Yosuwa 16:1-10

  • Umurage w’abakomoka kuri Yozefu (1-4)

  • Umurage w’abakomoka kuri Efurayimu (5-10)

16  Umupaka w’akarere kahawe abakomoka kuri Yozefu+ hakoreshejwe ubufindo,*+ waheraga kuri Yorodani i Yeriko, ukagenda ugana ku mugezi wo mu burasirazuba bwa Yeriko, ukanyura mu butayu buzamuka buvuye i Yeriko bukagera mu karere k’imisozi miremire y’i Beteli.+  Wavaga i Beteli y’i Luzi ugakomeza ukagera Ataroti ku mupaka w’Abaruki.  Wamanukaga werekera mu burengerazuba ku mupaka w’Abayafuleti ukagera ku mupaka wa Beti-horoni y’Epfo+ n’i Gezeri+ ukagarukira ku nyanja.  Umuryango wa Manase n’uwa Efurayimu, bakomoka kuri Yozefu,+ bahabwa umurage wabo.+  Uyu ni wo wari umupaka w’akarere kahawe abakomoka kuri Efurayimu hakurikijwe imiryango yabo: Umupaka w’akarere bahaweho umurage, mu burasirazuba wavaga Ataroti-adari+ ukagenda ukagera i Beti-horoni ya Ruguru,+  ukagarukira ku nyanja. Uhereye kuri Mikimetati+ yo mu majyaruguru, umupaka wo mu burasirazuba wageraga i Tanati-shilo, ugakomeza ugana mu burasirazuba bwa Yanowa.  Hanyuma waramanukaga ukava i Yanowa ukagera Ataroti n’i Nara, ukanyura i Yeriko+ ugakomeza ugana kuri Yorodani.  Uhereye i Tapuwa,+ umupaka wabo wakomezaga werekeza mu burengerazuba ukagenda ukagera mu Kibaya cya Kana ukagarukira ku nyanja.+ Uwo ni wo murage wahawe abakomoka kuri Efurayimu hakurikijwe imiryango yabo.  Nanone abakomoka kuri Efurayimu bahawe imijyi yari hagati mu karere kahawe abakomoka kuri Manase+ n’imidugudu yaho. 10  Ariko abakomoka kuri Efurayimu ntibirukanye Abanyakanani bari batuye i Gezeri.+ Abanyakanani baracyatuye mu karere kahawe abakomoka kuri Efurayimu kugeza n’uyu munsi,+ icyakora bategetswe kujya bakora imirimo y’agahato.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubufindo.”