Yosuwa 14:1-15

  • Bagabana akarere ko mu burengerazuba bwa Yorodani (1-5)

  • Kalebu ahabwa Heburoni (6-15)

14  Uyu ni wo murage Abisirayeli bahawe mu gihugu cy’i Kanani, uwo Eleyazari umutambyi, Yosuwa umuhungu wa Nuni n’abakuru b’imiryango ya Isirayeli babahaye.+  Iyo miryango icyenda n’igice cy’umuryango wa Manase,+ yahawe umurage wayo hakoreshejwe ubufindo,*+ nk’uko Yehova yari yarabitegetse binyuze kuri Mose.  Indi miryango ibiri n’igice cy’umuryango wa Manase, Mose yari yarayihaye mu burasirazuba bwa Yorodani,+ ariko Abalewi bo ntiyabahaye umurage mu bandi Bisirayeli.+  Abakomoka kuri Yozefu bafatwaga nk’imiryango ibiri,+ ni ukuvuga uwa Manase n’uwa Efurayimu.+ Nta murage Abalewi bahawe muri icyo gihugu, uretse imijyi+ yo guturamo, aho kuragira amatungo yabo n’aho gushyira ibindi bintu bari batunze.+  Uko ni ko Abisirayeli bagabanye icyo gihugu nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.  Nuko abagabo bo mu muryango wa Yuda bajya kureba Yosuwa i Gilugali.+ Nuko Kalebu+ umuhungu wa Yefune w’Umukenazi aramubwira ati: “Uzi neza ibyo Yehova yatuvuzeho+ njye nawe, igihe twari turi i Kadeshi-baruneya,+ abwira Mose umuntu w’Imana y’ukuri.+  Igihe nari mfite imyaka 40 turi i Kadeshi-baruneya, Mose umugaragu wa Yehova akanyohereza kuneka igihugu,+ nagarutse mubwira uko ibintu byari biri koko.+  Nubwo abo twari twajyanye baciye abantu intege, njyewe numviye Yehova Imana yanjye n’umutima wanjye wose.*+  Uwo munsi, Mose yararahiye ati: ‘igihugu wagezemo kizaba umurage wawe, n’uw’abana bawe iteka, kubera ko wumviye Yehova Imana yanjye n’umutima wawe wose.’+ 10  Yehova yatumye mara imyaka myinshi+ nk’uko yabisezeranyije.+ Uhereye igihe Yehova yabisezeranyirije Mose, ubwo Abisirayeli bari mu rugendo mu butayu,+ ubu hakaba hashize imyaka 45. Dore ubu ndacyariho, mfite imyaka 85. 11  Ubu ndacyafite imbaraga nk’izo nari mfite igihe Mose yanyoherezaga. Kandi ndacyafite imbaraga zo kujya ku rugamba n’izo gukora ibindi bintu nk’uko byari bimeze icyo gihe. 12  Ubwo rero mpa aka karere k’imisozi miremire Yehova yansezeranyije cya gihe. Nubwo wiyumviye ko hatuye abantu bakomoka kuri Anaki+ kandi baba mu mijyi ikomeye ikikijwe n’inkuta,+ nzi neza ko Yehova azabana nanjye*+ kandi ko azamfasha nkabirukana nk’uko Yehova yabisezeranyije.”+ 13  Nuko Yosuwa aha Kalebu umuhungu wa Yefune umugisha, maze amuha Heburoni ngo ibe umurage we.+ 14  Ni yo mpamvu Heburoni yabaye umurage wa Kalebu umuhungu wa Yefune w’Umukenazi kugeza n’uyu munsi, kubera ko yumviye Yehova Imana ya Isirayeli n’umutima we wose.+ 15  Heburoni yahoze yitwa Kiriyati-aruba.+ (Aruba ni we wari ukomeye cyane mu bakomoka kuri Anaki.) Nuko intambara irarangira, igihugu kigira amahoro.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu buryo bwuzuye.”
Cyangwa “Yehova nabana nanjye.”