Yosuwa 7:1-26

  • Abisirayeli batsindwa na Ayi (1-5)

  • Isengesho rya Yosuwa (6-9)

  • Icyaha gituma Abisirayeli batsindwa (10-15)

  • Akani avumburwa maze bakamutera amabuye (16-26)

7  Ariko Abisirayeli bahemukiye Imana, ntibumvira itegeko yari yabahaye ryo kurimbura ibintu byagombaga kurimburwa, kuko Akani+ umuhungu wa Karumi, ukomoka kuri Zabudi wakomokaga kuri Zera wo mu muryango wa Yuda, yatwaye ibintu byagombaga kurimburwa.+ Ibyo byatumye Yehova arakarira Abisirayeli cyane.+  Bakiri i Yeriko, Yosuwa yohereza abagabo, bajya ahitwa Ayi,+ hafi y’i Beti-aveni mu burasirazuba bw’i Beteli,+ arababwira ati: “Nimuzamuke mujye kuneka icyo gihugu.” Nuko abo bagabo baragenda baneka Ayi.  Bagarutse babwira Yosuwa bati: “Si ngombwa ko abasirikare bose bazamuka. Abasirikare ibihumbi bibiri cyangwa ibihumbi bitatu baba bahagije ngo batsinde Ayi. Si ngombwa ko urushya abasirikare bose uboherezayo, kuko abaturage bo muri Ayi ari bake!”  Nuko abasirikare bagera ku 3.000 barazamuka, ariko bahunga abasirikare bo muri Ayi.+  Abasirikare bo muri Ayi bishe Abisirayeli 36, abandi bakomeza kubakurikira, babavana ku marembo y’umujyi, barabamanukana babageza i Shebarimu,* bagenda babica inzira yose. Nuko abasirikare bashya ubwoba,* bacika intege.  Yosuwa akibyumva aca imyenda yari yambaye, arapfukama akoza umutwe hasi imbere y’Isanduku ya Yehova arahaguma kugeza nimugoroba, n’abakuru b’Abisirayeli babigenza batyo kandi bakomeza kwitera umukungugu ku mutwe.  Yosuwa aravuga ati: “Ayi wee, Yehova Mwami w’Ikirenga, ese wambukije aba bantu Yorodani kugira ngo uduhe Abamori baturimbure? Ahari icyari kutubera cyiza ni uko twari kuguma mu burasirazuba bwa Yorodani!  Ubu se koko Yehova, mvuge iki ko ubona Abisirayeli batangiye guhunga abanzi babo?  Abanyakanani n’abaturage b’iki gihugu bose nibabyumva, bazatugota, batwice* batumare ku isi. None se ni iki uzakora ngo uvuganire izina ryawe rikomeye?”+ 10  Yehova abwira Yosuwa ati: “Ngaho haguruka! Ni iki gitumye wikubita hasi wubamye? 11  Abisirayeli bakoze icyaha. Ntibubahirije isezerano twagiranye.+ Bafashe bimwe mu bintu byagombaga kurimburwa+ barabyiba,+ maze babihisha mu bintu batunze.+ 12  Ubwo rero, kuva ubu Abisirayeli ntibazongera gutsinda abanzi babo, ahubwo bazajya babahunga kuko bakwiriye kurimbuka. Nimutica umuntu navuze ko akwiriye kurimbuka,+ nanjye sinzongera kubana namwe. 13  Ngaho haguruka weze* Abisirayeli,+ ubabwire uti: ‘ejo muziyeze, kuko Yehova Imana ya Isirayeli avuze ati: “Isirayeli we, muri mwe hari umugabo wakoze icyaha. Mugomba kumwica, kuko nimutabikora mutazongera gutsinda abanzi banyu. 14  Ejo mu gitondo, imiryango y’Abisirayeli izateranire imbere ya Yehova, umuryango azatoranya+ wegere imbere. Imiryango y’abakomoka kuri uwo muryango izanyure imbere ya Yehova, uwo azatoranya wegere imbere. Ingo zose zo muri uwo muryango zizanyure imbere ya Yehova, buri mutware w’urugo ukwe undi ukwe. 15  Uzafatanwa ikintu kigomba kurimburwa azatwikwe,+ atwikanwe n’ibye byose, kuko yishe isezerano yagiranye+ na Yehova kandi akaba yarakoze igikorwa giteye isoni muri Isirayeli.”’” 16  Yosuwa azinduka kare mu gitondo ahuriza hamwe Abisirayeli imbere y’Imana, buri muryango ukwawo, maze umuryango wa Yuda aba ari wo utoranywa. 17  Imiryango yakomotse kuri Yuda yegera imbere, maze abakomoka kuri Zera+ aba ari bo batoranywa. Begeye imbere umugabo umwe ukwe undi ukwe, hatoranywa Zabudi. 18  Hanyuma ingo z’abakomotse kuri Zabudi zegera imbere, umutware w’umuryango ukwe undi ukwe, maze Akani umuhungu wa Karumi, umuhungu wa Zabudi, umuhungu wa Zera, wo mu muryango wa Yuda, aba ari we utoranywa.+ 19  Nuko Yosuwa abwira Akani ati: “Mwana wa, ndakwinginze, ubaha Yehova Imana ya Isirayeli umubwire ibyo wakoze. Ndakwinginze mbwira ibyo wakoze kandi umbwize ukuri.” 20  Akani asubiza Yosuwa ati: “Nkubwije ukuri, ni njye wakoreye icyaha Yehova Imana ya Isirayeli. Reka nkubwire uko byagenze. 21  Mu byo twatse ab’i Yeriko nabonyemo umwenda w’i Shinari+ bambara mu birori, mbona n’ibiro bibiri* by’ifeza n’inusu* ya zahabu, numva ndabyifuje maze ndabitwara. Uwo mwenda nawutabye mu ihema ryanjye, n’ifeza na zahabu biri munsi yawo.” 22  Yosuwa ahita yohereza abantu bagenda biruka bajya mu ihema rya Akani, basanga uwo mwenda uhishe mu ihema rye, ifeza na zahabu biri munsi yawo. 23  Abo bantu babikura muri iryo hema babishyira Yosuwa n’Abisirayeli bose, babishyira imbere ya Yehova. 24  Yosuwa n’Abisirayeli bose bari kumwe na we bafata Akani+ ukomoka kuri Zera, bafata ya feza na wa mwenda bambara mu birori, ya zahabu,+ abahungu be, abakobwa be, ikimasa cye, indogobe ye, intama ze, ihene ze, ihema rye n’ibintu byose yari atunze, nuko babijyana mu Kibaya cya Akori.+ 25  Yosuwa aramubaza ati: “Kuki waduteje ibyago?*+ Uyu munsi nawe Yehova agiye kuguteza ibyago.” Nuko Abisirayeli bose bamutera amabuye,+ we n’abagize umuryango we, maze barabatwika.+ Uko ni ko babicishije amabuye. 26  Bamurunzeho ikirundo kinini cy’amabuye, n’ubu kiracyahari. Nuko Yehova areka kubarakarira.+ Ni yo mpamvu aho hantu hiswe Ikibaya cya Akori* kugeza n’ubu.

Ibisobanuro ahagana hasi

Bisobanura ngo: “Aho bacukura amabuye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imitima yabo irashonga ihinduka nk’amazi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “basibanganye izina ryacu mu isi.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 200.” Shekeli imwe ingana na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 50.”
Cyangwa “amakuba.”
Bisobanura ngo: “Ibyago; Amakuba.”