Ubutumwa bwiza bwanditswe na Mariko 14:1-72

  • Abatambyi bajya inama yo kwica Yesu (1, 2)

  • Yesu bamusukaho amavuta ahumura neza (3-9)

  • Yuda agambanira Yesu (10, 11)

  • Pasika ya nyuma (12-21)

  • Atangiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba (22-26)

  • Yesu avuga ko Petero yari kumwihakana (27-31)

  • Yesu asengera i Getsemani (32-42)

  • Yesu afatwa (43-52)

  • Acirwa urubanza mu Rukiko Rukuru rw’Abayahudi (53-65)

  • Petero yihakana Yesu (66-72)

14  Icyo gihe hari hasigaye iminsi ibiri+ ngo Pasika+ n’Iminsi Mikuru y’Imigati Itarimo Umusemburo+ ibe. Abakuru b’abatambyi n’abanditsi bashakishaga ukuntu bari kuzamufata bakoresheje amayeri, maze bakamwica.+  Ariko bakomezaga kuvuga bati: “Ntibizakorwe mu minsi mikuru, kuko bishobora guteza imivurungano mu baturage.”  Igihe Yesu yari i Betaniya mu nzu ya Simoni wari warigeze kurwara ibibembe, yari yicaye ari kurya* maze haza umugore ufite icupa ririmo amavuta ahumura neza y’agati kitwa narada. Ayo mavuta yari umwimerere kandi yarahendaga cyane. Nuko afungura iryo cupa ayamusuka mu mutwe.+  Bamwe babibonye bararakara, baravugana bati: “Kuki aya mavuta apfushijwe ubusa?  Yashoboraga kugurishwa amadenariyo arenga 300* agahabwa abakene!” Nuko baramurakarira cyane.*  Ariko Yesu arababwira ati: “Nimumureke. Muramuhora iki? Ankoreye igikorwa cyiza.+  Abakene muzahorana+ na bo, kandi igihe cyose mwashakira mushobora kubagirira neza. Ariko njye ntituzahorana.+  Akoze uko ashoboye. Asize umubiri wanjye amavuta ahumura neza mbere y’igihe, kugira ngo awutegurire gushyingurwa.+  Ndababwira ukuri ko aho ubutumwa bwiza buzabwirizwa ku isi hose,+ ibyo uyu mugore akoze na byo bizajya bivugwa kugira ngo bamwibuke.”+ 10  Nuko Yuda Isikariyota, umwe muri za ntumwa 12, asanga abakuru b’abatambyi kugira ngo abereke uko bamufata.+ 11  Babyumvise barishima, bamusezeranya kumuha amafaranga.+ Nuko atangira gushakisha uburyo bwiza bwo kumugambanira. 12  Ku munsi wa mbere w’Imigati Itarimo Umusemburo,+ ari na wo munsi batambagaho igitambo cya Pasika,+ abigishwa be baramubaza bati: “Ni hehe ushaka ko tugutegurira ifunguro rya Pasika?”+ 13  Nuko atuma babiri mu bigishwa be, arababwira ati: “Nimujye mu mujyi murahura n’umugabo wikoreye ikibindi cy’amazi. Mumukurikire,+ 14  aho yinjira mubwire nyiri urugo muti: ‘Umwigisha aravuze ati: “Icyumba cy’abashyitsi ndi busangiriremo Pasika n’abigishwa banjye kiri he?”’ 15  Ari bubereke icyumba kinini cyo hejuru kirimo ibyangombwa byose, giteguwe neza. Aho abe ari ho mudutegurira ibya Pasika.” 16  Nuko abo bigishwa baragenda, binjira mu mujyi basanga bimeze nk’uko yabibabwiye, bategura ibya Pasika. 17  Bigeze nimugoroba, azana na za ntumwa 12.+ 18  Nuko igihe bari bari ku meza bari kurya, Yesu arababwira ati: “Ndababwira ukuri ko umwe muri mwe turi gusangira ari bungambanire.”+ 19  Barababara, batangira kumubaza umwe umwe bati: “Ese ni njye?” 20  Arababwira ati: “Ni umwe muri mwe 12. Ni uwo turi buhurize ukuboko mu isorori.+ 21  Ni ukuri, Umwana w’umuntu agiye gupfa nk’uko ibyanditswe bibivuga, ariko ukoreshwa kugira ngo agambanire Umwana w’umuntu azahura n’ibibazo bikomeye!+ Icyari kurushaho kumubera cyiza ni uko aba ataravutse.”+ 22  Nuko igihe bari bakiri kurya, afata umugati, arasenga, arawumanyagura arawubaha, arababwira ati: “Nimwakire murye. Uyu ugereranya umubiri wanjye.”+ 23  Nanone afata igikombe cyari kirimo divayi, asenga ashimira hanyuma arakibahereza banywaho bose.+ 24  Arababwira ati: “Iyi divayi igereranya ‘amaraso yanjye+ y’isezerano,’*+ agomba kumenwa ku bwa benshi.+ 25  Ndababwira ukuri ko guhera ubu ntazongera kunywa kuri divayi kugeza ku munsi nzanywera divayi nshya mu Bwami bw’Imana.” 26  Hanyuma bamaze kuririmba indirimbo zo gusingiza Imana,* barasohoka bajya ku Musozi w’Imyelayo.+ 27  Nuko Yesu arababwira ati: “Ibiri bumbeho biratuma mwese muntererana,* kuko handitswe ngo: ‘nzakubita umwungeri,+ maze intama zitatane.’+ 28  Ariko nimara kuzuka, nzababanziriza kujya i Galilaya.”+ 29  Petero aramusubiza ati: “Nubwo abandi bose bagutererana, njye sinzigera ngutererana.”+ 30  Yesu aramubwira ati: “Ndakubwira ukuri ko uyu munsi, ndetse muri iri joro, isake iri bubike kabiri umaze kunyihakana gatatu.”+ 31  Ariko amubwira akomeje ati: “Niyo byaba ngombwa ko mfana nawe, sinshobora kukwihakana.” Abandi bigishwa bose na bo bavuga batyo.+ 32  Nuko bagera ahantu hitwa Getsemani, maze abwira abigishwa be ati: “Mube mwicaye hano. Njye ngiye hariya hirya gusenga.”+ 33  Ajyana Petero, Yakobo na Yohana,+ hanyuma agira agahinda kenshi kandi atangira guhangayika cyane. 34  Nuko arababwira ati: “Ubu mfite agahinda kenshi+ kenda kunyica. Nimugume hano, ntimusinzire ahubwo mukomeze kuba maso.”+ 35  Yigira imbere gato, arapfukama akoza umutwe hasi, atangira gusenga Imana ayisaba ko niba bishoboka ibyo bintu bigoye bitamugeraho. 36  Akomeza agira ati: “Papa,*+ ibintu byose biragushobokera. Undenze iki gikombe.* Ariko ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.”+ 37  Nuko agarutse asanga basinziriye, maze abaza Petero ati: “Simo, koko urasinziriye? Ntiwashoboye gukomeza kuba maso nibura akanya gato?+ 38  Mukomeze kuba maso kandi musenge ubudacogora, kugira ngo mutagwa mu bishuko.+ Umutima urabishaka, ariko umubiri ufite intege nke.”+ 39  Arongera aragenda, asenga asaba nk’ibyo yari yasabye mbere.+ 40  Arongera aragaruka asanga basinziriye, kubera ko bari bafite ibitotsi byinshi, maze babura icyo bavuga. 41  Agaruka ubwa gatatu arababwira ati: “Ese koko mu gihe nk’iki murasinziriye kandi muri kwiruhukira? Mwikomeza gusinzira! Igihe kirageze!+ Umwana w’umuntu agiye kugambanirwa ahabwe abanyabyaha. 42  Nimuhaguruke tugende. Dore ungambanira ari hafi.”+ 43  Ako kanya akivuga ayo magambo, Yuda umwe muri za ntumwa 12 aba arahageze. Aza ari kumwe n’abantu benshi bitwaje inkota n’inkoni,* batumwe n’abakuru b’abatambyi, abanditsi n’abayobozi b’Abayahudi.+ 44  Uwo mugambanyi yari yabahaye ikimenyetso bari bumvikanyeho. Yari yababwiye ati: “Uwo ndi busome, araba ari uwo. Muze guhita mumufata mumujyane, ntabacike.” 45  Araza ahita asanga Yesu, aramwegera aramubwira ati: “Mwigisha!”* Maze aramusoma. 46  Nuko bafata Yesu baramujyana. 47  Ariko umwe mu bari bahagaze aho afata inkota ye, ayikubita umugaragu w’umutambyi mukuru amuca ugutwi.+ 48  Yesu abwira abo bantu ati: “Mwaje kumfata mwitwaje inkota n’inkoni nk’aho muje gufata umujura!+ 49  Iminsi yose nabaga ndi kumwe namwe mu rusengero nigisha,+ nyamara ntimwamfashe. Ariko ibi byose bibereyeho kugira ngo Ibyanditswe bisohore.”+ 50  Nuko bose baramutererana barahunga.+ 51  Hari umusore wari wambaye umwenda mwiza cyane wamukurikiye, ariko bagerageje kumufata 52  arabacika, basigarana uwo mwenda, ahunga yambaye ubusa.* 53  Hanyuma bajyana Yesu bamushyira umutambyi mukuru,+ maze abakuru b’abatambyi, abayobozi b’Abayahudi n’abanditsi bakora inama.+ 54  Ariko Petero akomeza kumukurikira barenga ahinguka, arinda agera mu rugo rw’umutambyi mukuru. Yicarana n’abagaragu yota umuriro.+ 55  Hagati aho, abakuru b’abatambyi n’abari bagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi bose bashakishaga icyo barega Yesu, kugira ngo babone uko bamwica, ariko ntibakibona.+ 56  Mu by’ukuri, hari benshi bamushinjaga ibinyoma,+ ariko na bo ibyo bamuregaga ntibyahuzaga. 57  Nanone hari abahagurukaga bakamurega ibinyoma bavuga bati: 58  “Twamwumvise avuga ati: ‘nzasenya uru rusengero rwubatswe n’abantu, maze mu minsi itatu nubake urundi rutubatswe n’abantu.’”+ 59  Ariko no kuri icyo na cyo, ubuhamya bwabo ntibwahuzaga. 60  Hanyuma umutambyi mukuru ahagarara hagati yabo, abaza Yesu ati: “Ese ntabwo wiregura? Ibyo aba bantu bagushinja urabivugaho iki?”+ 61  Ariko aricecekera ntiyagira icyo asubiza.+ Umutambyi mukuru yongera kumubaza ati “Ese ni wowe Kristo Umwana w’Imana Isumbabyose?” 62  Nuko Yesu aramusubiza ati: “Ndi we, kandi muzabona Umwana w’umuntu+ yicaye iburyo+ bw’Imana ikomeye ndetse mumubone aje mu bicu byo mu ijuru.”+ 63  Umutambyi mukuru abyumvise, aca umwenda yari yambaye maze aravuga ati: “None se turacyashakira iki abandi batangabuhamya?+ 64  Namwe murabyiyumviye ko atutse Imana. None se murabitekerezaho iki?” Nuko bose bemeza ko akwiriye gupfa.+ 65  Bamwe batangira kumucira amacandwe,+ bamupfuka mu maso kandi bamukubita ibipfunsi, bakamubwira bati: “Niba uri umuhanuzi tubwire ugukubise!” Nuko abakozi b’urukiko baramujyana, bagenda bamukubita inshyi mu maso.+ 66  Icyo gihe Petero yari yicaye mu rugo, maze umwe mu baja b’umutambyi mukuru araza.+ 67  Abonye Petero yota umuriro aramwitegereza, aramubwira ati: “Nawe wari kumwe na Yesu w’i Nazareti.” 68  Ariko arabihakana, aravuga ati: “Uwo muntu simuzi kandi n’ibyo uvuga simbizi.” Nuko arasohoka ajya ku marembo. 69  Ahageze, uwo muja yongera kumubona, abwira abari bahagaze aho ati: “Uyu na we ni umwe mu bigishwa be.” 70  Yongera kubihakana. Hashize akanya gato abari bahagaze aho bongera kubwira Petero bati: “Ni ukuri, nawe uri umwe mu bigishwa be. N’ikibigaragaza, uri Umunyagalilaya.” 71  Ariko atangira kubihakana kandi ararahira ati: “Reka reka uwo muntu simuzi!” 72  Ako kanya isake ibika bwa kabiri.+ Petero ahita yibuka amagambo Yesu yari yamubwiye agira ati: “Isake irabika kabiri umaze kunyihakana gatatu.”+ Nuko ararira cyane.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ari ku meza.”
Idenariyo imwe yanganaga n’igihembo umuntu yakoreraga umunsi umwe. Amadenariyo 300 yanganaga n’igihembo umuntu yakorera umwaka wose. Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “bamubwira nabi; baramutonganya.”
Ni ukuvuga ko ayo maraso ari yo atuma isezerano rigira agaciro.
Cyangwa “zaburi.”
Cyangwa “ibyanjye biri bubagushe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Abba.” Ni ijambo ry’Icyarameyi cyangwa ry’Igiheburayo risobanura “papa.” Ni ijambo rigaragaza urukundo, umwana avuga ahamagara papa we.
Igikombe kigereranya ukuntu Imana yari kwemera ko Yesu apfa bitewe n’uko bamubeshyeraga ko yatutse Imana.
Cyangwa “ubuhiri.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Rabi.” Rabi ni izina ry’icyubahiro ryahabwaga abigisha b’Abayahudi.
Cyangwa “ahunga yambaye imyenda y’imbere gusa.”