Yosuwa 4:1-24

  • Amabuye yari kuba urwibutso (1-24)

4  Abisirayeli bose bakimara kwambuka Yorodani, Yehova abwira Yosuwa ati:  “Nimutoranye abagabo 12, ni ukuvuga umugabo umwe muri buri muryango,+  mubategeke muti: ‘mujye hagati muri Yorodani aho abatambyi bahagaze,+ muhakure amabuye 12, maze muyajyane muyarunde aho muri burare.’”+  Nuko Yosuwa ahamagara ba bagabo 12 yari yatoranyije mu Bisirayeli, ni ukuvuga umugabo umwe muri buri muryango,  arababwira ati: “Nimujye hagati muri Yorodani imbere y’Isanduku ya Yehova Imana yanyu, buri muntu ahakure ibuye, aze arihetse ku rutugu kugira ngo umubare wayo ungane n’umubare w’imiryango y’Abisirayeli.  Ayo mabuye azajya abibutsa ibyo Imana yabakoreye. Mu gihe kizaza abana banyu nibababaza bati: ‘aya mabuye ni ay’iki?’+  muzabasubize muti: ‘aya mabuye azahora yibutsa Abisirayeli ko igihe abatambyi bari bahetse isanduku y’isezerano+ rya Yehova bambukaga Yorodani, amazi yahagaze ntakomeze gutemba.’”+  Nuko Abisirayeli bakora ibyo Yosuwa yabategetse byose. Bakura amabuye 12 hagati muri Yorodani, angana n’umubare w’imiryango y’Abisirayeli, bayajyana aho bagombaga kurara, barayaharunda nk’uko Yehova yari yabitegetse Yosuwa.  Yosuwa na we yafashe amabuye 12 ayarunda hagati muri Yorodani, aho abatambyi bari bahetse isanduku y’isezerano bari bahagaze+ kandi n’ubu ayo mabuye aracyahari. 10  Abatambyi bari bahetse Isanduku bakomeje guhagarara hagati muri Yorodani kugeza aho ibintu byose Yehova yategetse Yosuwa kubwira abantu ngo bakore byarangiriye kandi bakoze ibihuje n’ibyo Mose yategetse Yosuwa byose. Icyo gihe abantu na bo barihutaga kugira ngo bambuke. 11  Abantu bose bamaze kwambuka, abatambyi bari bahetse Isanduku ya Yehova na bo bambuka abantu bose babireba.+ 12  Nuko abo mu muryango wa Rubeni, uwa Gadi n’igice cy’abo mu muryango wa Manase bambuka mbere y’abandi Bisirayeli biteguye kurwana,+ nk’uko Mose yari yarabibategetse.+ 13  Abasirikare bagera ku 40.000 bambutse bafite intwaro biteguye kurwana, banyura imbere ya Yehova bajya mu bibaya byo mu butayu bw’i Yeriko. 14  Uwo munsi Yehova ahesha icyubahiro Yosuwa mu Bisirayeli bose,+ baramwubaha* cyane igihe cyose yari akiriho, nk’uko bubahaga Mose.+ 15  Yehova abwira Yosuwa ati: 16  “Tegeka abatambyi bahetse isanduku+ irimo Amategeko Icumi* bave muri Yorodani.” 17  Nuko Yosuwa ategeka abatambyi ati: “Nimuve muri Yorodani!” 18  Abatambyi bari bahetse isanduku y’isezerano+ rya Yehova bava hagati muri Yorodani. Bagikandagira ku nkombe, amazi ya Yorodani ahita yongera gutemba, aruzura cyane arenga inkombe+ nk’uko byari bimeze mbere. 19  Abantu bambutse Yorodani ku itariki ya 10 z’ukwezi kwa mbere, bashinga amahema yabo i Gilugali,+ ku mupaka wa Yeriko wo mu burasirazuba. 20  Naho ya mabuye 12 bari bakuye muri Yorodani, Yosuwa ayarunda i Gilugali.+ 21  Nuko abwira Abisirayeli ati: “Mu gihe kizaza abana banyu nibababaza bati: ‘aya mabuye asobanura iki?’+ 22  Muzabasobanurire muti: ‘Abisirayeli bambutse Yorodani bagenda ku butaka bwumutse.+ 23  Yehova Imana yanyu yakamije amazi ya Yorodani imbere yacu kugeza igihe twambukiye, nk’uko Yehova Imana yanyu yabigenje ku Nyanja Itukura, igihe yayikamirizaga imbere y’Abisirayeli kugeza barangije kwambuka.+ 24  Ibyo yabikoreye kugira ngo abantu bo mu isi yose bamenye ko Yehova afite imbaraga nyinshi+ no kugira ngo muzakomeze gutinya Yehova Imana yanyu igihe cyose.’”

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “baramutinya.”
Cyangwa “isanduku y’Igihamya.”