Obadiya 1:1-21

  • Edomu y’abibone izacishwa bugufi (1-9)

  • Edomu yagiriye nabi Yakobo (10-14)

  • Umunsi wa Yehova uzibasira ibihugu byose (15, 16)

  • Abakomoka kuri Yakobo bazongera kugira imbaraga (17-21)

    • Yakobo azarimbuza Edomu umuriro (18)

    • Ubwami buzaba ubwa Yehova (21)

 Ibyo Obadiya* yeretswe. Dore ibyo Yehova Umwami w’Ikirenga yeretse Obadiya birebana na Edomu.+ Obadiya yaravuze ati: “Twumvise inkuru iturutse kuri Yehova. Intumwa yatumwe ku bantu bo mu bindi bihugu ngo ivuge iti: ‘Nimureke twitegure kurwana na Edomu.’”+   “Dore nagutesheje agaciro mu bindi bihugu. Urasuzuguritse cyane.+   Wowe utuye ahantu hihishe mu rutare,Ugatura ku musozi hejuru,Ubwibone bwawe ni bwo bwagushutse,+Maze uribwira uti: ‘nta wamanura ngo angeze hasi.’   Niyo wajya gutura hejuru cyane nka kagoma,*Cyangwa ugatura hejuru cyane hagati y’inyenyeri,Naguhanura.” Ni ko Yehova avuga.   “Ese abajura baramutse baje iwawe cyangwa amabandi akagutera nijoro,Ntibakwiba ibyo bashaka, ibindi bakabisiga? Cyangwa se abasarura imizabibu baramutse baje gusarura mu murima wawe,Ntibagira iyo basiga?+ (Ariko wowe abanzi bawe bazakurimbura burundu.)*   Esawu baramusatse cyane,Ubutunzi yari yarahishe babushakiye hose.   Abo mwari mufatanyije bakwirukanye mu gihugu cyabo. Bose barakubeshye. Abo mwari mubanye neza bose bakurushije imbaraga. Abo musangira bazagutega umutego,Ariko ntuzabimenya.”   Yehova aravuga ati: “Uwo munsi nzarimbura abanyabwenge bo muri Edomu.+ Nzarimbura abahanga bo mu karere k’imisozi miremire ka Esawu.   Temani* we,+ abasirikare bawe bazagira ubwoba+Kuko abatuye mu karere k’imisozi miremire ka Esawu, bose bazicwa.+ 10  Uzakorwa n’isoni,+Ndetse uzarimbuka burundu,+Kuko wagiriye nabi umuvandimwe wawe Yakobo.+ 11  Igihe abantu bo mu bindi bihugu bafataga abasirikare be bakabatwara,+N’igihe binjiraga mu marembo ye bagakora ubufindo*+ kugira ngo barebe uko bari bugabane ibyo muri Yerusalemu,Warihagarariye ntiwagira icyo ukora. Ubwo rero, nawe wabaye nka bo. 12  Igihe umuvandimwe wawe yahuraga n’ibibazo,+ ntiwagombaga kwishima. Igihe abaturage bo mu Buyuda barimbukaga,+ ntiwagombaga kunezerwaKandi ntiwagombaga kubirataho bari mu byago. 13  Ntiwagombaga kwinjira mu mujyi w’abantu banjye, igihe bahuraga n’ibibazo.+ Ntiwagombaga kwishimira ibibi byabagezeho igihe bahuraga n’ibyago. Ntiwari ukwiriye gutwara ibyabo igihe bahuraga n’ingorane.+ 14  Igihe abantu banjye bahuraga n’ibibazo, ntiwagombaga gufata abarokotse ngo ubice,+Kandi ntiwagombaga gufata abasigaye batishwe+ ngo ubateze abanzi babo. 15  Yehova agiye kurimbura+ abantu bo mu bihugu byose. Ibyo wakoreye abandi nawe ni byo bizakubaho.+ Ibyo wabagiriye nawe bizakugeraho. 16  Uko mwanywereye ku musozi wanjye wera,Ni na ko abantu bo mu bihugu byose bazakomeza kunywera+ ku gikombe cy’umujinya wanjye. Bazanywa umujinya wanjye bawugotomere,Barimbuke burundu. 17  Ariko abarokotse+ bazajya ku Musozi wa SiyoniKandi hazaba ahantu hera.+ Abo mu muryango wa Yakobo bazasubirana ibyabo.+ 18  Abo mu muryango wa Yakobo bazaba nk’umuriro waka cyane. Abo mu muryango wa Yozefu na bo bazahinduka nk’umuriro,Naho abo mu muryango wa Esawu+ bahinduke nk’ibyatsi byumye. Bazatwikwa bashireho. Nta muntu wo mu muryango wa Esawu uzarokokaKuko Yehova ari we ubivuze. 19  Bazafata Negebu n’akarere k’imisozi miremire ka Esawu.+ Nanone bazafata Shefela n’igihugu cy’Abafilisitiya.+ Bazafata akarere ka Efurayimu n’akarere ka Samariya.+ Benyamini na we azafata akarere ka Gileyadi. 20  Kuva mu gihugu cy’i Kanani kugera i Sarefati,+Hazaba ah’impunzi zahungiye ahari inkuta z’imitamenwa,+ ni ukuvuga Abisirayeli. Impunzi z’i Yerusalemu zari i Sefaradi zizafata imijyi y’i Negebu.+ 21  Ababakijije bazazamuka bajye ku Musozi wa Siyoni,Kugira ngo bacire imanza akarere k’imisozi miremire ka Esawu,+Kandi ubwami buzaba ubwa Yehova.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Bisobanura ngo: “Umugaragu wa Yehova.”
Ni ubwoko bw’igisiga.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Bazarimbura ibintu bingana iki?”
Birashoboka ko wari umujyi cyangwa akarere ko muri Edomu, aho abakomoka kuri Temani bari batuye.
Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.