Soma ibirimo

Ni iki cyadufasha kugira ibyishimo mu muryango?

Ni iki cyadufasha kugira ibyishimo mu muryango?

Ese utekereza ko ari . . .

  • urukundo?

  • amafaranga?

  • ikindi kintu?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

“Hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikomeza!”​—Luka 11:28, Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya.

ICYO BISHOBORA KUKUMARIRA

Muzakundana by’ukuri.​—Abefeso 5:28, 29.

Muzubahana by’ukuri.​—Abefeso 5:33.

Muzagira umutekano nyakuri.​—Mariko 10:6-9.

ESE KOKO DUSHOBORA KWEMERA IBYO BIBILIYA IVUGA?

Yego rwose! Hari nibura impamvu ebyiri:

  • Imana ni yo yatangije umuryango. Bibiliya ivuga ko Yehova Imana ari we “imiryango yose yo mu ijuru no ku isi ikomoraho izina ryayo” (Abefeso 3:14, 15). Mu yandi magambo, gahunda y’umuryango iriho bitewe n’uko Yehova yayitangije. Kuki ibyo bishishikaje?

    Tekereza urimo urya ibyokurya biryoshye, ukaba wifuza kumenya ibirungo bashyizemo. Wabaza nde? Birumvikana ko wabaza uwabitetse.

    Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo tumenye ibintu bituma umuryango ugira ibyishimo, byaba byiza tubishakiye kuri Yehova we watangije gahunda y’umuryango.​—Intangiriro 2:18-24.

  • Imana ikwitaho. Abagize umuryango baba bagaragaje ubwenge iyo bakurikije inama Yehova atanga binyuze ku Ijambo rye. Kubera iki? ‘Kuko abitaho’ (1 Petero 5:6, 7). Yehova abifuriza kumererwa neza, kandi inama ze buri gihe ziba ari ingirakamaro.—Imigani 3:5, 6; Yesaya 48:17, 18.

BITEKEREZEHO

Wakora iki kugira ngo ube umugabo mwiza, umugore mwiza cyangwa umubyeyi mwiza?

Bibiliya isubiza icyo kibazo mu BEFESO 5:1, 2 no mu BAKOLOSAYI 3:18-21.