Yosuwa 9:1-27

  • Abagibeyoni b’abanyabwenge bashaka amahoro (1-15)

  • Amayeri y’Abagibeyoni amenyekana (16-21)

  • Abagibeyoni bahabwa inshingano yo gushaka inkwi no kuvoma amazi (22-27)

9  Igihe abami bose bategekaga mu burengerazuba bwa Yorodani+ bumvaga ibyabaye, ni ukuvuga abo mu karere k’imisozi miremire, muri Shefela, akarere kose kari ku nkombe z’Inyanja Nini,*+ n’aharebana na Libani, ari bo Abaheti, Abamori, Abanyakanani, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi,+  bishyize hamwe kugira ngo barwanye Yosuwa na Isirayeli.+  Abaturage b’i Gibeyoni+ na bo bumvise ibyo Yosuwa yakoreye Yeriko+ na Ayi,+  bakoresha amayeri, bashyira ibyokurya mu dufuka dushaje baduhekesha indogobe zabo, bashyira na divayi mu dufuka tw’uruhu* dushaje, twari twaracitse bakaduteramo ibiraka.  Nanone bambaye inkweto zishaje, ziteyemo ibiraka n’imyenda ishaje cyane. Imigati yose bari bafite, yari yumye cyane ku buryo yavungagurikaga.  Bajya kureba Yosuwa n’abayoboraga Abisirayeli mu nkambi y’i Gilugali,+ barababwira bati: “Tuvuye mu gihugu cya kure. None twifuzaga ko mugirana natwe isezerano.”  Ariko abo bagabo bayoboraga Abisirayeli babwira abo Bahivi bati:+ “Mushobora kuba mutuye hafi aha. Ubwo murumva twagirana namwe isezerano dute?”+  Basubiza Yosuwa bati: “Twifuza kuba abagaragu bawe.” Nuko Yosuwa arababaza ati: “None se muri ba nde? Muturutse he?”  Baramusubiza bati: “Duturutse mu gihugu cya kure+ bitewe n’uko twumvise izina rya Yehova Imana yawe, kuko twumvise gukomera kwe n’ibyo yakoreye muri Egiputa byose,+ 10  ndetse n’ibintu byose yakoreye abami babiri b’Abamori bo mu burasirazuba bwa Yorodani,* ari bo Sihoni+ umwami w’i Heshiboni na Ogi+ umwami w’i Bashani wabaga muri Ashitaroti. 11  Ni cyo cyatumye abakuru bo mu gihugu cyacu n’abaturage bacyo bose batubwira bati: ‘nimwitwaze ibyokurya muzarya ku rugendo mujye kubareba, mubabwire muti: “twifuza kuba abagaragu banyu.+ Turabinginze, nimugirane natwe isezerano.”’+ 12  Igihe twavaga iwacu tuje kubareba, twapfunyitse iyi migati igishyushye, none dore yarumye kandi iravungagurika.+ 13  Utu dufuka tw’uruhu twatwujujemo divayi tukiri dushya, none dore twarashaje turatoboka.+ Nanone, imyenda yacu n’inkweto byadusaziyeho bitewe n’urugendo rurerure twakoze.” 14  Nuko abo bagabo b’Abisirayeli bafata ku byokurya abo bantu bari bitwaje bajya kubigenzura, ariko ntibabaza Yehova.+ 15  Hanyuma Yosuwa agirana na bo+ isezerano ry’amahoro, abasezeranya ko atazagira icyo abatwara, n’abatware b’Abisirayeli* barabirahirira.+ 16  Hashize iminsi itatu bagiranye na bo isezerano, bumva ko ari abaturanyi babo batuye hafi aho. 17  Nuko Abisirayeli barahaguruka baragenda bagera mu mijyi abo bantu bari batuyemo ku munsi wa gatatu. Iyo mijyi ni Gibeyoni,+ Kefira, Beroti na Kiriyati-yeyarimu.+ 18  Ariko Abisirayeli ntibabica, kuko abatware b’Abisirayeli bari barabarahiye mu izina rya Yehova+ Imana ya Isirayeli. Nuko abantu batangira kwitotombera abo batware. 19  Abatware babwira abo bantu bati: “Twabarahiye mu izina rya Yehova Imana ya Isirayeli, ubwo rero ntitwemerewe kugira icyo tubatwara. 20  Dore uko bizagenda. Ntituzabica bitewe n’isezerano twagiranye, kugira ngo Imana itaturakarira.”+ 21  Abo batware bongeraho bati: “Ntimubice, ahubwo bazajye bashakira inkwi Abisirayeli kandi babavomere amazi. Ibyo ni byo byemezo abatware babafatiye.” 22  Yosuwa arabahamagara arababaza ati: “Kuki mwatubeshye mukatubwira muti: ‘dutuye kure yanyu cyane,’ kandi mu by’ukuri mutuye hafi yacu?+ 23  Uhereye ubu muravumwe,*+ muzahora muri abagaragu, muzajya mujya gushaka inkwi, muvome n’amazi y’inzu y’Imana yanjye.” 24  Basubiza Yosuwa bati: “Byatewe n’uko twasobanuriwe neza ko Yehova Imana yawe yategetse Mose umugaragu wayo kubaha iki gihugu cyose no kwica abagituyemo mukabamara.+ Ubwo rero icyatumye tubikora+ ni uko twatinyaga ko muzatwica.+ 25  Dore turi mu maboko yawe. Udukoreshe icyo ushaka.” 26  Nuko Yosuwa abigenza atyo, abakiza Abisirayeli ntibabica. 27  Ariko uwo munsi Yosuwa abaha inshingano yo kujya bashaka inkwi no kuvomera abantu+ amazi kandi bagashakira inkwi n’amazi igicaniro cya Yehova, aho yari kugishyira hose.+ Bakomeje kubikora kugeza n’uyu munsi.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ukuvuga, Mediterane.
Cyangwa “impago z’impu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hakurya ya Yorodani.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abatware b’iteraniro.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”