Yosuwa 15:1-63

  • Umurage wahawe abakomoka kuri Yuda (1-12)

  • Umukobwa wa Kalebu ahabwa isambu (13-19)

  • Imijyi yahawe Yuda (20-63)

15  Igihugu abakomokaga kuri Yuda bahawe,*+ cyageraga ku mupaka wa Edomu,+ mu butayu bwa Zini n’aho Negebu igarukira mu majyepfo.  Umupaka w’igihugu cyabo wo mu majyepfo wavaga aho Inyanja y’Umunyu igarukira,+ ni ukuvuga ku nkombe zayo zo mu majyepfo.  Uwo mupaka wamanukaga ugana mu majyepfo ukagera ku nzira izamuka ya Akurabimu,+ ukanyura muri Zini, ukazamuka uturutse mu majyepfo ugana i Kadeshi-baruneya,+ ukerekeza i Hesironi, ukazamuka ugana Adari, maze ugakata ugana i Karika.  Nanone uwo mupaka wanyuraga Asimoni+ ugakomeza ukagera mu Kibaya* cya Egiputa,+ ukagarukira ku Nyanja.* Uwo ni wo wari umupaka wabo wo mu majyepfo.  Mu burasirazuba, umupaka wabo wari Inyanja y’Umunyu, ukagenda ukagera aho Yorodani iyinjiriramo. Naho mu majyaruguru, waheraga ku nkombe y’Inyanja y’Umunyu, ukagera aho Yorodani yinjirira muri iyo nyanja.+  Uwo mupaka warazamukaga ukagera i Beti-hogula,+ ukanyura mu majyaruguru ya Beti-araba,+ ukazamuka ukagera ku ibuye rya Bohani+ umuhungu wa Rubeni.  Warazamukaga ukagera i Debiri mu Kibaya cya Akori,+ ugakata werekeza mu majyaruguru i Gilugali,+ iteganye n’inzira izamuka ya Adumimu, mu majyepfo y’ikibaya, ukambuka ukagera ku mugezi wa Eni-shemeshi,+ ukagarukira Eni-rogeli.+  Uwo mupaka warazamukaga ukagera mu Kibaya cy’Umuhungu wa Hinomu,+ ku musozi umujyi w’Abayebusi+ wari wubatseho mu majyepfo, ni ukuvuga Yerusalemu.+ Wazamukaga hejuru ku musozi uteganye n’Ikibaya cy’Umuhungu wa Hinomu mu burengerazuba. Uwo musozi wari uherereye aho Ikibaya cya Refayimu kirangirira mu majyaruguru.  Uwo mupaka wavaga hejuru kuri uwo musozi ukagera ku iriba rya Nefutowa,+ ukagera ku mijyi iri ku Musozi wa Efuroni, ugakomeza ukagera i Bala, ni ukuvuga i Kiriyati-yeyarimu.+ 10  Uwo mupaka wavaga i Bala werekeza mu burengerazuba, ku Musozi wa Seyiri, ugaca ku Musozi wa Yeyarimu mu majyaruguru, ni ukuvuga Kesaloni, ukamanuka ukagera i Beti-shemeshi,+ ugakomeza ukagera i Timuna.+ 11  Warakomezaga ukagera ku musozi umujyi wa Ekuroni+ wari wubatseho mu majyaruguru, ukagera i Shikeroni, ukambuka ukagera ku Musozi wa Bala, ugakomereza i Yabuneri, ukagarukira ku nyanja. 12  Umupaka wo mu burengerazuba wari Inyanja Nini*+ n’inkombe yayo. Uwo ni wo wari umupaka w’akarere kose abakomoka kuri Yuda bahawe hakurikijwe imiryango yabo. 13  Yosuwa yahaye Kalebu+ umuhungu wa Yefune umurage aho abakomoka kuri Yuda bari batuye nk’uko Yehova yari yarabimutegetse, amuha Kiriyati-aruba, ni ukuvuga Heburoni.+ (Aruba yari papa wa Anaki.) 14  Aho Kalebu yahirukanye abahungu batatu ba Anaki,+ ari bo Sheshayi, Ahimani na Talumayi.+ Abo bakomokaga kuri Anaki. 15  Nuko avayo arazamuka atera abaturage b’i Debiri.+ (Debiri mbere yitwaga Kiriyati-seferi.) 16  Kalebu aravuga ati: “Umuntu uri butsinde Kiriyati-seferi akayifata, nzamushyingira umukobwa wanjye Akisa.” 17  Nuko Otiniyeli+ umuhungu wa Kenazi+ wavukanaga na Kalebu, afata uwo mujyi. Maze Kalebu amushyingira umukobwa we Akisa.+ 18  Akisa agiye kujya ku mugabo we Otiniyeli, yinginga uwo mugabo we ngo asabe papa we Kalebu isambu. Nuko Akisa ava ku ndogobe* maze Kalebu aramubaza ati: “Urifuza iki?”+ 19  Akisa aramusubiza ati: “Mpa umugisha, kuko isambu wampaye ari iyo mu majyepfo.* Umpe na Guloti-mayimu.”* Nuko amuha Guloti ya Ruguru na Guloti y’Epfo. 20  Uwo ni wo murage abakomoka kuri Yuda bahawe hakurikijwe imiryango yabo. 21  Iyi ni yo mijyi yari ku mupaka wo mu majyepfo w’igihugu abagize umuryango wa Yuda bahawe, ahagana ku mupaka wa Edomu+ hari Kabuseli, Ederi, Yaguri, 22  Kina, Dimona, Adada, 23  Kedeshi, Hasori, Itinani, 24  Zifu, Telemu, Beyaloti, 25  Hasori-hadata, Keriyoti-hesironi, ni ukuvuga Hasori, 26  Amamu, Shema, Molada,+ 27  Hasari-gada, Heshimoni, Beti-peleti,+ 28  Hasari-shuwali, Beri-sheba,+ Biziyotiya, 29  Bala, Yimu, Esemu, 30  Elitoladi, Kesili, Horuma,+ 31  Sikulagi,+ Madumana, Sanisana, 32  Lebawoti, Shiluhimu, Ayini na Rimoni.+ Iyo mijyi yose yari 29 hamwe n’imidugudu yaho. 33  Iyo muri Shefela+ yari Eshitawoli, Sora,+ Ashina, 34  Zanowa, Eni-ganimu, Tapuwa, Enamu, 35  Yaramuti, Adulamu,+ Soko, Azeka,+ 36  Sharayimu,+ Aditayimu, Gedera na Gederotayimu.* Yari imijyi 14 n’imidugudu yaho. 37  Senani, Hadasha, Migidali-gadi, 38  Dileyani, Misipe, Yokiteli, 39  Lakishi,+ Bosikati, Eguloni, 40  Kaboni, Lahimasi, Kitilishi, 41  Gederoti, Beti-dagoni, Nama na Makeda.+ Yari imijyi 16 n’imidugudu yaho. 42  Libuna,+ Eteri, Ashani,+ 43  Ifuta, Ashina, Nesibu, 44  Keyila, Akizibu na Maresha. Yari imijyi icyenda n’imidugudu yaho. 45  Ekuroni n’imijyi yaho n’imidugudu yaho, 46  kuva Ekuroni werekeza iburengerazuba, ni ukuvuga imijyi yose yari yegeranye na Ashidodi n’imidugudu yaho. 47  Ashidodi+ n’imijyi yaho n’imidugudu yaho, Gaza+ n’imijyi yaho n’imidugudu yaho, ukamanuka ukagera ku Kibaya cya Egiputa, ku Nyanja Nini* n’akarere byari byegeranye.+ 48  Imijyi yo mu karere k’imisozi miremire ni Shamiri, Yatiri,+ Soko, 49  Dana, Kiriyati-sana, ni ukuvuga Debiri, 50  Anabu, Eshitemo,+ Animu, 51  Gosheni,+ Holoni na Gilo.+ Yari imijyi 11 n’imidugudu yaho. 52  Arabu, Duma, Eshani, 53  Yanimu, Beti-tapuwa, Afeka, 54  Humata, Kiriyati-aruba, ni ukuvuga Heburoni+ na Siyori. Yari imijyi icyenda n’imidugudu yaho. 55  Mawoni,+ Karumeli, Zifu,+ Yuta, 56  Yezereli, Yokideyamu, Zanowa, 57  Kayini, Gibeya na Timuna.+ Yari imijyi 10 n’imidugudu yaho. 58  Halihuli, Beti-suri, Gedori, 59  Marati, Beti-anoti na Elitekoni. Yari imijyi itandatu n’imidugudu yaho. 60  Kiriyati-bayali, ari yo Kiriyati-yeyarimu+ n’i Raba. Yari imijyi ibiri n’imidugudu yaho. 61  Naho iyo mu butayu ni Beti-araba,+ Midini, Sekaka, 62  Nibushani n’Umujyi w’Umunyu na Eni-gedi.+ Yari imijyi itandatu n’imidugudu yaho. 63  Abakomoka kuri Yuda ntibashoboye kwirukana+ Abayebusi+ bari batuye i Yerusalemu.+ Ubwo rero, Abayebusi baracyaturanye na bo i Yerusalemu kugeza n’uyu munsi.*

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “bahawe hakoreshejwe ubufindo.”
Ni ukuvuga, Inyanja Nini, Mediterane.
Ni ukuvuga, Mediterane.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Acyicaye ku ndogobe akoma mu mashyi.”
Cyangwa “Negebu.” Isambu yo mu majyepfo yari yumagaye.
Bisobanura ngo: “Ibidendezi by’Amazi.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Gedera n’ibiraro by’intama byaho.”
Ni ukuvuga, Mediterane.
Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.