UMUTWE WA 2
“Yehova akunda ubutabera”
Muri iki gihe hariho akarengane kenshi, kandi abantu benshi bumva ko Imana ibigiramo uruhare. Nyamara, ibyo Bibiliya ivuga biraduhumuriza. Igira iti: “Yehova akunda ubutabera” (Zaburi 37:28). Muri uyu mutwe, tuzareba ukuntu yagaragaje ko akunda ubutabera n’uko azakuraho akarengane burundu.
IBIRIMO
IGICE CYA 14
Yehova yatanze “incungu ya benshi”
Inyigisho yoroshye ariko yimbitse ishobora kugufasha kwegera Imana.
IGICE CYA 15
Yesu ‘azazana ubutabera mu isi’
Ni gute Yesu yaharaniye ubutabera? Ibyo abikora ate muri iki gihe? Ibyo azabikora ate mu gihe kizaza?
IGICE CYA 16
‘Kurikiza ubutabera’ ugendana n’Imana
Ubutabera bukubiyemo uko tubona icyiza n’ikibi ndetse n’uko dufata abandi.