahandi mu nzu y’abagore. 10  Nta muntu n’umwe Esiteri yari yarigeze abwira ubwoko bwe+ cyangwa ngo amubwire bene wabo abo ari bo, kuko Moridekayi+ yari yaramubujije kubivuga.+ 11  Buri munsi Moridekayi yanyuraga mu mbuga y’inzu y’abagore, kugira ngo amenye amakuru ya Esiteri n’uko yari abayeho. 12  Buri mukobwa yagiraga igihe cyo kujya guhura n’Umwami Ahasuwerusi, nyuma yo kumara amezi 12 yari yaragenewe abakobwa yo kwitabwaho kugira ngo barusheho kuba beza. Uku ni ko gahunda yo kubasiga kugira ngo barusheho kuba beza yari imeze: Bamaraga amezi atandatu basigwa amavuta meza,*+ andi mezi atandatu bagasigwa amavuta ahumura neza+ n’andi mavuta atandukanye. 13  Icyo gihe umukobwa yabaga yiteguye kujya guhura n’umwami kandi iyo yabaga agiye kuva mu nzu y’abagore agiye mu nzu y’umwami, icyo yasabaga cyose yaragihabwaga. 14  Yagendaga nimugoroba akagaruka mu gitondo, akajya mu nzu ya kabiri y’abagore yagenzurwaga n’umukozi w’ibwami+ witwaga Shashigazi warindaga abandi bagore b’umwami. Ntiyongeraga guhura n’umwami kereka iyo yabaga yamukunze cyane agasaba ko bamumuzanira amuvuze mu izina.+ 15  Nuko Esiteri umukobwa wa Abihayili se wabo wa Moridekayi, uwo Moridekayi yareraga,+ na we igihe cye kiragera ngo ajye kwiyereka umwami, ariko ntiyagira ikintu na kimwe asaba uretse ibyo Hegayi umukozi w’ibwami yavuze ko ahabwa. (Muri icyo gihe cyose, ababonaga Esiteri bose bumvaga bamukunze.) 16  Esiteri yajyanywe mu nzu y’Umwami Ahasuwerusi mu kwezi kwa 10, ari ko kwezi kwa Tebeti,* igihe uwo mwami yari amaze imyaka irindwi+ ategeka. 17  Umwami akunda Esiteri, amurutisha abandi bakobwa bose. Yaramukunze cyane abona ko afite agaciro kuruta abandi bakobwa b’amasugi bose. Nuko amwambika ikamba,* amugira umwamikazi+ asimbura Vashiti.+ 18  Hanyuma umwami atumira abatware n’abakozi be bose mu birori bikomeye yari yateguriye Esiteri, atanga imbabazi mu ntara zose kandi akomeza guha abantu impano akurikije ubukire bwe. 19  Igihe abakobwa b’amasugi+ bongeraga guhurizwa hamwe ku nshuro ya kabiri, Moridekayi yari yicaye ku irembo ry’ibwami. 20  Nta muntu Esiteri yigeze abwira ubwoko bwe cyangwa ngo amubwire bene wabo+ kuko Moridekayi yari yarabimubujije. Yakomeje kumwumvira nk’uko byari bimeze akimurera.+ 21  Muri iyo minsi, igihe Moridekayi yari yicaye ku irembo ry’ibwami, abayobozi babiri b’ibwami ari bo Bigitani na Tereshi, bari n’abarinzi b’amarembo, bararakaye maze bajya inama yo kwica Umwami Ahasuwerusi. 22  Moridekayi yarabimenye ahita abibwira Umwamikazi Esiteri, hanyuma Esiteri na we abibwira umwami avuga ko Moridekayi ari we wabimubwiye. 23  Bakoze iperereza basanga ari byo, nuko abo bayobozi bombi bamanikwa ku giti. Ibyo bintu byose byandikirwa imbere y’umwami, byandikwa mu gitabo cy’ibyabaye.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Umukozi uvugwa aha ni inkone.
Cyangwa “mu ngoro y’i Shushani.”
Cyangwa “Susa.”
Mu 2Bm 24:8 yitwa Yehoyakini.
Ni izina ry’Igiheburayo risobanura ubwoko bw’ikimera gihumura kigira indabyo nziza.
Amavuta avugwa aha yakorwaga mu bujeni buhumura bwavaga ku giti cyitwa ishangi.
Cyangwa “igitambaro abami n’abamikazi bambaraga ku mutwe.”