Soma ibirimo

Rubyiruko—Ni iki muzakoresha ubuzima bwanyu?

Rubyiruko—Ni iki muzakoresha ubuzima bwanyu?

Rubyiruko​—Ni iki muzakoresha ubuzima bwanyu?

“N IFUZA kungukirwa uko bishoboka kose n’ubuzima bwanjye.” Ayo magambo yavuzwe n’umukobwa umwe w’umwangavu. Nta gushidikanya ko nawe ari byo wifuza. Ariko se, ni gute wakungukirwa “uko bishoboka kose” n’ubuzima bwawe? Itangazamakuru n’urungano rwawe, ndetse wenda n’abarimu bawe, bashobora kuvuga ko ibyo byagerwaho binyuriye mu gukorera amafaranga menshi no kugira umwuga utuma uba ikirangirire—ni ukuvuga umuntu wagize icyo ageraho!

Nyamara kandi, Bibiliya iha urubyiruko umuburo w’uko kwiruka inyuma y’ubutunzi bw’iby’umubiri nta ho bitaniye no “kwiruka inyuma y’umuyaga” (Umubwiriza 4:4). Impamvu ni uko bake gusa mu rubyiruko ari bo bagera ku bukungu kandi bakaba ibyamamare. Ariko kandi, akenshi n’ababigeraho basanga baribeshye cyane. Umusore w’Umwongereza wari warize umwuga utuma aba ikirangirire, yagize ati “kugira ubutunzi bw’iby’umubiri ni nko kugira agasanduku karimo ubusa. Iyo ukarebyemo, usanga nta kirimo.” Ni iby’ukuri ko rimwe na rimwe akazi gahesha umushahara gashobora gutuma umuntu aba umukungu kandi akamenyekana. Ariko kandi, ntigashobora guhaza “ibintu byo mu buryo bw’umwuka” aba akeneye (Matayo 5:3NW). Byongeye kandi, muri 1 Yohana 2:17, hatanga umuburo havuga ko ‘isi ishira.’ Nubwo wagira icyo ugeraho muri iyi si, ni iby’igihe gito.

Ni yo mpamvu mu Mubwiriza 12:1 hatera urubyiruko inkunga, hagira hati “ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe.” Ni koko, uburyo bwiza buruta ubundi wakoreshamo ubuzima bwawe, ni mu murimo wa Yehova Imana. Ariko mbere na mbere, ugomba kuzuza ibisabwa kugira ngo ukorere Imana. Ni gute wabigeraho? Kandi se, gukorera Imana hakubiyemo iki?

Kuzuza ibisabwa kugira ngo ube Umuhamya wa Yehova

Mbere na mbere, ugomba kwihingamo icyifuzo cyo gukorera Imana—kandi icyo cyifuzo ntigipfa kwizana gutya gusa, kabone n’iyo ababyeyi bawe baba ari Abakristo. Ugomba kugirana na Yehova imishyikirano ya bwite. Umukobwa w’umwangavu yagize ati “gusenga bifasha umuntu kugirana na Yehova imishyikirano ya bwite.”—Zaburi 62:9; Yakobo 4:8.

Mu Baroma 12:2, hagaragaza indi ntambwe ugomba gutera. Hagira hati “mumenye neza ibyo Imana ishaka, ni byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.” Mbese, hari ubwo waba warigeze gushidikanya ku bintu bimwe na bimwe wigishijwe? Ngaho rero, kurikiza inama ya Bibiliya, maze ‘umenye neza’ ko ibyo bintu wigishijwe ari iby’ukuri! Kora ubushakashatsi bwawe bwite. Soma Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho biyishingiyeho. Icyakora, kwiga ibyerekeye Imana ntibishingiye ku gukoresha ubwenge gusa. Jya ufata umwanya wo gutekereza ku byo usoma kugira ngo bicengere mu mutima wawe w’ikigereranyo. Ibyo bizatuma urukundo ukunda Imana rwiyongera.—Zaburi 1:2, 3.

Nanone, jya ugerageza kugeza ku bandi mu buryo bufatiweho ibyo urimo wiga; urugero nk’abo mwigana ku ishuri. Kubwiriza ku nzu n’inzu ni yo ntambwe izakurikiraho. Rimwe na rimwe, ushobora guhura n’umwe mu bo mwigana mu gihe ubwiriza, kandi ibyo bishobora gutuma wumva ubangamiwe mu mizo ya mbere. Ariko Bibiliya idutera inkunga yo ‘kudakozwa isoni n’ubutumwa bwiza’ (Abaroma 1:16). Uba urimo ushyira abantu ubutumwa buhesha ubuzima n’ibyiringiro! Kuki bwagukoza isoni?

Ubu noneho, niba ababyeyi bawe ari Abakristo, ushobora kuba waratangiye kubaherekeza mu murimo wo kubwiriza. Ariko se, waba ushobora gukora ibirenze ibyo guhagarara ku rugi utavuga cyangwa gutanga amagazeti n’inkuru z’Ubwami gusa? Mbese, ushobora kugira icyo uvuga mu gihe cyo kubwiriza ku nzu n’inzu, ukoresheje Bibiliya kugira ngo wigishe nyir’inzu? Niba atari ko bimeze, noneho shakira ubufasha ku babyeyi bawe cyangwa kuri umwe mu bantu bakuze mu buryo bw’umwuka bo mu itorero. Ishyirireho intego yo kuzuza ibisabwa kugira ngo ube umubwiriza w’ubutumwa bwiza utarabatizwa!

Nyuma y’igihe runaka, uzumva usunikiwe kwiyegurira Imana—ni ukuvuga guhigira Imana umuhigo ko uzayikorera uhereye ubwo (Abaroma 12:1). Nyamara kandi, kwiyegurira Imana si ikintu umuntu yihererana. Imana isaba abantu bose ‘kwatuza akanwa bagakizwa’ (Abaroma 10:10). Igihe cy’umubatizo, ubanza kwatura ukwizera kwawe mu magambo. Hakurikiraho umubatizo wo mu mazi (Matayo 28:19, 20). Ni iby’ukuri ko umubatizo ari intambwe ikomeye. Ariko kandi, ntukareke kubatizwa ngo ni uko wumva ko wazananirwa gusohoza inshingano yawe mu buryo runaka. Niwishingikiriza ku Mana, izaguha “imbaraga zisumba byose” zizagufasha guhagarara ushikamye.—2 Abakorinto 4:7; 1 Petero 5:10.

Iyo umaze kubatizwa, uba umwe mu Bahamya ba Yehova (Yesaya 43:10). Ibyo byagombye kugira ingaruka zikomeye ku kuntu uzakoresha ubuzima bwawe. Kwiyegurira Imana bikubiyemo ‘kwiyanga’ (Matayo 16:24). Ushobora kureka zimwe mu ntego zawe bwite na bimwe mu byo wifuza, maze ‘ukabanza gushaka ubwami bw’Imana’ (Matayo 6:33). Ku bw’ibyo rero, kwiyegurira Imana no kubatizwa bitanga uburyo bwinshi bwo kugera kuri iyo ntego. Reka dusuzume bumwe na bumwe muri ubwo buryo.

Gukorera Imana umurimo w’igihe cyose

● Gukora umurimo w’ubupayiniya ni bumwe muri ubwo buryo. Umubwiriza w’umupayiniya ni Umukristo wabatijwe w’intangarugero, washyize ibintu kuri gahunda kugira ngo ajye amara nibura amasaha 70 buri kwezi abwiriza ubutumwa bwiza. Kumara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza bizagufasha kongera ubuhanga bwawe bwo kubwiriza no kwigisha. Abapayiniya benshi bagiye babonera ibyishimo mu gufasha abigishwa babo ba Bibiliya kuba Abahamya babatijwe. Ni akahe kazi k’umubiri kashishikaza umuntu kandi kakamushimisha nk’umurimo w’ubupayiniya?

Abapayiniya benshi bakora akazi k’umubiri k’igice cy’umunsi kugira ngo babone ikibabeshaho. Hari benshi bitegura kuzasohoza iyo nshingano binyuriye mu kwiga umwuga mu ishuri cyangwa bakawigira ku babyeyi babo. Niba wowe n’ababyeyi bawe mwumva ko byaba ingirakamaro kugira ibindi bintu by’inyongera wiga nyuma yo kwiga amashuri yisumbuye, banza urebe niba ikigusunika atari ugushaka amafaranga menshi, ahubwo ko ari ukugira ngo ubone uko washyigikira umurimo wawe, no kugira ngo wenda uzabe umukozi w’igihe cyose.

Nyamara kandi, icyo umupayiniya yibandaho mu mibereho ye, si akazi ke k’umubiri, ahubwo ni umurimo we wo gufasha abandi kuzabona ubuzima! Kuki gukora umurimo w’ubupayiniya utabigira intego yawe ya bwite? Akenshi, umurimo w’ubupayiniya utuma umuntu agera ku zindi nshingano. Urugero, abapayiniya bamwe na bamwe bimukira mu tundi turere, aho ababwiriza b’Ubwami baba bakenewe kurushaho. Hari abandi biga ururimi rw’amahanga, bagakorera umurimo mu itorero ryo mu karere batuyemo rikoresha ururimi rw’amahanga, cyangwa bakaba bajya no mu kindi gihugu. Ni koko, gukora umurimo w’ubupayiniya ni uburyo bwo kubaho buhesha ingororano!

Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami ni ubundi buryo bwo gukora umurimo w’igihe cyose. Iri shuri rimara amezi abiri, rigenewe gutoza abapayiniya b’inararibonye bifuza kuva mu karere k’iwabo bakajya gukorera aho ari ho hose bakenewe. Mu by’ukuri bigana umubwirizabutumwa ukomeye kurusha abandi bose wakoreye umurimo hano ku isi, ari we Yesu Kristo, bagira bati “ndi hano ba ari jye utuma” (Yesaya 6:8; Yohana 7:29). Kwimukira kure y’iwabo bishobora kubasaba kwitoza kubaho mu mibereho iri munsi y’iyo bari bamenyereye. Umuco, ikirere cyaho n’ibiribwa byaho bishobora kuba bitandukanye cyane n’ibyo bari bamenyereye. Bishobora no kuba ngombwa ko biga ururimi rushya. Iri shuri rifasha abavandimwe na bashiki bacu b’abaseribateri hamwe n’Abakristo bashakanye bari hagati y’imyaka 23 na 65 kwitoza imico ya gikristo bazakenera mu nshingano zabo no kugira ubumenyi buzatuma bashobora gukorera Yehova n’umuryango w’abagize ubwoko bwe mu buryo bwuzuye kurushaho.

Umurimo wo kuri Beteli usaba ko uwukora aba umwe mu bitangiye gukora umurimo kuri rimwe mu mashami y’Abahamya ba Yehova. Bamwe mu bagize umuryango wa Beteli bakora mu buryo butaziguye mu bihereranye n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Abandi bo, bahabwa inshingano zunganira uwo murimo, urugero nko kwita ku mazu no ku bikoresho by’aho baba, cyangwa kwita ku byo abagize umuryango wa Beteli baba bakeneye mu buryo bw’umubiri. Izo nshingano zose ni uburyo bwo gukorera Yehova umurimo wera. Byongeye kandi, abakora umurimo kuri Beteli bishimira kumenya ko ibyo bakora byose byungura umubare munini w’abavandimwe babo ku isi hose.

Rimwe na rimwe, abavandimwe bafite ubuhanga bwihariye batumirirwa gukora kuri Beteli. Nyamara kandi, abenshi muri bo bahabwa imyitozo bamaze kuhagera. Abakora umurimo kuri Beteli ntibakorera indamu z’iby’umubiri, ahubwo banyurwa n’uburyo bwateganyijwe kugira ngo babone ibyokurya, aho barara, kandi basubizwa amafaranga make baba barakoresheje mu bintu byabo bwite. Umwe mu bagize umuryango wa Beteli ukiri muto yasobanuye ibihereranye n’umurimo we agira ati “birashimishije pe! Yego gahunda bagenderaho ntiyoroshye, ariko kuhakora byampesheje imigisha myinshi cyane.”

Umurimo wo kubaka utuma umuntu yifatanya mu kubaka amazu y’amashami n’Amazu y’Ubwami. Abakozi bashinzwe iby’ubwubatsi bagira uruhare muri iyo mirimo y’ubwubatsi. Ubwo ni uburyo bwo gukora umurimo wera usa n’uwo abubatse urusengero rwa Salomo bakoze (1 Abami 8:13-18). Gahunda zo kwita kuri abo bakozi, ni kimwe n’iz’abagize umuryango wa Beteli. Abo bavandimwe na bashiki bacu bafite uburyo bwiza bwo gukorera Yehova muri uwo murimo umuhesha ikuzo.

Korera Yehova ubigiranye ubugingo bwawe bwose

Gukorera Yehova ni bwo buryo bwiza cyane kurusha ubundi bwo gukoresha ubuzima bwawe. Kuki utareba ukuntu wakwishyiriraho intego yawe bwite yo gukorera Imana umurimo w’igihe cyose? Ganira n’ababyeyi bawe, abasaza b’itorero ryo mu karere utuyemo hamwe n’umugenzuzi usura itorero ryanyu ku bihereranye no gukora umurimo w’igihe cyose. Niba wifuza gukora kuri Beteli cyangwa kwiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami, uzajye mu nama igenewe ababyifuza iba mu gihe cy’amakoraniro y’iminsi itatu.

Mu by’ukuri, abantu bose ntibashobora kuzuza ibisabwa cyangwa ngo babe bafite ubushobozi bwo gukora umurimo w’igihe cyose. Rimwe na rimwe, ibibazo by’uburwayi, imimerere y’iby’ubukungu n’inshingano zo mu muryango, bigabanya ibyo umuntu yagakoze. Nubwo bimeze bityo ariko, Abakristo biyeguriye Imana bose bagomba kwitondera itegeko rya Bibiliya rigira riti “ukundishe Uwiteka, Imana yawe, umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose” (Matayo 22:37). Yehova agusaba ko wamukorera ibyiza kuruta ibindi imimerere urimo ikwemerera gukora byose. Ku bw’ibyo, uko imimerere urimo yaba iri kose, gukorera Yehova bigire intego y’ubuzima bwawe. Ishyirireho intego zishyize mu gaciro zo gukora umurimo wa gitewokarasi. Ni koko, ‘wibuke Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe,’ kandi kubigenza utyo, bizaguhesha imigisha iteka ryose!

Uretse aho byavuzwe ukundi, imirongo yose y’Ibyanditswe yavanywe muri Bibiliya Yera 2001. Iyo imirongo y’Ibyanditswe ikurikiwe n’Inyuguti NW, iba ivuye muri Bibiliya yo mu rurimi rw’Icyongereza gihuje n’igihe tugezemo yitwa New World Translation of the Holy Scriptures.

4/14