Soma ibirimo

Ubona ute Bibiliya?

Ubona ute Bibiliya?

Ese ubona ari . . .

  • igitabo kirimo ubwenge bw’abantu?

  • igitabo kirimo inkuru n’imigani y’imihimbano?

  • Ijambo ry’Imana?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

“Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana.”​—2 Timoteyo 3:16, Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya.

ICYO BISHOBORA KUKUMARIRA

Uzabona ibisubizo bikunyuze by’ibibazo bikomeye mu buzima.​—Imigani 2:1-5.

Uzabona ubuyobozi bwiringirwa mu mibereho ya buri munsi.—Zaburi 119:105.

Uzagira ibyiringiro bihamye by’igihe kizaza.​—Abaroma 15:4.

ESE KOKO DUSHOBORA KWEMERA IBYO BIBILIYA IVUGA?

Yego rwose! Hari nibura impamvu eshatu:

  • Ibivugwamo birahuza mu buryo butangaje. Bibiliya yanditswe n’abantu 40 mu gihe cy’imyaka isaga 1.600. Abenshi muri bo ntibari baziranye. Nyamara ibirimo byose birahuza, bigahuriza ku mutwe umwe rusange!

  • Amateka y’ukuri. Akenshi abahanga mu by’amateka y’isi ntibakunda kuvuga ko ibihugu byabo byatsinzwe. Ariko abanditsi ba Bibiliya bo banditse amakosa bo ubwabo bakoze n’ayo ishyanga ryabo ryakoze.—2 Ibyo ku Ngoma 36:15, 16; Zaburi 51:1-4.

  • Ubuhanuzi bwiringirwa. Bibiliya yahanuye ko umugi wa kera wa Babuloni wari kuzarimburwa hasigaye imyaka 200 ngo bibe (Yesaya 13:17-22). Ntiyagaragaje gusa uko Babuloni yari kugwa, ahubwo nanone yagaragaje izina ry’uwari kuyigarurira.​—Yesaya 45:1-3.

    Hari n’ubundi buhanuzi bwinshi bwa Bibiliya bwagiye busohora no mu tuntu duto duto. Ariko se ibyo si byo twagombye kwitega ku Ijambo ry’Imana?​—2 Petero 1:21.

BITEKEREZEHO

Ijambo ry’Imana ryagufasha rite kugira imibereho myiza?

Bibiliya isubiza icyo kibazo muri YESAYA 48:17, 18 no muri 2 TIMOTEYO 3:16, 17.