Obadiya 1:1-21
1 Ibyo Obadiya* yeretswe.
Dore ibyo Yehova Umwami w’Ikirenga yeretse Obadiya birebana na Edomu.+
Obadiya yaravuze ati: “Twumvise inkuru iturutse kuri Yehova.
Intumwa yatumwe ku bantu bo mu bindi bihugu ngo ivuge iti:
‘Nimureke twitegure kurwana na Edomu.’”+
2 “Dore nagutesheje agaciro mu bindi bihugu.
Urasuzuguritse cyane.+
3 Wowe utuye ahantu hihishe mu rutare,Ugatura ku musozi hejuru,Ubwibone bwawe ni bwo bwagushutse,+Maze uribwira uti: ‘nta wamanura ngo angeze hasi.’
4 Niyo wajya gutura hejuru cyane nka kagoma,*Cyangwa ugatura hejuru cyane hagati y’inyenyeri,Naguhanura.” Ni ko Yehova avuga.
5 “Ese abajura baramutse baje iwawe cyangwa amabandi akagutera nijoro,Ntibakwiba ibyo bashaka, ibindi bakabisiga?
Cyangwa se abasarura imizabibu baramutse baje gusarura mu murima wawe,Ntibagira iyo basiga?+
(Ariko wowe abanzi bawe bazakurimbura burundu.)*
6 Esawu baramusatse cyane,Ubutunzi yari yarahishe babushakiye hose.
7 Abo mwari mufatanyije bakwirukanye mu gihugu cyabo.
Bose barakubeshye.
Abo mwari mubanye neza bose bakurushije imbaraga.
Abo musangira bazagutega umutego,Ariko ntuzabimenya.”
8 Yehova aravuga ati:
“Uwo munsi nzarimbura abanyabwenge bo muri Edomu.+
Nzarimbura abahanga bo mu karere k’imisozi miremire ka Esawu.
9 Temani* we,+ abasirikare bawe bazagira ubwoba+Kuko abatuye mu karere k’imisozi miremire ka Esawu, bose bazicwa.+
10 Uzakorwa n’isoni,+Ndetse uzarimbuka burundu,+Kuko wagiriye nabi umuvandimwe wawe Yakobo.+
11 Igihe abantu bo mu bindi bihugu bafataga abasirikare be bakabatwara,+N’igihe binjiraga mu marembo ye bagakora ubufindo*+ kugira ngo barebe uko bari bugabane ibyo muri Yerusalemu,Warihagarariye ntiwagira icyo ukora.
Ubwo rero, nawe wabaye nka bo.
12 Igihe umuvandimwe wawe yahuraga n’ibibazo,+ ntiwagombaga kwishima.
Igihe abaturage bo mu Buyuda barimbukaga,+ ntiwagombaga kunezerwaKandi ntiwagombaga kubirataho bari mu byago.
13 Ntiwagombaga kwinjira mu mujyi w’abantu banjye, igihe bahuraga n’ibibazo.+
Ntiwagombaga kwishimira ibibi byabagezeho igihe bahuraga n’ibyago.
Ntiwari ukwiriye gutwara ibyabo igihe bahuraga n’ingorane.+
14 Igihe abantu banjye bahuraga n’ibibazo, ntiwagombaga gufata abarokotse ngo ubice,+Kandi ntiwagombaga gufata abasigaye batishwe+ ngo ubateze abanzi babo.
15 Yehova agiye kurimbura+ abantu bo mu bihugu byose.
Ibyo wakoreye abandi nawe ni byo bizakubaho.+
Ibyo wabagiriye nawe bizakugeraho.
16 Uko mwanywereye ku musozi wanjye wera,Ni na ko abantu bo mu bihugu byose bazakomeza kunywera+ ku gikombe cy’umujinya wanjye.
Bazanywa umujinya wanjye bawugotomere,Barimbuke burundu.
17 Ariko abarokotse+ bazajya ku Musozi wa SiyoniKandi hazaba ahantu hera.+
Abo mu muryango wa Yakobo bazasubirana ibyabo.+
18 Abo mu muryango wa Yakobo bazaba nk’umuriro waka cyane.
Abo mu muryango wa Yozefu na bo bazahinduka nk’umuriro,Naho abo mu muryango wa Esawu+ bahinduke nk’ibyatsi byumye.
Bazatwikwa bashireho.
Nta muntu wo mu muryango wa Esawu uzarokokaKuko Yehova ari we ubivuze.
19 Bazafata Negebu n’akarere k’imisozi miremire ka Esawu.+
Nanone bazafata Shefela n’igihugu cy’Abafilisitiya.+
Bazafata akarere ka Efurayimu n’akarere ka Samariya.+
Benyamini na we azafata akarere ka Gileyadi.
20 Kuva mu gihugu cy’i Kanani kugera i Sarefati,+Hazaba ah’impunzi zahungiye ahari inkuta z’imitamenwa,+ ni ukuvuga Abisirayeli.
Impunzi z’i Yerusalemu zari i Sefaradi zizafata imijyi y’i Negebu.+
21 Ababakijije bazazamuka bajye ku Musozi wa Siyoni,Kugira ngo bacire imanza akarere k’imisozi miremire ka Esawu,+Kandi ubwami buzaba ubwa Yehova.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Bisobanura ngo: “Umugaragu wa Yehova.”
^ Ni ubwoko bw’igisiga.
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Bazarimbura ibintu bingana iki?”
^ Birashoboka ko wari umujyi cyangwa akarere ko muri Edomu, aho abakomoka kuri Temani bari batuye.
^ Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.