Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA KARINDWI

Uzongera kubona abo wakundaga bapfuye

Uzongera kubona abo wakundaga bapfuye
  • Ni iki kitwemeza ko abapfuye bazazuka?

  • Iyo Yehova atekereje ko azazura abantu yumva ameze ate?

  • Ni ba nde bazazuka?

1-3. Ni uwuhe mwanzi uhora aduhiga twese, kandi se kuki gusuzuma icyo Bibiliya yigisha biduhumuriza?

TEKEREZA urimo wiruka cyane uhunga umubisha. Afite imbaraga nyinshi kukurusha kandi akurusha kwiruka. Uzi ko nta muntu ababarira kuko wamwiboneye yica bamwe mu ncuti zawe. Nta ko utagize ngo umusige ariko arakomeza kukurya isataburenge. Urumva umaze kwiheba rwose. Mu buryo butunguranye ariko, ugize utya ubona umuntu uje kugutabara. Arusha imbaraga uwo mwanzi ugukurikiye kandi agusezeranyije ko ari bumugukize. Mbega ukuntu wakumva uruhutse!

2 Mu buryo nk’ubwo umwanzi nk’uwo araguhiga. Kandi twese araduhiga. Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, Bibiliya yita urupfu umwanzi. Nta muntu ushobora kuruhunga cyangwa ngo aruneshe. Twabonye ukuntu uwo mwanzi yagiye avutsa ubuzima abantu twakundaga cyane. Ariko rero Yehova arusha imbaraga urupfu. Ni Umutabazi wuje urukundo wamaze kugaragaza ko ashobora kunesha uwo mwanzi, ari we rupfu, kandi adusezeranya ko azarurimbura burundu. Bibiliya ivuga ko “urupfu ari rwo mwanzi wa nyuma uzahindurwa ubusa” (1 Abakorinto 15:26). Mbega inkuru nziza!

3 Reka turebe muri make ukuntu urupfu ruduhungabanya iyo ruhitanye umuntu dukunda. Ibyo biradufasha gusobanukirwa ikintu gishobora gutuma tugira ibyishimo, ni ukuvuga ibyiringiro by’umuzuko. Yehova yasezeranyije ko abapfuye bazongera kubaho.​—Yesaya 26:19.

MU GIHE UWO WAKUNDAGA APFUYE

4. (a) Kuki uko Yesu yifashe igihe incuti ye yapfaga bituma tumenya uko Yehova yumva ameze iyo abantu bapfuye? (b) Ni ba nde baje kuba incuti magara za Yesu?

4 Ese waba warigeze gupfusha umuntu wakundaga? Umubabaro, intimba no kumva nta cyo ushoboye bigushengura umutima. Mu bihe nk’ibyo, tuba tugomba gushakira ihumure mu Ijambo ry’Imana. (Soma mu 2 Abakorinto 1:3, 4.) Bibiliya idufasha gusobanukirwa ukuntu Yehova na Yesu babona urupfu. Buri gihe Yesu yagaragazaga imico ya Se mu buryo butunganye, kandi hari inkuru ivuga ukuntu yifashe igihe yari afite intimba yatewe n’uko yari yapfushije umuntu yakundaga (Yohana 14:9). Iyo Yesu yabaga ari i Yerusalemu, yakundaga kujya gusura Lazaro na bashiki be, ari bo Mariya na Marita, bari batuye mu mudugudu wa Betaniya. Baje kuba incuti ze magara. Bibiliya ivuga ko “Yesu yakundaga Marita na murumuna we na Lazaro” (Yohana 11:5). Ariko nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, Lazaro yaje gupfa.

5, 6. (a) Yesu yifashe ate igihe yabonaga bene wabo wa Lazaro n’incuti ze bamuririraga? (b) Kuki kuba Yesu yaragize agahinda biduhumuriza?

5 Yesu yumvise ameze ate igihe yapfushaga incuti ye? Iyo nkuru itubwira ko Yesu yatabaye bene wabo wa Lazaro. Yesu abakubise amaso yahise agira agahinda kenshi. ‘Yashuhuje umutima arababara cyane.’ Hanyuma iyo nkuru ikomeza igira iti “Yesu ararira” (Yohana 11:33, 35). Ese kuba Yesu yaragize agahinda byasobanuraga ko atari afite ibyiringiro? Oya rwose. Yesu yari azi ko yari bukore igitangaza (Yohana 11:3, 4). Ariko ibyo ntibyamubujije kugira umubabaro n’intimba biterwa n’urupfu.

6 Kuba Yesu yaragize agahinda, biraduhumuriza. Bitwereka ko Yesu na Se Yehova banga urupfu. Ariko rero, Yehova afite ubushobozi bwo kurwanya uwo mwanzi kandi akamunesha. Reka turebe icyo Imana yatumye Yesu akora.

“LAZARO, SOHOKA!”

7, 8. Kuki abantu batekerezaga ko ibya Lazaro byari byararangiye, ariko se Yesu yakoze iki?

7 Yesu yagiye ku buvumo bari barahambyemo Lazaro, maze asaba ko bakuraho ibuye ryariho. Marita yarabyanze kuko hari hashize iminsi ine, akaba yaratekerezaga ko Lazaro yari yaratangiye kubora (Yohana 11:39). Ukurikije uko abantu babona ibintu, ibya Lazaro byari byararangiye.

Kuzuka kwa Lazaro kwateye abantu ibyishimo byinshi​—Yohana 11:38-44.

8 Bakuyeho iryo buye maze Yesu avuga mu ijwi rirenga ati “Lazaro, sohoka!” Byagenze bite? ‘Uwari warapfuye yarasohotse’ (Yohana 11:43, 44). Ese ushobora kwiyumvisha ibyishimo abari aho bagize? Bashiki ba Lazaro, bene wabo, incuti ze n’abaturanyi, bari bazi ko yari yarapfuye. Ariko noneho yari ahagaze hagati yabo, ari wa wundi bakundaga. Bagomba kuba baragize ngo bararota. Nta gushidikanya ko abenshi bahise bahobera Lazaro bishimye cyane. Mbega ukuntu urupfu rwari rutsinzwe!

Eliya yazuye umwana w’umupfakazi.​—1 Abami 17:17-24

9, 10. (a) Yesu yagaragaje ate aho yavanye ubushobozi bwo kuzura Lazaro? (b) Gusoma inkuru z’abantu bazutse zivugwa muri Bibiliya byatumarira iki?

9 Yesu ntiyavuze ko imbaraga ze bwite ari zo zatumye akora icyo gitangaza. Mu isengesho yavuze mbere y’uko ahamagara Lazaro ngo asohoke, yagaragaje neza ko Yehova ari we wamuzuye. (Soma muri Yohana 11:41, 42.) Ntibwari ubwa mbere Yehova akoresha imbaraga ze azura abapfuye. Muri Bibiliya havugwamo ibitangaza icyenda by’abantu bazuwe. * Gusoma izo nkuru no kuzitekerezaho birashimisha cyane kuko zigaragaza ko abantu bagize ibyishimo byinshi. Nanone zigaragaza ko Imana itarobanura abantu ku butoni, kubera ko mu bazuwe harimo abato n’abakuru, abagabo n’abagore, Abisirayeli n’abatari Abisirayeli. Igihe Yesu yazuraga akana k’agakobwa, ababyeyi bako ‘baratangaye cyane, basabwa n’ibyishimo byinshi’ (Mariko 5:42). Yehova yari abakoreye ikintu gishimishije cyane batari kuzigera bibagirwa.

Intumwa Petero yazuye Umukristokazi witwaga Dorukasi.​Ibyakozwe 9:36-42.

10 Birumvikana ariko ko abo Yesu yazuye bongeye bagapfa. Ese ibyo byaba bisobanura ko kubazura nta cyo byari bimaze? Oya rwose. Izo nkuru zo muri Bibiliya zitsindagiriza inyigisho z’ukuri z’ingenzi cyane kandi ziduha ibyiringiro.

AMASOMO DUKURA KU NKURU ZIVUGA IBYO KUZUKA

11. Inkuru yo kuzuka kwa Lazaro igaragaza ite ko ibivugwa mu Mubwiriza 9:5 ari ukuri?

11 Bibiliya yigisha ko abapfuye “nta cyo bakizi” (Umubwiriza 9:5). Ntibaba bakiriho kandi nta handi hantu baba bari bafite ubushobozi bwo kumva. Inkuru ya Lazaro irabyemeza. Ese igihe Lazaro yari amaze kuzuka, yaba yaraje abarira abantu inkuru ishishikaje y’ukuntu mu ijuru hameze? Yaba se yarabahahamuye ababwira inkuru ziteye ubwoba z’umuriro w’ikuzimu? Ashwi da! Nta magambo nk’ayo ari muri Bibiliya yaba yaravuzwe na Lazaro. Mu minsi ine Lazaro yamaze yarapfuye, ‘nta cyo yari azi.’ Yari asinziriye mu rupfu.​—Yohana 11:11.

12. Kuki dushobora kwemera tudashidikanya ko Lazaro yazutse?

12 Nanone inkuru ya Lazaro itwigisha ko umuzuko atari umugani, ahubwo ko uzabaho koko. Yesu yazuye Lazaro hari abantu benshi. Ndetse n’abayobozi b’idini bangaga Yesu ntibigeze bahakana ko icyo gitangaza cyabaye. Ahubwo baravuze bati “turabigira dute ko uyu muntu [Yesu] akora ibimenyetso byinshi” (Yohana 11:47)? Abantu benshi bagiye kureba Lazaro wari wazutse. Ibyo byatumye benshi muri bo bizera Yesu. Babonye ko ibyabaye kuri Lazaro byagaragazaga mu buryo budasubirwaho ko Yesu yari yaroherejwe n’Imana. Iyo yari gihamya ikomeye cyane ku buryo bamwe mu bayobozi b’idini ry’Abayahudi bari barinangiye umutima bahise bacura umugambi wo kwica Yesu na Lazaro.​—Yohana 11:53; 12:9-11.

13. Ni iki dushobora gushingiraho twizera ko Yehova ashobora rwose kuzura abapfuye?

13 Ese kwemera ko abapfuye bazazuka ni ukwibeshya? Oya rwose. Yesu yavuze ko hari igihe “abari mu mva bose” bazazurwa (Yohana 5:28). Yehova ni we waremye abantu bose. Ese ashobora kwibuka abacu twakundaga bapfuye akongera kubarema? Birumvikana ko ibyo byaterwa n’ubushobozi Yehova afite bwo kwibuka. Mu kirere hari inyenyeri zitabarika, nyamara yibuka amazina yazo zose (Yesaya 40:26). Bityo rero, Yehova ashobora kwibuka buri kintu cyose cyarangaga abacu bapfuye, kandi yiteguye kubazura.

14, 15. Nk’uko bigaragazwa n’ibyo Yobu yavuze, Yehova yumva ameze ate iyo atekereje kuzura abapfuye?

14 Ariko se, Yehova we yumva ameze ate iyo atekereje kuzura abapfuye? Bibiliya itubwira ko yifuza cyane kubazura. Umugabo w’indahemuka witwaga Yobu yarabajije ati “ese umugabo w’umunyambaraga apfuye, yakongera kubaho?” Yobu yavuze ko yari gutegerereza mu mva kugeza igihe Imana yari kumwibukira. Yabwiye Yehova ati “uzahamagara nanjye nkwitabe. Uzifuza cyane kureba umurimo w’amaboko yawe.”​—Yobu 14:13-15.

15 Tekereza nawe! Yehova yifuza cyane kuzura abapfuye. Ese kumenya ibyo ntibigushimisha cyane? Ariko se bizaba byifashe bite mu gihe cy’uwo muzuko? Ni ba nde bazazurwa, kandi se bazazukira he?

“ABARI MU MVA BOSE”

16. Abapfuye bazazukira mu isi imeze ite?

16 Inkuru z’abantu bazutse zivugwa muri Bibiliya zidufasha kwiyumvisha uko umuzuko dutegereje uzaba umeze. Abo bantu bazukiye ku isi, bongera kubana n’ababo bakundaga cyane. No ku muzuko wo mu gihe kizaza ni uko bizagenda, ariko bwo bizaba ari byiza kurushaho. Nk’uko twabibonye mu gice cya 3, Imana ifite umugambi wo guhindura isi yose paradizo. Bityo rero, abapfuye ntibazazukira mu isi yayogojwe n’intambara, ubwicanyi n’indwara. Bazabaho iteka kuri iyi si mu mahoro n’ibyishimo.

17. Hazazuka abantu bangana iki?

17 Ni ba nde bazazuka? Yesu yavuze ko ‘abari mu mva bose bazumva ijwi rye bakavamo’ (Yohana 5:28, 29). Mu Byahishuwe 20:13 na ho hagira hati “inyanja igarura abapfuye bo muri yo, kandi urupfu n’imva na byo bigarura abapfuye bo muri byo.” (Reba ingingo iri mu Mugereka ifite umutwe uvuga ngo “Shewoli na Hadesi bisobanura iki?”) Iyo mva izasigaramo ubusa. Abantu babarirwa muri za miriyari bayirimo bazongera babe bazima. Intumwa Pawulo yaravuze ati “hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyakozwe 24:15). Ibyo bisobanura iki?

Muri paradizo, abapfuye bazazuka bongere guhura n’ababo bakundaga

18. Mu ‘bakiranutsi’ bazazurwa hakubiyemo ba nde, kandi se ibyo byiringiro bikumariye iki?

18 Mu ‘bakiranutsi’ hakubiyemo n’abantu benshi bavugwa muri Bibiliya babayeho mbere y’uko Yesu aza ku isi. Ushobora kuba utekereje nka Nowa, Aburahamu, Sara, Mose, Rusi, Esiteri n’abandi benshi. Bamwe muri abo bagabo n’abagore bari bafite ukwizera gukomeye, bavugwa mu gitabo cy’Abaheburayo igice cya 11. Icyakora mu ‘bakiranutsi’ hakubiyemo n’abagaragu ba Yehova bapfa muri iki gihe. Ibyiringiro by’umuzuko bituma tudatinya urupfu.​—Abaheburayo 2:15.

19. “Abakiranirwa” ni ba nde, kandi se Yehova azabaha uburyo bwo gukora iki?

19 Ariko se abantu bose batigeze bakorera Yehova cyangwa ngo bamwumvire bitewe n’uko batigeze bamumenya bo bizabagendekera bite? Imana ntizibagirwa abo bantu ‘bakiranirwa.’ Na bo izabazura bahabwe uburyo bwo kuyimenya no kuyikorera. Mu gihe cy’imyaka igihumbi, abapfuye bazazurwa maze bahabwe uburyo bwo gukorera Yehova bafatanyije n’abantu b’indahemuka bazaba bari ku isi. Icyo kizaba ari igihe gishimishije rwose. Icyo ni cyo gihe Bibiliya yita Umunsi w’urubanza. *

20. Gehinomu ni iki, kandi se ni ba nde bajyayo?

20 Ese ibyo byaba bisobanura ko buri muntu wese wigeze kubaho azazuka? Oya. Bibiliya ivuga ko bamwe mu bapfuye bari muri “Gehinomu” (Luka 12:5). Izina Gehinomu ryakomotse ku ngarani yari inyuma y’inkuta za Yerusalemu ya kera. Ni ho imirambo n’imyanda byatwikirwaga. Imirambo yajugunywaga aho yabaga ari imirambo Abayahudi babonaga ko ari iy’abantu badakwiriye guhambwa kandi batazazuka. Bityo rero, izina Gehinomu rigereranya irimbuka ry’iteka. Nubwo Yesu azagira uruhare mu gucira imanza abazima n’abapfuye, Yehova ni we Mucamanza mukuru (Ibyakozwe 10:42). Ntazazura abantu azaba yabonye ko ari babi kandi ko badashaka guhinduka.

KUZUKIRA KUJYA MU IJURU

21, 22. (a) Undi muzuko uvugwa muri Bibiliya ni uwuhe? (b) Ni nde wazuwe bwa mbere ari ikiremwa cy’umwuka?

21 Bibiliya ivuga ko hari n’abazukira kujya mu ijuru. Muri Bibiliya havugwamo urugero rumwe gusa rw’umuntu wazutse akajya mu ijuru, ari we Yesu Kristo.

22 Igihe Yesu yicwaga, Yehova ntiyemeye ko aguma mu mva (Zaburi 16:10; Ibyakozwe 13:34, 35). Imana yazuye Yesu ariko ntiyamuzuye ari umuntu. Intumwa Petero yasobanuye ko Kristo “yishwe ari mu mubiri, ariko ahindurwa muzima mu mwuka” (1 Petero 3:18). Icyo cyari igitangaza gikomeye rwose! Yesu yongeye kuba muzima ari ikiremwa cy’umwuka gifite ububasha. (Soma mu 1 Abakorinto 15:3-6.) Yesu ni we wa mbere wazutse muri ubwo buryo bw’ikuzo, ariko si we wari uwa nyuma.​—Yohana 3:13.

23, 24. ‘Umukumbi muto’ wa Yesu ugizwe na ba nde, kandi se bagombaga kuba abantu bangahe?

23 Kubera ko Yesu yari azi ko yari hafi gusubira mu ijuru, yabwiye abigishwa be b’indahemuka ko yari agiye “kubategurira umwanya” (Yohana 14:2). Yesu yise abazajya mu ijuru ‘umukumbi muto’ (Luka 12:32). Ariko se iryo tsinda rito ry’Abakristo b’indahemuka ryari kuba rigizwe n’abantu bangahe? Mu Byahishuwe 14:1, intumwa Yohana yaravuze ati “ngiye kubona mbona Umwana w’intama [Yesu Kristo] ahagaze ku musozi wa Siyoni, ari kumwe n’abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine, bafite izina rye n’izina rya Se yanditswe mu ruhanga rwabo.”

24 Abo Bakristo 144.000, hakubiyemo n’intumwa za Yesu z’indahemuka, bazurirwa kujya mu ijuru. Bari kuzurwa ryari? Intumwa Pawulo yanditse ko ibyo byari kuba mu gihe cyo kuhaba kwa Kristo (1 Abakorinto 15:23). Nk’uko uzabibona mu gice cya 9, ubu turi muri icyo gihe. Bityo rero, bake mu bagize 144.000 bakiri hano ku isi, iyo bapfuye bahita bazuka bakajya mu ijuru (1 Abakorinto 15:51-55). Ariko abandi bantu benshi bo bazazurwa mu gihe kiri imbere babe muri iyi si izaba yahindutse paradizo.

25. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

25 Koko rero, Yehova azanesha umwanzi wacu, ni ukuvuga urupfu, kandi azaruvanaho burundu! (Soma muri Yesaya 25:8.) Ariko ushobora kuba wibaza uti “abazazurirwa kujya mu ijuru bazakorayo iki?” Bazategeka mu Bwami buhebuje bwo mu ijuru. Tuzamenya neza ubwo Bwami mu gice gikurikira.

^ par. 19 Niba ushaka kurushaho gusobanukirwa Umunsi w’Urubanza n’icyo urubanza ruzashingiraho, reba ingingo iri mu Mugereka ifite umutwe uvuga ngo “Umunsi w’urubanza ni iki?