Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 7

Imana ifite imbaraga zo kuturinda kandi ni yo ‘buhungiro bwacu’

Imana ifite imbaraga zo kuturinda kandi ni yo ‘buhungiro bwacu’

1, 2. Ni akahe kaga kari kugarije Abisirayeli igihe binjiraga mu karere ka Sinayi mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu, kandi se ni mu buhe buryo Yehova yabagaruriye icyizere?

 ABISIRAYELI bari bugarijwe n’akaga igihe binjiraga mu karere ka Sinayi mu ntangiriro z’umwaka wa 1513 Mbere ya Yesu. Bagombaga gukora urugendo rugoye bambuka ‘ubutayu bunini buteye ubwoba, burimo inzoka z’ubumara na sikorupiyo’ (Gutegeka 8:15). Nanone kandi, bari guhangana n’ibitero by’ibihugu byabangaga. Yehova ni we wari waratumye ubwoko bwe buhura n’ibyo bibazo. Ariko se yari gushobora kuburinda?

2 Yehova yababwiye amagambo abagarurira icyizere, agira ati: “Mwiboneye ibyo nakoreye Abanyegiputa kugira ngo mbatware ku mababa yanjye nka kagoma, mbazane aho ndi mube abanjye” (Kuva 19:4). Yehova yibukije ubwoko bwe ko yari yarabukijije Abanyegiputa akoresheje amababa ya kagoma mu buryo bw’ikigereranyo, kugira ngo abajyane ahantu hari umutekano. Ariko kandi, hari izindi mpamvu zituma ‘amababa ya kagoma’ agereranya mu buryo bukwiriye uburinzi buturuka ku Mana.

3. Kuki bikwiriye ko ‘amababa ya kagoma’ agereranya mu buryo bukwiriye uburinzi buturuka ku Mana?

3 Kagoma ntabwo ikoresha amababa yayo magari kandi akomeye itumbagira gusa. Mu gihe haba hashyushye, kagoma y’ingore irambura amababa yayo ashobora kugira uburebure bwa metero 2, igatwikira ibyana byayo biba bikiri mu cyari kugira ngo biticwa n’izuba. Mu bindi bihe, ibundikira ibyana byayo ikabirinda ubukonje. Kimwe n’uko kagoma irinda ibyana byayo, ni ko Yehova na we yatwikiraga kandi akarinda Abisirayeli. Muri icyo gihe ubwoko bwe bwari mu butayu, bwari gukomeza guhungira mu gicucu cy’amababa ye y’ikigereranyo akomeye, igihe cyose bwari gukomeza kuba indahemuka (Gutegeka 32:9-11; Zaburi 36:7). Ariko se, muri iki gihe dushobora kwiringira mu buryo bukwiriye ko Imana izaturinda?

Isezerano ry’uko Imana izaturinda

4, 5. Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya isezerano ryatanzwe n’Imana ry’uko izaturinda?

4 Nta gushidikanya, Yehova afite ubushobozi bwo kurinda abagaragu be. Ni ‘Imana Ishoborabyose,’ iryo rikaba ari izina ry’icyubahiro rigaragaza ko afite imbaraga zituma akora ibyo yifuza byose (Intangiriro 17:1). Kimwe n’amazi menshi adashobora kugira ikiyatangira, imbaraga Yehova akoresha na zo ntacyazitangira. Kubera ko ashobora gukora ikintu icyo ari cyo cyose ashaka, dushobora kwibaza tuti: “Ese Yehova aba yiteguye gukoresha imbaraga ze arinda ubwoko bwe?”

5 Mu ijambo rimwe, igisubizo ni yego. Yehova atwizeza ko azarinda ubwoko bwe. Muri Zaburi ya 46:1, hagira hati: “Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu. Ni umufasha uhora witeguye kuboneka mu gihe cy’amakuba.” Kubera ko Imana ‘idashobora kubeshya,’ dushobora kwiringira tudashidikanya isezerano yatanze ry’uko izaturinda (Tito 1:2). Reka dusuzume ingero zimwe na zimwe zishishikaje Yehova yakoresheje ashaka kugaragaza ukuntu yita ku bantu akanabarinda.

6, 7. (a) Ni mu buhe buryo umwungeri wo mu bihe bya Bibiliya yarindaga intama ze? (b) Ni uruhe rugero Bibiliya itanga igaragaza ko Yehova afite icyifuzo gikomeye cyo kurinda no kwita ku ntama ze?

6 Yehova ni Umwungeri, naho twe “turi abantu be. Turi intama zo mu rwuri rwe” (Zaburi 23:1; 100:3). Intama ni itungo ritagira imbaraga zo kwirwanaho. Umwungeri wo mu bihe bya Bibiliya yagombaga kuba intwari kugira ngo arinde intama ze intare, ibirura, amadubu ndetse n’abajura (1 Samweli 17:34, 35; Yohana 10:12, 13). Ariko kandi, hari igihe kurinda intama byabaga bisaba ko umuntu azigaragariza impuhwe. Iyo intama yabyariraga kure y’ikiraro, umwungeri urangwa n’urukundo yarindaga iyo ntama muri icyo gihe yabaga idafite imbaraga, hanyuma agaterura akana kayo kabaga kadashobora kwirwanaho akakajyana mu kiraro.

“Azabatwara mu gituza cye”

7 Yehova atwizeza ko afite icyifuzo gikomeye cyo kuturinda nk’uko umwungeri arinda intama ze (Ezekiyeli 34:11-16). Wibuke ukuntu Yehova avugwa muri Yesaya 40:11, mu magambo twasuzumye mu Gice cya 2 cy’iki gitabo, agira ati: “Azita ku ntama ze nk’umwungeri. Azahuriza hamwe abana b’intama akoresheje ukuboko kwe, kandi azabatwara mu gituza cye. Intama zonsa azazishorera buhoro buhoro.” Ni gute ako kana k’intama kageraga mu “gituza” cy’umwungeri, ni ukuvuga mu mwitero we yabaga yakubiranyije? Kashoboraga kwegera umwungeri, ndetse kakanikuba ku maguru ye. Ariko umwungeri ni we wabaga agomba kunama, agaterura ako kana k’intama, maze akagashyira mu gituza cye yitonze, aho kabaga gafite umutekano. Urwo rugero rukora ku mutima rugaragaza ukuntu Umwungeri wacu Mukuru yishimira kuturinda.

8. (a) Ni bande barebwa n’isezerano ryatanzwe n’Imana ry’uko izabarinda, kandi se ni gute ibyo bigaragazwa n’ibivugwa mu Migani 18:10? (b) Guhungira mu izina ry’Imana bisaba iki?

8 Iryo sezerano twahawe n’Imana ry’uko izaturinda risaba ko natwe tugira icyo dukora, kuko abantu begera Imana ari bo bonyine rigirira akamaro. Mu Migani 18:10 hagira hati: “Izina rya Yehova ni nk’inzu y’umutamenwa. Umukiranutsi ayihungiramo, akarindwa.” Mu bihe bya Bibiliya, hari ubwo bubakaga inzu y’umutamenwa mu butayu, yabaga ari ahantu hari umutekano umuntu yashoboraga guhungira. Ariko kandi, umuntu wabaga yugarijwe n’akaga ni we wagombaga gufata iya mbere agahungira muri iyo nzu y’umutamenwa kugira ngo akire. Ni kimwe no guhungira mu izina ry’Imana. Ibyo bisaba ibirenze ibyo kuvuga izina ry’Imana urisubiramo. Izina ry’Imana si impigi itanga imbaraga zidasanzwe. Ahubwo, dukeneye kumenya Yehova no kumwiringira, kandi tugakurikiza amahame ye. Twishimira kuba Yehova atwizeza ko nitumwiringira azaturinda, nk’uko twaba turi mu nzu y’umutamenwa.

“Imana yacu . . . ifite ubushobozi bwo kudukiza”

9. Ni gute Yehova yakoze ibirenze ibyo kudusezeranya ko azaturinda?

9 Yehova yakoze ibirenze ibyo kudusezeranya ko azaturinda. Mu bihe bya Bibiliya, yagaragaje mu buryo butangaje ko ashoboye kurinda ubwoko bwe. Mu gihe cy’amateka y’Abisirayeli, akenshi “imbaraga” za Yehova zatumaga abanzi babo babaga bafite imbaraga batagira icyo babakoraho (Kuva 7:4). Ariko kandi, Yehova yanakoresheje imbaraga ze zo kurinda ku bw’inyungu z’abantu bamwe na bamwe.

10, 11. Ni izihe ngero zo muri Bibiliya zigaragaza ukuntu Yehova yakoresheje imbaraga ze zo kurinda ku bw’inyungu z’abantu bamwe na bamwe?

10 Igihe kimwe abasore batatu b’Abaheburayo, ari bo Shadaraki, Meshaki na Abedenego, banze kunamira igishushanyo cya zahabu Umwami Nebukadinezari yari yakoze. Uwo mwami wari warakaye cyane yategetse ko babajugunya mu itanura ryari ryacanywe mu buryo burenze urugero. Nebukadinezari, umwami wari ukomeye kuruta abandi bose ku isi, yavuganye agasuzuguro agira ati: “Ni iyihe mana ishobora kubakiza, ikabakura mu maboko yanjye?” (Daniyeli 3:15). Abo basore batatu biringiraga mu buryo bwuzuye ko Imana yabo yari ifite ububasha bwo kubarinda, ariko ntibigeze bitega ko yari kubigenza ityo. Bityo, barashubije bati: “Nibiba ngombwa ko tujugunywa mu itanura, Imana yacu dukorera ifite ubushobozi bwo kudukiza” (Daniyeli 3:17). Iryo tanura ry’umuriro ugurumana, nubwo ryacanywe rikaka inshuro zirindwi kurusha uko ryari risanzwe ryaka, ntiryari ikibazo ku Mana yabo, yo nyiri imbaraga zose. Yarabarinze, kandi umwami yahatiwe kwemera ko ari: “Nta yindi mana ishobora gukiza nka yo.”—Daniyeli 3:29.

11 Nanone kandi, Yehova yagaragaje mu buryo butangaje cyane imbaraga ze zo kurinda, igihe yimuriraga ubuzima bw’Umwana we w’ikinege mu nda y’Umuyahudikazi wari isugi, witwaga Mariya. Marayika yabwiye Mariya ko yari ‘kuzatwita kandi akabyara umwana w’umuhungu.’ Uwo mumarayika yaramubwiye ati: “Uzahabwa umwuka wera, kandi imbaraga z’Isumbabyose zizakuzaho” (Luka 1:31, 35). Uko bigaragara, Umwana w’Imana ntiyari yarigeze aba mu buzima bugoye nk’ubwo. Ese icyaha no kudatungana byarangaga uwo mubyeyi w’umuntu ntibyari kwanduza uwo mwana akiri mu nda? Ese Satani ntiyashoboraga kugirira nabi uwo Mwana mbere y’uko avuka cyangwa akamwica? Ashwi da! Mu by’ukuri, ni nk’aho Yehova yashyizeho urukuta rwo gukingiriza Mariya, ku buryo nta kintu na kimwe cyari konona uwo mwana kuva igihe yasamwaga, urugero nko kudatungana, imbaraga zangiza, umuntu runaka w’umwicanyi cyangwa umudayimoni uwo ari we wese. Yehova yakomeje kurinda Yesu uko yagendaga akura (Matayo 2:1-15). Umwana wayo ikunda cyane ntiyashoboraga kugerwaho n’ikibazo icyo ari cyo cyose, kugeza atanze ubuzima bwe.

12. Kuki Yehova yagiye arinda abantu bamwe na bamwe mu buryo bw’igitangaza mu bihe bya Bibiliya?

12 Kuki hari abantu Yehova yagiye arinda mu buryo nk’ubwo bw’igitangaza? Inshuro nyinshi yagiye abarinda kugira ngo atume umugambi we usohora. Urugero, byari ngombwa ko igihe Yesu yari akiri umwana arokoka kugira ngo umugambi w’Imana usohozwe, ibyo amaherezo bikaba byari kuzagirira akamaro abantu bose. Inyinshi mu nkuru zivuga ibihereranye n’ukuntu yagaragaje imbaraga zo kurinda, ni zimwe mu bigize Ibyanditswe byahumetswe, “byandikiwe kutwigisha. Ibyo Byanditswe Byera biraduhumuriza, kandi bikadufasha kwihangana bityo tukagira ibyiringiro” (Abaroma 15:4). Ni koko, izo ngero zituma turushaho kwizera Imana yacu, yo nyiri imbaraga zose. Ariko se Imana iturinda ite muri iki gihe?

Ese Imana idusezeranya ko izaturinda ibibi byose?

13. Ese byanze bikunze Yehova agomba gukora ibitangaza kugira ngo aturinde? Sobanura.

13 Isezerano ryatanzwe n’Imana ry’uko izaturinda ntirisobanura ko Yehova agomba gukora ibitangaza ku bwacu. Imana yacu ntitwizeza ko tutazahura n’ibibazo muri iyi si mbi. Abagaragu ba Yehova benshi bizerwa bahangana n’ibibazo bikomeye, hakubiyemo ubukene, intambara, uburwayi n’urupfu. Yesu yabwiye intumwa ze mu buryo bweruye ko bamwe muri bo bari kuzicwa bazira ukwizera kwabo. Ni yo mpamvu yatumye Yesu avuga ko bagombaga kwihangana kugeza ku mperuka (Matayo 24:9, 13). Iyo buri gihe Yehova aza kugenda akoresha imbaraga ze kugira ngo arokore abantu mu buryo bw’igitangaza, Satani yashoboraga kuvuga ko dukorera Yehova bitewe n’uko aturinda aho kubiterwa n’uko tumukunda.—Yobu 1:9, 10.

14. Ni izihe ngero zigaragaza ko Yehova adahora arinda abagaragu be bose mu buryo bumwe?

14 Ndetse no mu bihe bya Bibiliya, Yehova ntiyigeze akoresha imbaraga ze ngo arinde buri mugaragu we kugira ngo adapfa. Urugero, intumwa Yakobo yishwe na Herode ahagana mu mwaka wa 44. Nyamara nyuma y’aho gato, Petero yarafunguwe, avanwa ‘mu maboko ya Herode’ (Ibyakozwe 12:1-11). Nanone kandi, Yohana, uva inda imwe na Yakobo, yaramye igihe kirekire kurusha Petero na Yakobo. Birumvikana neza ko tudashobora kwitega ko Imana yacu yarinda abagaragu bayo bose mu buryo bumwe. Ikindi kandi, “ibihe n’ibigwirira abantu” bitugeraho twese (Umubwiriza 9:11). None se, ni gute Yehova aturinda muri iki gihe?

Yehova arinda ubuzima bwacu

15, 16. (a) Ni ikihe gihamya kigaragaza ko Yehova yagiye arinda mu buryo bw’umubiri abamusenga bose muri rusange? (b) Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azarinda abagaragu be muri iki gihe no mu gihe cy’“umubabaro ukomeye”?

15 Reka tubanze dusuzume ukuntu Yehova arinda ubuzima bwacu. Twebwe abasenga Yehova, dushobora kwiringira ko tuzarindwa twese muri rusange. Bitabaye ibyo, Satani yatumaraho mu buryo bworoshye. Tekereza gato: Satani ni “umutegetsi w’iyi si” kandi yifuza kurimbura abasenga Yehova. Bityo Yehova ataturinze, Satani yatwica akatumara (Yohana 12:31; Ibyahishuwe 12:17). Bumwe mu butegetsi bukomeye bwo ku isi bwahagaritse umurimo wacu wo kubwiriza, ndetse bunagerageza kudutsembaho burundu. Nyamara kandi, ubwoko bwa Yehova bwakomeje gushikama kandi bukomeza kubwiriza ubudacogora. Kuki ibihugu bikomeye bitashoboye guhagarika umurimo w’iryo tsinda rito ry’Abakristo basa n’aho badafite kirengera? Ni ukubera ko Yehova yadutwikirije mu buryo bw’ikigereranyo amababa ye akomeye.—Zaburi 17:7, 8.

16 None se azarinda ate ubuzima bwacu mu gihe cy’“[u]mubabaro ukomeye” wegereje? Ntitwagombye gutinya ko Imana izarimbura abantu babi. N’ubundi kandi, “Yehova azi gukiza abantu biyeguriye Imana ibibagerageza, ariko abakora ibibi akabareka bagategereza umunsi w’urubanza kugira ngo barimburwe” (Ibyahishuwe 7:14; 2 Petero 2:9). Hagati aho, hari ibintu bibiri dushobora gukomeza kwiringira tudashidikanya. Icya mbere, Yehova ntazigera yemera ko abagaragu be b’indahemuka bashiraho ku isi. Icya kabiri, abakomeza gushikama azabaha ubuzima bw’iteka mu isi nshya, kandi hari abo azabuha binyuriye mu kubazura. Ndetse n’abantu bapfa muri iki gihe, baba barinzwe kuko Imana ibazirikana.—Yohana 5:28, 29.

17. Ni gute Yehova aturinda binyuriye ku Ijambo rye?

17 Yehova anaturinda akoresheje ijambo rye. Iryo jambo rye ridufasha guhinduka kandi tukabaho twishimye (Abaheburayo 4:12). Iyo dushyize mu bikorwa amahame ya Bibiliya, dushobora kurindwa ibintu byakwangiza ubuzima bwacu. Muri Yesaya 48:17 hagira hati: “Njyewe Yehova ndi Imana yawe. Ni njye ukwigisha ibikugirira akamaro.” Nta gushidikanya ko gukurikiza ibivugwa mu Ijambo ry’Imana bishobora gutuma tugira ubuzima bwiza kandi bigatuma tubaho igihe kirekire kurushaho. Urugero, kubera ko dushyira mu bikorwa inama yo muri Bibiliya idusaba kwirinda ubusambanyi no kwiyezaho imyanda yose, twirinda ibikorwa byanduye n’ingeso mbi zituma abantu benshi batubaha Imana bahura n’ibibazo (Ibyakozwe 15:29; 2 Abakorinto 7:1). Dushimishwa cyane n’uko Ijambo ry’Imana riturinda.

Yehova araturinda mu buryo bw’umwuka

18. Ni mu buhe buryo Yehova aturinda mu buryo bw’umwuka?

18 Icy’ingenzi cyane kurushaho, Yehova araturinda mu buryo bw’umwuka. Imana yacu yuje urukundo iturinda ibintu bishobora kutwangiza mu buryo bw’umwuka binyuriye mu kuduha ibyo dukeneye kugira ngo twihanganire ibigeragezo kandi dukomeze kuba incuti zayo. Bityo rero, Yehova agira icyo akora kugira ngo arinde ubuzima bwacu, atari mu gihe cy’imyaka mike gusa, ahubwo mu gihe cy’iteka ryose. Reka dusuzume ibintu bimwe na bimwe Imana yaduteganyirije, bishobora kuturinda mu buryo bw’umwuka.

19. Ni gute umwuka wa Yehova ushobora kudufasha guhangana n’ikigeragezo icyo ari cyo cyose twahura na cyo?

19 Yehova ni we ‘wumva amasengesho’ (Zaburi 65:2). Iyo imihangayiko y’ubuzima isa n’aho ituremereye, kumubwira ibituri ku mutima byose bishobora gutuma twumva turuhutse (Abafilipi 4:6, 7). Ashobora kutatuvaniraho ibigeragezo mu buryo bw’igitangaza, ariko akaduha ubwenge bwo guhangana na byo. Ibyo abikora mu gihe asubiza amasengesho tumutura tubivanye ku mutima (Yakobo 1:5, 6). Ikirenze ibyo kandi, Yehova aha umwuka wera abawumusabye (Luka 11:13). Uwo mwuka ufite imbaraga nyinshi, ushobora kudufasha guhangana n’ikigeragezo icyo ari cyo cyose cyangwa ikibazo icyo ari cyo cyose twahura na cyo. Ushobora kuduha “imbaraga zirenze iz’abantu” zo kwihangana kugeza igihe Yehova azavaniraho ibibazo byose bidutera kubabara, mu isi nshya yegereje.—2 Abakorinto 4:7.

20. Ni gute imbaraga za Yehova zo kuturinda zishobora kugaragara binyuriye kuri bagenzi bacu duhuje ukwizera?

20 Rimwe na rimwe, imbaraga za Yehova zo kuturinda zishobora kugaragara binyuriye kuri bagenzi bacu duhuje ukwizera. Yehova yahurije ubwoko bwe mu “‘muryango w’abavandimwe’ wo ku isi hose (1 Petero 2:17; Yohana 6:44). Urukundo ruri muri uwo muryango w’abavandimwe, ni igihamya kigaragaza ko imbaraga z’umwuka wera w’Imana zituma abantu bakora ibyiza. Uwo mwuka utuma twera imbuto, ni ukuvuga imico ishimishije y’agaciro kenshi, urugero nk’urukundo, kugira neza no kugwa neza (Abagalatiya 5:22, 23). Ku bw’ibyo rero, mu gihe dufite ibibazo hanyuma mugenzi wacu duhuje ukwizera akaduha inama y’ingirakamaro cyangwa akatubwira amagambo twari dukeneye yo kudutera inkunga, dushobora gushimira Yehova kubera ko aba yatwitayeho kandi akaturinda.

21. (a) Ni ayahe mafunguro yo mu buryo bw’umwuka Yehova atanga mu gihe gikwiriye binyuriye ku “mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge”? (b) Ni gute ibyo Yehova yaduteganyirije kugira ngo aturinde mu buryo bw’umwuka byakugiriye akamaro?

21 Nanone Yehova aturinda akoresheje ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka, duhabwa mu gihe gikwiriye. Kugira ngo Yehova adufashe kubonera imbaraga mu Ijambo rye, yahaye ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ inshingano yo gutanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka. Uwo mugaragu wizerwa akoresha inyandiko zicapye hakubiyemo amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke!, urubuga rwacu rwa jw.org, amateraniro n’amakoraniro, kugira ngo aduhe “ibyokurya mu gihe gikwiriye.” Ni ukuvuga ko aduha ibyo dukeneye kandi akabiduhera igihe (Matayo 24:45). Ese waba warumvise ikintu runaka mu materaniro ya gikristo, wenda mu bisubizo bitangwa, muri disikuru cyangwa mu isengesho, cyatumye ubona imbaraga n’inkunga wari ukeneye? Ese hari ingingo runaka yihariye yasohotse muri imwe mu magazeti yacu yaba yaragufashije? Wibuke ko impamvu ituma Yehova aduha ibyo byose, ari ukugira ngo aturinde mu buryo bw’umwuka.

22. Ni mu buhe buryo Yehova akoresha imbaraga ze, kandi se kuki ibyo bidufitiye akamaro?

22 Nta gushidikanya, Yehova ni ingabo ikingira ‘abamuhungiraho bose’ (Zaburi 18:30). Tuzi neza ko adakoresha imbaraga ze kugira ngo aturinde ingorane zose duhura na zo muri iki gihe. Ariko kandi, buri gihe akoresha imbaraga ze zo kurinda kugira ngo atume umugambi we usohozwa. Kuba abigenza atyo, amaherezo bizatugirira akamaro kenshi. Nitwegera Yehova kandi tugakomeza kumukunda, azaduha ubuzima butunganye iteka ryose. Nituzirikana ayo masezerano, mu by’ukuri tuzabona ko imibabaro iyo ari yo yose yo muri iyi si ari ‘iy’akanya gato kandi ko idakomeye.’—2 Abakorinto 4:17.