Soma ibirimo

Ese abapfuye bashobora kongera kuba bazima?

Ese abapfuye bashobora kongera kuba bazima?

Ese wasubiza uti . . .

  • yego?

  • oya?

  • birashoboka?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

“Hazabaho umuzuko.”​—Ibyakozwe 24:15, Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya.

ICYO BISHOBORA KUKUMARIRA

Ubona ihumure iyo wapfushije abawe ukunda.​—2 Abakorinto 1:3, 4.

Ntuzongera guhahamurwa no gutinya urupfu.​—Abaheburayo 2:15.

Uzagira ibyiringiro nyakuri by’uko uzongera guhura n’abawe wakundaga bapfuye.​—Yohana 5:28, 29.

ESE KOKO DUSHOBORA KWEMERA IBYO BIBILIYA IVUGA?

Yego rwose! Hari nibura impamvu eshatu:

  • Imana ni yo yaremye ubuzima. Bibiliya ivuga ko Yehova Imana ari “isoko y’ubuzima” (Zaburi 36:9; Ibyakozwe 17:24, 25). Uwahaye ubuzima ibiremwa byose ashobora rwose gusubiza ubuzima umuntu wapfuye.

  • Mu gihe cyashize Imana yazuye abantu. Bibiliya irimo inkuru umunani z’abantu bazutse hano ku isi, harimo abato n’abakuru, abagabo n’abagore. Bamwe bari bamaze igihe gito bapfuye, ariko hari n’uwari umaze iminsi ine mu mva!​—Yohana 11:39-44.

  • Imana yifuza cyane kongera kuzura abantu. Yehova yanga urupfu; abona ko ari umwanzi (1 Abakorinto 15:26). Yifuza cyane gutsinda uwo mwanzi, agakuraho urupfu binyuze ku muzuko. Yifuza cyane kuzura abantu bose azirikana, akongera kubabona ku isi ari bazima.​—Yobu 14:14, 15.

BITEKEREZEHO

Kuki dusaza kandi tugapfa?

Bibiliya isubiza icyo kibazo mu NTANGIRIRO 3:17-19 no mu BAROMA 5:12.